1. Indirimbo 1
Indirimbo 1 — igice 1
Turagusingiza Data,
Wow’utuye mu mucyo mwinshi,
Urondora ibyo mu ijuru.
Duteranye imbere yawe
Kubw’urukundo rwawe rwinshi,
Tugushima bitangaje.
{Shimwa, habw’ikuzo,
Muremyi wa byose :
Alleluya,
Shimwa, kuzwa,
Man’ikiza !
Alleluya ! Alleluya !}
Indirimbo 1 — igice 2
Watuviriye nk’umucyo,
Mana Data, Mana y’ubuntu,
Muri Yesu, Umwan’ukunda.
Kubwe ubugingo bwacu
Burakuramya, bugushima,
Bukwamamariz’ah’uri.
{Shimwa, habw’ikuzo,} etc.
|
2. Indirimbo 2
Indirimbo 2 — igice 1
Dutere indirimbo nziza,
Duhimbaze Umwana w’Imana
Y’urukundo ihoraho.
Urupfu n’ubugingo bye
Bihishura ubuntu bw’iteka,
Ineza no kugera Iwe.
{Ishimwe n’Ikuzo
Ni Iby’uwo Mukiza.
Alleluya !
Habw’ikuzo
Nyagasani !
Alleluya ! Alleluya !}
|
Indirimbo 2 — igice 2
Yesu, akira ishimwe ryacu,
Wow’uzaba mu bihe byose
Indirimbo y’abizera.
Twacunguwe n’amaraso,
Tuvurwa n’imibyimba yawe,
Twabayeho nk’abazuke.
{Ishimwe n’Ikuzo,} etc.
|
3. Indirimbo 3
Yesu, kubohorwa kwacu,
Waturonkeye gucungurwa
Kubw’imibabaro yawe.
Nyagasani utats’ubwiza,
Uduha amahoro, ukunesha,
Ibyishimo n’umugisha.
Mukiza mwiza pe,
Wicaye hejuru, wuje ubwiza,
Wuje ikuzo tukuramye,
Tuzagusingiz’iteka.
|
4. Indirimbo 4
Indirimbo 4 — igice 1
Shimwa Data uhoraho ! (bis)
Waturonkey’Intebe
Isumb’Ibyaremwe byose.
Utanga agakiza : (bis)
Akira iri turo,
Ry’urukundo n’iry’ishimwe !
Indirimbo 4 — igice 2
Shimwa Ntam’uboneye ! (bis)
Wakijij’umukumbi
Witanga ku musaraba.
Wanesheje shitani ; (bis)
Mucunguz’ukomeye,
Ushimwe, Ushimw’iteka.
|
Indirimbo 4 — igice 3
Yee, Shimwa Nyagasani ! (bis)
Ububasha, n’ubwawe,
Ubwami, ikuzo n’ibyawe !
Mu bihe bidashira (bis)
Tuzaririmba ineza,
Agakiza no gutsinda.
|
5. Indirimbo 5
Indirimbo 5 — igice 1
Mana, uduhuje mu rukundo
Dukikije Nyagasani,
Akanwa kacu kamamaza
Urukundo rwawe rwinshi.
{Iizina ryawe niryubahwe !
Shimirwa urw’udukunda !
Abawe barwamamaze ku iy’isi,
Bategereje kwimana nawe !}
Indirimbo 5 — igice 2
Kubw’ubuntu, Mana itangaje,
Kuva iteka washatse
Kutwinjiza ubwawe Data,
Mu munezero w’iteka
{Iizina ryawe niryubahwe !} etc.
Indirimbo 5 — igice 3
Gushaka kw’urukundo rwawe
Ntikwari kunyurwa neza,
Utibona mu ijuru, hamwe
N’abera bagukikije.
{Iizina ryawe niryubahwe !} etc.
|
Indirimbo 5 — igice 4
Amahoro, n’ibyiza byawe,
Tubifite muri Kristo ;
Vuba, mw’ijwi ryo kunesha kwe
Tuzamurwe tumusange.
{Iizina ryawe niryubahwe !} etc.
Indirimbo 5 — igice 5
Mana turagupfukamiye
Mu rukundo rwawe rwinshi ;
Soza ibisigaye kuri twe,
Tebutsa kuza kwa Yesu.
{Iizina ryawe niryubahwe !} etc.
6. Indirimbo 6
Indirimbo 6 — igice 1
Twamamarish’iyi ndirimbo
Imana y’iny’amahoro,
Ku bw’ineza yay’ihebuje,
Yadukinguriy’ijuru.
Dutoneshejwe by’igiciro,
Tw’abahire bayihamya,
Duhanike tuyiririmbe,
N’umutima unezerewe.
Indirimbo 6 — igice 2
Imitima yac’isingiza
Imana y’inyarukundo !
Imitim’irakwiringiye
Ubu n’igihe cy’iteka.
Imbarag’ubuntu, ububasha
Biduhesha umugisha:
Kandi itorero ryiringiye
Kubaho kw’iteka ryose.
|
7. Indirimbo 7
Indirimbo 7 — igice 1
Kubwa Kristu tuzanye
Igitambo cyo gushima ;
Kandi turakuramya
Hamwe n’abamarayika :
{Ushimwe Mana yacu
N’abawe bateranye.}
Indirimbo 7 — igice 2
Twari mu byaha byacu,
Turi abo kurimbuka ;
Utunyaga Shitani
Maze utubera Data :
{Ushimwe Mana yacu} etc.
Indirimbo 7 — igice 3
Watugabiye Yesu,
Rwose turamwegurirwa :
Muri we tugenerwa
Ikamba ry’iteka ryose.
{Ushimwe Mana yacu} etc.
Indirimbo 7 — igice 4
Yesu yatwiringije
Kuza kutujyana vuba
Mu buturo bw’ijuru,
Aho azaz’aturutse.
{Ushimwe Mana yacu} etc.
Indirimbo 7 — igice 5
Tuzagusingiza ubwo
Uri mw’ikuzo mu mucyo ;
Ubwo abera twese
Tuzasubiramo tuti :
{Ushimwe Mana yacu} etc.
|
8. Indirimbo 8
Indirimbo 8 — igice 1
Ukuzwe Mucunguzi,
Wowekinege wa Data,
Kubwo gukiza ababi,
Uramanuk’uza mw’isi !
{Yesu ! shyirwa hejuru
Ubuzira herezo !} (bis)
|
Indirimbo 8 — igice 2
|
Waraje Ntama wera !
Wicwa urupfu rubi cyane;
Ariko warazutse
Kubw’ubushobozi bwawe,
{Umaraho imbaraga
Z’ikuzimu n’urupfu.} (bis)
|
Indirimbo 8 — igice 3
|
Wuzuye urukundo,
Wiranguz’imibabaro,
Uratuguranira
Turabohorwa byuzuye,
{Yesu ! shyirwa hejuru
Ubuzira herezo !} (bis)
|
9. Indirimbo 9
Indirimbo 9 — igice 1
Mw’Itorero,Yes’ashimwe,
Ahebuje arikunda !
Ubwe yararyironkeye,
Ni Ibidasubirwaho.
Mu nzu ya Data wa twese
Vuba azaryinjiza ;
Rirabagiran’umucyo,
N’uko azaryishyira.
Indirimbo 9 — igice 2
Mw’itorero, Yes’ashimwe !
Mbere y’uko ryakirwa
Ahataba amarira
Rizababazw’akanya.
Muri iyo mibereho
Yo gutsinda urupfu,
Umugeni wazamuwe
Ashima Ntama iteka.
Indirimbo 9 — igice 3
Mw’itorero, Yes’ashimwe !
Umukiza n’akuzwe !
Ajy’ababarana natwe,
Tumuri ku mutima.
Wa munsi uregereje,
Ibyacu bimuhamye
Adusange nta mugayo,
Twamamaze ibyiza bye.
|
10. Indirimbo 10
Indirimbo 10 — igice 1
Shimwa Ntama, himbazwa Mukiza !
Muri we urupfu rwaratsinzwe.
Umwanzi yahuye n’imbaraga ze,
Ikuzimu na ho ha ramwumvira
Alleluya ! kuzwa Yesu ! etc.
Indirimbo 10 — igice 2
Nk’uko Kristo yanzwe n’ab’iy’isi,
Yicaye mu ijuru mu ikuzo rye,
Itorero mw’isi ryarahinyuwe,
Bidatinze rizambikwa ubwiza.
Alleluya, kuzwa Yesu ! etc.
Indirimbo 10 — igice 3
Watubwiye ko uzagaruka ;
Yesu, vuba uzaza kudutwara.
Abami batsinze tujye mu ikuzo,
Turirimbe indirimbo yo kunesha :
Alleluya, kuzwa Yesu ! etc.
|
11. Indirimbo 11
Indirimbo 11 — igice 1
Tukubon’utamirijw’ikuzo mw’ijuru,
Kandi tukuramya, tukurangamiye
Ubwiza bugutatse, Nyagasani Yesu,
Twibuk’urupfu n’imibabaro yawe.
Indirimbo 11 — igice 2
Ubwoba n’agahinda wagize ku bwacu,
Kubw’ikamba ry’amahwa no guhemurwa,
Gutukwa no kuvushw’amaraso n’ab’isi,
Byaguheshej’ikuzo mu ijuru Yesu.
Indirimbo 11 — igice 3
Ku musaraba wanyoye ibisharira,
Ntihagir’uwita ku gutaka kwawe ;
Ub’ ushyizwe hejuru ku ntebe ya Data,
Ijuru rirangurur’ikuzo ryawe.
Indirimbo 11 — igice 4
Ubw’Imana Data mu gihe gikomeye
Yagutereranye, Mwana way’ikunda,
Uwategeshejw’amahwa yambitsw’ikamba
Ahabengeran’ikuzo rye mw’ijuru.
Indirimbo 11 — igice 5
Wowe Mucunguzi mwiza turakuramya !
Ntama w’Iman’ ukwiy’ikuzo n’ishimwe,
Isi n’ijuru bifatanye kwamamaza
Imbaraga hamwe n’ububasha bwawe !
Indirimbo 11 — igice 6
Indirimb’ihimbaza ikuzo rya Data
Iva mu mitima dusaby’urukundo.
N’indirimb’ihoraho yahereye kw’isi
Yamamaz’ihimbaze Data na Mwana.
|
12. Indirimbo 12
|
Ku wadukijij’ibyaha
Akatwejesh’amaraso,
Nahabwe ubwami n’ubwiza !
Ntam’akwiriye guhabwa
Icyubahiro n’ikuzo,
Ubwam’ubwenge n’imbaraga. (bis)
|
13. Indirimbo 13
|
Indirimbo 13 — igice 1
|
Tuvug’urukundo n’imbaraga bya Yesu,
Twicisha bugufi no kuganduka rwose
Yaraje atsind’abanzi bacu bose ;
Ku bw’umusarab’abategek’iteka
Bategeka iteka.
|
Indirimbo 13 — igice 2
|
Tuvug’ineza y’Umwami nyir’ubugingo :
Yaratubabarijwe aranahemurwa,
Atubohoza urupfu rwe iteka ;
Ahor’ atwitaho n’urukundo rwinshi
N’urukundo rwinshi.
|
Indirimbo 13 — igice 3
|
Tuvuge gukiranuka k’uwo Mukiza :
Yasimbuts’uburiganya bwose bw’umwanzi.
Yanesheje urupfu, ubu ni muzima ;
Ikuzo rye n’iryacu iteka ryose
Kand’iteka ryose.
|
Indirimbo 13 — igice 4
|
Tuvuge,tuvuge gukomera kw’iteka
K’uwatanze ubugingo bwe ngw’akiz’ubwacu.
Araje mu bwiza, kand’amaso yacu
Azamwitegerez’iteka mw’ijuru
Iteka mw’ijuru.
|
14. Indirimbo 14
|
Indirimbo 14 — igice 1
|
Bwiza bw’Imana, Shusho nzima yayo !
Mwan’uhorah’uramywa iteka,
Izina ryawe rikuzwe ryonyine !
Uzakuzwa na bose iteka.
|
Indirimbo 14 — igice 2
|
Wavuye mw’ijuru ub’igitambo,
Ku bwawe Iman’ihabw’ikuzo :
Kwer’urukundo no gukiranuka
Biratwa n’umusaraba wawe.
|
Indirimbo 14 — igice 3
|
Non’ushyizwe hejuru na Dat’ubwe,
Mw’ijuru ahera mu bwami bwe,
Tukubon’ukenyey’ikuzo ryinshi,
Mwana w’umuntu, Muntu wazutse !
|
Indirimbo 14 — igice 4
|
Turakuramya wowe ufit’ikamba
Ryibuts’imibabaro n’urupfu !
Nyagasani dukikije intebe,
Tuzakuratira hamw’iteka.
|
15. Indirimbo 15
Indirimbo 15 — igice 1
Utanga ubuntu n’ikuzo,
Nyagasani, Mana Data, muri Yesu !
Abo watoye bubah’Izina ryawe,
Abishimira kukwizera. (bis)
Indirimbo 15 — igice 2
Waduhay’impano y’ubuntu
Yasuts’amahoro mu mitima yacu :
Mw’isi turahirwa : twemerew’ijuru
Mu mucyo w’uruhanga rwawe. (bis)
Indirimbo 15 — igice 3
Waduteganyirij’ikuzo
Ritamirije Ntama mu murwa wera :
Tuzabana nawe turi mu byishimo
By’umurimo w’impongano ye. (bis)
Indirimbo 15 — igice 4
Mana nyir’ubuntu n’ikuzo !
Abakunzwe nawe, wagabiye Mwuka,
Tuje kukuramya mw’izina rya Yesu,
Ihongerero ryacu ryera. (bis)
|
16. Indirimbo 16
Indirimbo 16 — igice 1
Kukuririmba, Mana y’ukuri n’ikuzo,
Kuramya, gushima, kukunezererwa,
Kwamamaza gutsinda kw’iteka kwa Yesu
N’umugabane twahawe no kwizera.
Indirimbo 16 — igice 2
Hakuzw’izina ryaw’ubuntu butangaje
Bwaratwigaragarije bihebuje.
Twari mu mwijima, non’uruhanga rwawe
Rumurikira nez’imitima yacu.
Indirimbo 16 — igice 3
Tur’abawe, izina ryawe ryiza Data
Riduh’umunezero n’ibyiringiro.
Mwuk’utwigisha n’ingwate n’ikimenyetso,
Kandi tukwizera iteka nta nkomyi.
Indirimbo 16 — igice 4
Gupf’urukundo, n’ubugingo byawe Yesu
Byaduheshej’umugaban’utangaje.
Nta n’umw’ukwiriye na rimwe kwibagirwa
Ko wadutoranyirije kukubaha.
|
17. Indirimbo 17
Indirimbo 17 — igice 1
Kuzura k’ubumana kutagereranywa !
Ubutunzi bw’urukundo butazashira
butazashira !
Mwan’iteka ! (bis)
Ho’r’ukuzwa ! (bis)
Yesu, mu mahoro, Itorero ukunda
Rikuramya mu ituze ! (ter)
Indirimbo 17 — igice 2
O Yesu, wowe wicay’iburyo bwa Data,
Wambay’ububash’umucyo n’icyubahiro,
n’icyubahiro.
Man’ikiza ! (bis)
Umutima, (bis)
Ugupfukamiye, uguh’icyubahiro,
Ikuzo n’ububasha, (ter).
|
18. Indirimbo 18
Indirimbo 18 — igice 1
Mw’ijuru, ku ntebe ya Data,
Tukubona Mucunguzi,
Mw’ituze kandi no mu mucyo
Utamirije ubwiza.
Umurimo w’ubunt’ushyitse :
Wicay’ahera mw’ijuru,
Aho wahaherew’ikuzo,
Ugandukirwa na byose !
Indirimbo 18 — igice 2
Turanesha kuko watsinze,
Nyagasani ukomeye,
Hejuru mw’ijuru mu bwiza
Wabanjirije abawe !
Non’ibyiringiro by’ijuru
Bigushingiyehw’iteka,
Kwizera kw’umutima wacu,
Ur’ibyiringiro byacu !
Indirimbo 18 — igice 3
Ushimwe, Mutwe w’itorero !
Ubw’Umugeni wakunze
Azicar’iruhande rwawe,
Asingiza Nyagasani.
Mbeg’umunezero utavugwa !
Twishimir’ubwiza bwawe
N’urukundo rutarondorwa
Ruzabahw’iteka ryose.
|
19. Indirimbo 19
Indirimbo 19 — igice 1
Mana y’urukundo n’ubuntu !
Twishima duteraniye
Imbere y’ububasha bwawe,
Tukuramya, tugushima.
No kugirango mu mahoro
Tuguture igitambo,
Tukuzaniy’ishimwe ryacu,
Mubavu mwiza wa Yesu.
|
Indirimbo 19 — igice 2
|
Nyagasani ineza yawe
Ibe mu mitima yacu ;
Twumvishe kwaka k’umuriro
W’urukundo rwawe rwinshi ;
Bity’ibisingizo bisage
Mu mitima ku bwa Mwuka,
Turirimba impuhwe zawe
N’urukundo muri Yesu.
|
Indirimbo 19 — igice 3
|
Twishimira gufata imyanya
Duheshwa n’igikorwa cye,
Kandi tukamukurikira
Kuger’iwawe mw’ijuru.
Ahongaho mu ngoro yawe,
Ikinguriw’ukwizera.
Maze ibisingizo Data
Ubyakire ku bwa Yesu.
|
20. Indirimbo 20
Indirimbo 20 — igice 1
Mbeg’ubwiza bw’ubumwe bw’itorero !
Nyagasani ni bukunezeze !
Waryitangiye mu rukundo rwawe :
Ushaka kuryishyira mw’ijuru.
Indirimbo 20 — igice 2
Duteranijwe n’umutima wawe,
Tugukikije dukunzwe nawe,
Mbeg’ibyiza kuramya twese hamwe
Kubw’urupfu n’igaruka byawe !
Indirimbo 20 — igice 3
Mbeg’ibyiza guterana kw’abera !
Aho Mwuka wer’atuyobora,
Muri uko kuririmba no gushima,
Tugutuye duhuj’umutima !
Indirimbo 20 — igice 4
Nyagasani, kukw’aho ub’uhari,
Mu mudendez’uratunezeza.
Mu mahor’uwizeye wese yumva
Ubushobozi n’ukuri kwabyo.
Indirimbo 20 — igice 5
Bizagenda bite niduterana,
Ubw’abera bazakwibonera !
Mbeg’umunezer’utarondoreka,
Ubwo mw’ikuzo bazakuramya !
|
21. Indirimbo 21
Indirimbo 21 — igice 1
Duhagijwe nawe, Mucunguzi w’ikuzo,
Wongeye kudutumira uyu munsi.
Hagati mu butayu, wateguy’ameza
Yibuts’urukundo rwawe, Yibuts’urukundo rwawe.
Indirimbo 21 — igice 2
Itorero ryawe rigukikije, Kristo,
Ryerekan’urupfu n’igaruka ryawe,
Tumanyur’umutsima, tunywa ku gikombe,
Byibuts’urukundo rwawe, Byibuts’urukundo rwawe.
Indirimbo 21 — igice 3
Waremerewe no gukiranirwa kwacu :
Umutwaro w’imibabar’itavugwa.
None mu mahoro twizihiza umunsi
Utwibuts’uko udukunda, Utwibuts’uko udukunda.
Indirimbo 21 — igice 4
Tury’umutsima tunywera no ku gikombe,
Amaso yacu akubona mw’ijuru.
Bidatinze turangij’urugendo rwacu,
Tuzameny’uk’udukunda, Tuzameny’uk’udukunda.
Indirimbo 21 — igice 5
Shimwa, Yesu Mukiza mwiz’udahemuka !
Tuzakubon’iyo mw’ijuru nta nkomyi,
Maze twamamaze mw’ishimwe ridashira,
Urukundo ruhebuje, Urukundo ruhebuje.
|
22. Indirimbo 22
Indirimbo 22 — igice 1
Udushyiz’imbere. (bis)
Mu mibabaro yawe Yesu ngo tubohorwe
Urwibutso rwiza. (bis)
Non’aya meza yera, O Mukiza ushimwa,
Yibutsa urupfu n’Igaruka ryawe. (bis)
Indirimbo 22 — igice 2
Ifunguro ryera, (bis)
Tugejejweho nawe, ku buntu bwawe bwinshi,
N’igihamya nyacyo, (bis)
Dor’amarenga yabyo avug’ibihe byose
Urukundo rwawe, ku watoranijwe, (bis).
Indirimbo 22 — igice 3
Tuvuge duhuje, (bis)
Ubuntu n’urukundo, birenz’uko bivugwa,
By’Umukiza wacu ! (bis)
Tumuh’ikuzo ryose, n’ishimwe tumwibuka.
Twese turi hamwe, N’ibya Ntama wishwe ! (bis)
|
23. Indirimbo 23
Indirimbo 23 — igice 1
Nihashimwe Ntama, (bis)
Yitanzehw’igitambo,
We ukiranukira
Kutugez’ahera, (bis).
Wow’ijuru riramya,
Akir’ibisingizo
{By’abizera bose
Bagusanganira.} (bis)
Indirimbo 23 — igice 2
Mukiza w’impuhwe ! (bis)
Dukunda kukwibuka
Dutegerej’ikuzo
Ry’igaruka ryawe, (bis).
Iyo saha yageze,
Tukajyanwa iwawe,
{Maze iteka ryose
Tukagusingiza.} (bis)
|
24. Indirimbo 24
|
Indirimbo 24 — igice 1
|
Ntama witanz’ukiz’ibyaha !
Tubon’uko wadukunze :
Urupfu rubi no kunesha,
Twebwe abo wacunguye.
{Dukikije ameza yawe
Twamamaza k’udukunda ;
Tukuramya Mukiza udukunda !
Turagutegereje mw’ikuzo.}
|
Indirimbo 24 — igice 2
|
Urubyaro rw’abanyabyaha,
Twabonye mu musaraba
Amahoro n’ubuntu nyabyo,
Imbarag’umunezero.
{Dukikije ameza yawe} etc.
|
Indirimbo 24 — igice 3
|
Watwambitse gukiranuka,
Watwogeshej’amaraso,
Twibuka igitambo cyawe
Cyadukinguriy’ijuru.
{Dukikije ameza yawe} etc.
|
Indirimbo 24 — igice 4
|
Mukunzi, Ubugingo bwawe
Bugaragare mu bawe :
Buri wes’aguhesh’ikuzo,
Wowe uduhaz’ibyiza.
{Dukikije ameza yawe} etc.
|
25. Indirimbo 25
Indirimbo 25 — igice 1
Hafi y’intebe ya Data
Ah’uganje mw’ikuzo,
Nyagasani, turabona
Ubwiza bwawe bwinshi.
Ikuzo utamirijwe
Mu bwiza bw’ubumana,
Niryo ritumurikira
Kugeza mu mitima.
Indirimbo 25 — igice 2
Ariko ikuzo ryawe
Ntirireshya ryonyine,
Kuk’ubuntu bwawe bwinshi
Bukugaragaraho.
Wamanuwe n’urukundo
Uza mur’iyi si mbi,
Uritanga wishyiraho
Gukiranirwa kwacu.
Indirimbo 25 — igice 3
Ntabwo dusobanukirwa
Iby’urukundo rwawe,
Rusumb’isanzure ry’isi
Ntirugir’iherezo ;
Kand’umutima wifuza
Ukugaruka kwawe,
Ngo tubone, kurondora,
Iby’urukundo rwawe.
|
26. Indirimbo 26
Indirimbo 26 — igice 1
Abera mwe, nimu ze turiri mbe,
Twamamaze Ntama mu rukundo !
Yaratsinze kandi yarazutse ;
Tuvuge bya bigwi bye bitangaje,
Twebw’abakundwa na Yesu Kristo,
Bakundwa na Kristo.
Indirimbo 26 — igice 2
Yatwitangiye kuba igitambo ;
Nta cyahagarits’urukundo rwe :
Kugira ngw’adukiz’ikuzimu
Yemey’ibihano by’ubutabera.
Aravumwa : – ni ko yagiriwe. (bis)
Indirimbo 26 — igice 3
Himbazwa, wowe gitambo cy’ibyaha,
Wigaruriy’imitima yacu.
Twibuk’urupfu n’imibabaro
Dutegereje wa munsi w’ikuzo,
Tuzaboneka : – turi umugeni. (bis)
Indirimbo 26 — igice 4
Turamamariza kur’aya meza
Urukundo rwawe, Ntama wishwe !
Imitima yac’iri ahatuje,
Isogonger’umunezero mwinshi
Wawe Kristo : – waratwishyuriye. (bis)
|
27. Indirimbo 27
Indirimbo 27 — igice 1
Imbere y’intebe y’ubuntu
Turakuramya Muremyi,
Duhawe kukunezererwa
Na Yesu utugeza ahera.
Indirimbo 27 — igice 2
Yesu, mutsima wo mw’ijuru,
Watuberey’ibyo kurya ;
Tugufitemo ubugingo
Buhorahw’iteka ryose.
Indirimbo 27 — igice 3
Ku bw’igikombe gisharira
Yakiriye mu rubanza,
Uwo Mukiza wiyoroshya
Aduha icy’agakiza.
Indirimbo 27 — igice 4
Nitwumv’ijwi rya marayika,
Tuzazamurwa mw’ijuru,
Tuzaririmba ikuzo rye,
Tumubone, mbeg’umunsi !
|
28. Indirimbo 28
Indirimbo 28 — igice 1
Abawe, Imbere yawe,
Bakikij’aya meza, Mana,
Bishimiye gutoranywa
Bizihiza ubuntu bwawe.
Bishimir’uk’ubakunda,
Bikabamar’ubwoba bwose ;
Kandi urababumbatiye,
Mukiza ni wowe byose.
Indirimbo 28 — igice 2
Wabejeshej’amaraso,
Barejejwe nta n’ikizinga !
Kera bari kure yawe
Non’ubahishe muri wowe.
Ni nde se wabakunyaga ?
Uwabahungabanya ni nde ?
Ko biringiye bashikamye
Urukundo rukomeye.
Indirimbo 28 — igice 3
Nyagasan’abacunguwe
Banezezwa no kukwibuka !
Twibukira hamwe twese
Uko wababay’ukanesha.
Urukundo rwawe, Yesu,
Urwo dufiteho ingwate,
Rwiharir’imitima yacu
Kugez’ubw’uzagaruka !
|
29. Indirimbo 29
Indirimbo 29 — igice 1
Twatoneshwejwe n’Imana, nibwo butunzi,
Bwahishuye Yesu, no kugira neza kwe !
Mu buntu bw’adukura mu banyabyaha,
Yegurira Imana abayiramya
Bayiramya nyabyo.
Indirimbo 29 — igice 2
Imana yabonye gukiranuka nyako
Mur’Adamu wa nyuma, wayubahishije :
Umwana way’ikunda’ikamwishimira
Yanejej’Imana
Ayigandukira, (bis).
Indirimbo 29 — igice 3
Mana, wamutanze k’ubw’urukundo rwawe
Kandi yarangije byose ngw’atubohore :
Niwe gukiranuka no kwezwa byacu.
Ubugingo niwe
Iteka n’iteka, (bis).
Indirimbo 29 — igice 4
Kuv’iteka ryose, mw’ibanga rikomeye
Wadutoranije mu buntu buhebuje !
Ubu Mana, Mwuka wawe buri munsi
Aduhishurira
Yesu we rukundo, (bis).
|
30. Indirimbo 30
Indirimbo 30 — igice 1
O Yesu Gitambo cyera !
Waraj’ugera mw’isi
Maz’ufu nga ikuzi mu
Aho kure y’Imana.
Indirimbo 30 — igice 2
Wafash’akamero kacu
Wishyirahw’intege nke ;
Kugirangw’ukiz’umuntu
Ub’uw’imibabaro.
Indirimbo 30 — igice 3
Yesu wowe bwenge bwacu,
Bugingo n’amahoro,
Buhungiro mu makuba,
Gakiza kac’iteka.
Indirimbo 30 — igice 4
Yes’udahemuk’iteka,
Tuzagumana nawe
Kuzagez’iteka ryose :
Uriho tuzabaho.
|
31. Indirimbo 31
Indirimbo 31 — igice 1
Mu gukiz’ababi,
Mwami w’ubugingo,
Wababajwe cyane
Aranahemurwa,
Nihashimwe Mwana !
Nihashimwe Ntama !
Ganza Imitima :
N’igihembo cyawe ;
Warayironkeye,
I Karuvaliyo.
Indirimbo 31 — igice 2
Gupfa kubabaje,
Kwavanyehw’ibyaha ;
Wafunz’ikuzimu
Hateye ubwoba.
Nihashimwe Mwana !
Nihashimwe Ntama !
Shimwa Nyagasani,
Kubabara kwawe
Kuzan’amahoro,
Kubohorwa nyabyo.
Indirimbo 31 — igice 3
Wadukungahaje
Uvuye mw’ijuru,
Wigir’umukene,
Wowe Mana Nkuru.
Nihashimwe Mwana !
Nihashimwe Ntama !
Akira ishimwe
Ry’umutima wacu ;
Ube, Nyagasani,
Uwigaruriye !
|
Indirimbo 31 — igice 4
Mu rukundo rwawe,
Mwunger’udukunda !
Udutegurira
Ibyo kurya byacu.
Nihashimwe Mwana !
Nihashimwe Ntama !
Mukiz’ab’ukunda
Baranezerewe,
Bishimir’uburyo
Ubitaho neza !
Indirimbo 31 — igice 5
Tugenda mw’ituze
Tugan’umurage ;
Uzahora ari
Umurage wacu.
Nihashimwe Mwana !
Nihashimwe Ntama !
Mucunguzi Mana,
Wowe udukunda,
N’uhabw’imbaraga
N’ubwami n’ishimwe !
Indirimbo 31 — igice 6
Mu bihe by’iteka
Tuzagusingiza,
Mu rukundo rwawe,
No gutsinda kwawe.
Nihashimwe Mwana !
Nihashimwe Ntama !
Ganza imitima
N’igihembo cyawe ;
Warayironkeye
I Karuvaliyo.
|
32. Indirimbo 32
Indirimbo 32 — igice 1
Ninde waruvuga, ninde wamenya neza,
Urwazanye Yesu, rukamugesa mw’isi
Ahw’i Getsemane, ... ahw’i Gologota,
Ugahinguranywa n’Imyambi y’Imana ?
Indirimbo 32 — igice 2
Ntabwo, Nyagasani, ar’ingabo z’ijuru,
Cyangw’ibyo wakoze bigaragara hose,
Si n’imuhengeri, cyangwa s’ikirere,
Byakwamamaz’urwo rukundo rw’iteka.
Indirimbo 32 — igice 3
Urukundo rwawe n’ubuntu bitavugwa,
Nind’uzabirata, atar’abanyabyaha
Ubwawe wagiz’abami n’abatambyi,
Abo wakijije urupfu n’ibyarwo ?
Indirimbo 32 — igice 4
Abo wacunguye mu munezero nyawo,
Bazakuririmba, bazagushimagiza.
Warabironkeye umenny’amaraso.
Bazabana nawe iteka mw’ijuru.
|
33. Indirimbo 33
Indirimbo 33 — igice 1
Turakubona wenda gupfa,
Wiranguz’imibabaro.
Tukubon’utang’ubugingo,
Yes’udukiranukira.
Indirimbo 33 — igice 2
Gupfa kwawe, gitambo cyera,
Kub’imbere yac’iteka !
Amaraso yaratwejeje,
Adukingurir’ijuru.
Indirimbo 33 — igice 3
Krist’urukundo rwawe rwinshi
Rutwinjira mu mitima,
Upfira ibyaha by’abantu :
Ur’Imana yac’ikiza !
|
34. Indirimbo 34
Indirimbo 34 — igice 1
Wowe waduteguriy’umwanya mw’ijuru
Ah’uzaban’igihe kimwe n’abawe,
Turarata gutungana n’ubuntu byawe,
Urukundo rwawe rutarondoreka, (bis).
Indirimbo 34 — igice 2
Koko, Nyagasani, tuje ahera hawe
Ngo tunezererwe gusabana nawe ;
Nubwo hano kw’isi twumva uturi kure…
Dutegerej’umunsi tuzakubona, (bis).
Indirimbo 34 — igice 3
Mbeg’umunsi mukuru kw’itorero ryawe,
Ubw’uzaryinjiz’ahera ho mw’ijuru !
Rizuzura amahoro n’ikuzo byawe
Mu gitaramo cy’ubukwe bwo mw’ijuru, (bis).
|
Indirimbo 34 — igice 4
|
Tugitegerereje ino, Nyagasani,
|
Dusangir’ibyateguwe n’urukundo,
|
Tuhamamariz’ubuntu bwawe bukiza,
|
Kubabar’urupfu n’igaruka ryawe, (bis).
|
35. Indirimbo 35
|
Indirimbo 35 — igice 1
|
Wemeye kwicwa nk’Intama, Yesu,
|
Ku bw’ibyaha byacu, wowe Mukiza.
|
Mbeg’urukundo, mbeg’ineza nyinshi !
|
Wapfuye kugira ng’uduki ze.
|
Indirimbo 35 — igice 2
|
Mu gih’ugukiranirwa kwacu
|
Kwagutey’imibabar’itavugwa,
|
Urupfu rwawe rwaratubohoye ;
|
Uturonker’ubuntu n’ihirwe.
|
Indirimbo 35 — igice 3
|
Nyagasan’ububasha n’ikuzo !
|
Ubwiz’ubweng’ubwami n’ibya Yesu !
|
Guhera ubu mu mitima tuti :
|
« Ubahwa Mucunguz’ukomeye » !
|
36. Indirimbo 36
|
Ntama, ku bw’imibabaro,
|
Wikorey’imiruho yacu,
|
Maze ku Mana Data tuba
|
Abami kand’Abatambyi.
|
Twese hamwe tuguhaye
|
Icyubahiro, no gushimwa,
|
Ububasha no kuganduka,
|
Na none turakuramya,
|
Bibe bityo Nyagasani.
|
37. Indirimbo 37
|
Yewe Ntama nyir’ikuzo !
|
Wasiz’ubwiza bw’ubumana
|
Wambara ikamba ry’amahwa,
|
Ukiz’umukumbi wawe.
|
Turaririmbira hamwe
|
Duhimbaza kunesha kwawe.
|
Ni ryari tuzaririmbira,
|
Urukund’imbere yawe ?
|
Ngwino Nyagasani, Amen !
|
38. Indirimbo 38
|
Indirimbo 38 — igice 1
|
Rukundo ruhebuje ! (bis)
|
Mbega guca bugufi !
|
Mwana w’Iman’asa natwe.
|
Yishyirah’urubanza, (bis)
|
Ab’ikivum’arapfa
|
Kugirango adukize.
|
Indirimbo 38 — igice 2
|
Umwana w’ikomeye, (bis),
|
Apfir’ibyaha byacu,
|
Maz’azuka mu mbaraga.
|
Intore twamamaze, (bis)
|
Ugutsinda kwa Yesu :
|
Twiringizwa n’ikuzo rye.
|
Indirimbo 38 — igice 3
|
Twacunguwe na Kristo, (bis)
|
Tuzukira muri we,
|
Turirimban’ibyishimo !
|
Mukiz’uri mw’ijuru, (bis)
|
Waratsinz’uraganje :
|
Kuzwa, kuzw’ubudahwema !
|
39. Indirimbo 39
Indirimbo 39 — igice 1
Tukwitegereza mw’ikuzo,
O Mukiza !
Twishimiye gutsinda kwawe,
Murengezi !
Iteka mu buturo bwera
Ur’iburyo bw’Imana Data,
Wowe wamanuts’uza mw’Isi
Woroheje !
Indirimbo 39 — igice 2
Wabay’ikivume ku bwacu,
O Mukiza !
Warababaye bikomeye,
O Mukiza !
Wamenny’amaraso ku bwacu
Atwezaho ibyaha byose...
Tubeshwaho n’urupfu rwawe,
Yesu Mwiza !
Indirimbo 39 — igice 3
Dutegereje k’ugaruka,
O Mukiza !
Wavuz’uti, nzaza mbatware,
Murengezi ?
Mbeg’umunezer’utavugwa !
Kukureba neza uk’uri,
Tuzahindurwa duse nawe,
Man’ikiza !
|
40. Indirimbo 40
Ni Yesu n’ubuntu bwawe,
Umusaraba wawe,
N’umucyo w’amaso yawe,
Bidutsindishiriza.
Ubu turi mu mahoro
Yawe Mukiz’ukundwa,
Nkomoko, soko n’imvano
Y’ibyishimo by’iteka.
|
41. Indirimbo 41
Indirimbo 41 — igice 1
O Mukiz’ukundwa, ni wowe twiringira !
Twavanywe mu rupfu dukizwa n’urwawe :
Alleluya, Alleluya ! (bis)
Wow’udahemuka (ter)
ur’ibyishimo byacu.
Indirimbo 41 — igice 2
Amaraso yawe yatwogeje ibyaha ;
Tuzakirwa vuba n’ubwiza bw’ijuru.
Alleluya, Alleluya ! (bis)
Ukwizera kwacu (ter)
kwiringira kunesha.
|
42. Indirimbo 42
Indirimbo 42 — igice 1
Wapfuye kubw’urukundo,
Mukiza Nyir’impuhwe ;
Wadutsindiye ukomeye
Kugeza mu gi home, (bis).
Indirimbo 42 — igice 2
Mbeg’uko waremerewe,
Wenyine mu mwijima,
No guhanwa n’agahinda
By’ibyaha byacu byinshi ! (bis)
Indirimbo 42 — igice 3
Non’umuraba uhinda
Niwo wakurengeye,
Wasimbuwe n’amahoro
Y’uwo murimo wawe, (bis).
|
Indirimbo 42 — igice 4
Uri hagati y’abawe,
Bakiri hano kw’isi,
Banezererw’amahirwe
Y’aho mu nzu ya Data. (bis)
|
43. Indirimbo 43
Indirimbo 43 — igice 1
Ntama w’Imana Krist’araca
Abambwe ; (bis)
Umwend’utabuka akokanya,
Abambwe. (bis)
Akinguy’ahera cyane,
Tubasha kweger’Imana
Kubwawe Yesu witanze
Ubambwe. (bis)
Indirimbo 43 — igice 2
Wamanitswe hejuru y’isi
Ku giti ; (bis)
Unyw’ibisharira ku bwacu
Ku giti. (bis)
Waturangirije byose :
Uwogejwe n’amaraso,
Amenya ko yakijijwe
Na Ntama. (bis)
Indirimbo 43 — igice 3
Mw’isoni habonets’ikuzo
Ku giti. (bis)
Ni wowe Yesu wanesheje
Ku giti. (bis)
Kuri wow’iteka ryose,
Imbarag’ikuz’ubwami
Ku bwo kunesha watsinze
Urupfu ! (bis)
|
44. Indirimbo 44
Indirimbo 44 — igice 1
Abamaraika,
Mu majw’ahuje,
Ina ng’indirimbo,
Byuzur’ijuru !
Aho hisanzuye,
Indirimbo nshya
Iririmbw’Iteka
Hafi ya Ntama.
Indirimbo 44 — igice 2
Ku ntebe y’ubwami
Tuzakubona;
Nta kamba na rimwe
Rikuburaho,
Ibiganza byawe
Bigaragaza
Kubabazwa kwawe,
N’uk’udukunda.
Indirimbo 44 — igice 3
Buntu budashira !
Wowe watambwe ;
Wahaz’ubugingo,
Wemera gupfa,
Kugira ngw’Imana,
Mu ngoro yayo,
Ikuzwe na bose,
Bayisingiza.
Indirimbo 44 — igice 4
Abamaraika,
Mu majw’ahuje,
Inanga’indirimbo,
Byuzur’ijuru :
Imbarag’ikuzo,
Gushimw’iteka,
N’iby’Iyanesheje,
Na Ntama wera.
|
45. Indirimbo 45
Indirimbo 45 — igice 1
Wowe Mwana w’Isumba byose,
Mu bwiz’urabagirana
Urukundorw’Imana Data,
N’ikuzo ryerikomeye.
Ufatishij’is’ukuboko
Iyo wavanye mu busa ;
Byerekana ubwenge bwawe
Bikakwamamaza Mana !
Indirimbo 45 — igice 2
Uri mu gituza cya Data,
Byishimo by’iteka ryose,
Umwe nawe mu bubasha bwe,
Umwe nawe mu rukundo,
Washatse, bwiru butavugwa !
Gusig’ubwiza bw’ijuru,
Uz’ino mw’isi y’abagome
Maz’urapfa, Ntama Wera !
Indirimbo 45 — igice 3
Rukundo, buntu budashira !
Tukubona, Mana Muntu
Kuva mu kirugu kugera,
Mu nzira y’imibabaro.
Umusuhuke wanzwe kw’isi,
Ndets’atereranwa n’abe,
Unyw’igikombe gisharira
Mu gashyamb’i Getsemani.
Indirimbo 45 — igice 4
Wanemeye, Gitambo cyera,
Mu bihe by’umusaraba,
Igihano cy’ibyaha byacu,
N’uburakari bw’Imana.
Nyagasani turagushima !
Duhimbawe bitavugwa,
Turirimbisha imitima,
Rukundo, watsinz’urupfu !
|
46. Indirimbo 46
Indirimbo 46 — igice 1
Buntu buhebuje, ni wowe Mana Nkuru,
Mu kwigaragaza uta ng’Umwana wawe,
Mw’isi yuzuyemo icuraburindi,
Twarakwiboneye tunagukoraho.
Indirimbo 46 — igice 2
Waramurikaga aho ku musaraba,
Umwijima mwinshi watwikiriye isi,
Munt’ushyitse, Mwana w’Iman’ikomeye,
Waratereranywe ugezaho wicwa.
Indirimbo 46 — igice 3
Waranahemuwe Yesu, Gitambo cyera !
Wareby’ikuzimu kure n’ijisho ryawe,
Umutima wawe unaremererwa,
N’igihano cyari icyacu iteka.
Indirimbo 46 — igice 4
« Byose birangiye », yubik’umutw’araca !
Ako kany’umwenda uhitak’utabuka ;
Dutunganirizwa kwinjira ahera,
Mu mucy’utangaje w’uruhanga rwawe.
Indirimbo 46 — igice 5
Ku bw’urwo rukundo twabay’abo kunesha !
Kubabara kwawe guhishura ikuzo,
Kuranadukiza ; indirimbo nziza
Zikuzur’akanwa k’abawe by’ukuri.
|
47. Indirimbo 47
Indirimbo 47 — igice 1
Mwana uhoraho w’Ikinege wa Data,
Unezez’umutima w’aho mw’ijuru,
Wibwirag’ibyo mw’isi mbere y’ukw’iremwa,
Washakaga kuhaz’uciye bugufi.
Indirimbo 47 — igice 2
Wanejejwe no kubana natwe abantu,
Uz’ufit’umubiri wateguriwe ;
Uvuk’ucishije bugufi kuturusha.
Maz’ushengererwa n’abamarayika !
Indirimbo 47 — igice 3
Wowe wamenye byuzuy’ubukene bwacu,
Twari twaraguye mu rwobo rw’ibibi ;
Uduh’ubugingo bwawe, Mukiza Mwiza !
Umen’amaraso ngo tubabarirwe.
Indirimbo 47 — igice 4
Kristo wazutse, turamamaza kunesha ;
Imana yagutamirij’ububasha,
Uza kudushaka ng’utwereke ubwiza,
Ngo tube hafi yawe twishim’iteka.
Indirimbo 47 — igice 5
Ntama nyir’ikuzo, wowe Mukiza Mwiza !
Wowe wadukunz’urukundo rw’iteka,
Twishimiye guterana mw’izina ryawe,
Mukiza, turakuramya, shimw’iteka !
|
48. Indirimbo 48
Indirimbo 48 — igice 1
Wowe Mana idukunda,
Nyir’ubunt’udukunda !
Twinjira mw’ijur’ubwaryo
Ngo tukuramye none.
Abawe bateraniye,
Imbere yawe, Data,
Wabaherey’umugisha
Mu Mwana wawe Yesu.
Indirimbo 48 — igice 2
Mbega ikuzo ku bawe
Gutumbir’ikomeye,
No kuririmba kunesha
Kwa Yesu Kristu wishwe !
Abawe bateraniye
Imbere yawe, Data,
Wabaherey’umugisha
Mu Mwana wawe Yesu.
Indirimbo 48 — igice 3
Mbega ubuntu bwa Data,
Bwo kumeny’urukundo,
Dutegerereje kw’isi
Kugaruka kwa Yesu !
Araje n’umunezero !
Shyir’ejuru, Torero.
Bitari kera uzasa
N’umucunguzi wawe.
|
49. Indirimbo 49
Indirimbo 49 — igice 1
Kukumenya, kugukunda,
Kubumbatirwa nawe ;
Ukab’inshut’umutware,
Icyo kunyw’icyo kurya ;
Kwishimir’ubuntu bwawe,
N’urupfu rwawe,Yesu,
Gusogonger’imbaraga,
Mbeg’inez’itavugwa !
Indirimbo 49 — igice 2
Byishimo bitarondorwa,
Byo kuragirwa nawe !
Nyir’impuhwe, mutabazi,
Ntuziger’uhinduka.
Mu rukundo ruhebuje,
Waje hano mw’iy’isi
Gushaka intama zawe,
Maz’uzibumbatire.
Indirimbo 49 — igice 3
Uduhaz’ubuntu bwawe,
Utuzi mu mazina ;
Utuyobora inzira
Utugeza mw’ijuru.
Umeny’intege nke zacu,
N’imibabaro yacu ;
Mbeg’urukundo, ntuhwema
|
50. Indirimbo 50
Indirimbo 50 — igice 1
Inshut’ihebuje ni Yesu.
Mbeg’inshuti !
Arut’umuvandimwe mwiza.
Mbeg’inshuti !
Mw’iyi si byose birashira ;
Umunezero urashira ;
Urukundo rwe ntirushira.
Mbeg’inshuti !
Indirimbo 50 — igice 2
Niwe bugingo budashira.
Mbeg’inshuti !
Igikorwa cye gihoraho.
Mbeg’inshuti !
Atwejesha amaraso ye :
Yadusanze no mu butayu,
Mu buntu bwe aradukiza.
Mbeg’inshuti !
Indirimbo 50 — igice 3
Yatwitangiyehw’igitambo.
Mbeg’inshuti !
Anezerw’aduh’umugisha.
Mbeg’inshuti !
Dutege amatwi ijwi rye,
Mu mahoro tutanatinya,
Duhora hafi ye dutuje
Mu rukundo !
|
51. Indirimbo 51
Indirimbo 51 — igice 1
Hakuzwe iteka
Imana ikiza !
Ubwami n’ikuzo
Ni ibyayo gusa !
Ubugingo bwacu
Bunezerewe,
Bukuze, burate,
Ntama watambwe !
Indirimbo 51 — igice 2
Ni wowe turamya
Uri mu ijuru,
Ukuzwa w’ubahwa
N’abawe iteka.
Utatswe ikuzo
Aho mu ijuru;
Urabagirana
Ubuntu, ineza.
Indirimbo 51 — igice 3
Vuba, duhanganye,
Uzarasira
Mu mitima yacu
Nyenyeri, mucyo !
Mbega umunezero !
Tuzakubona,
Maze abera bawe,
Tukwishimire.
Indirimbo 51 — igice 4
Mwana uhoraho,
Ukwiye ikuzo !
Urapfa, uranesha,
Duhabwa ijuru.
Wowe udukunda
Ishimwe ryinshi,
Imbaraga, ikuzo,
Ni ibyawe iteka !
|
52. Indirimbo 52
Indirimbo 52 — igice 1
Twemereshe Umwuka w’urukundo
Kwifuza ukugaruka kwawe
Na gakondo yacu y’iteka,
Yesu mugaba w’ubugingo !
Amina ! Ngwino,
Utatse ikuzo n’ubwiza,
Igaragarize abera mu bwiza.
Indirimbo 52 — igice 2
Wasezeranye ko amaso yacu,
Azakubona uva mw’ijuru,
Tuzamurwe mu bwiza bwawe,
Duhinduriwe gusa nawe.
Amina ! Ngwino, etc.
Indirimbo 52 — igice 3
Mbega umunezero ku batowe
Mu itangaza ry ubumana bwawe !
Mbega ibyishimo bitavugwa !…
Waduhayeho umuganura !
Amina ! Ngwino, etc.
Indirimbo 52 — igice 4
Ngwino Nyagasani ! Umugeni
Niko ahamagarisha ukwizera.
Iyo mvugo yo kugukunda,
Mwuka Wera ayisohoze !
Amina ! Ngwino, etc.
|
53. Indirimbo 53
Indirimbo 53 — igice 1
Mukiza ukomeye, bugingo bwacu,
Fasha Abera bawe bari ku isi.
Wowe Yesu twishingikirijeho :
Tuyoborwe n’urukundo rwawe !
Indirimbo 53 — igice 2
Uturinde kurebesha iyi si
Andi maso atari ay’umugenzi.
Duhunga ibibi tuva mu cyaha,
Tunezererwe amasôko meza.
Indirimbo 53 — igice 3
Twuzuze ibyiringiro bihire
Byo kuzabana nawe iteka ;
Uduhe kukureba mu kwizera,
Kugeza ku kuboneka kwawe.
|
54. Indirimbo 54
Indirimbo 54 — igice 1
Twasezeranijwe ikuzo mw’ijuru,
Turakwifuzanya ukwizera.
Nyagasani, ngwino ujyan’Itorero ;
Hamwe nawe ryinjire kwa Data.
Indirimbo 54 — igice 2
Nyagasani, aho byose n’ibyishimo,
N’indirimbo nyinshi zo kunesha ;
Aho nta rupfu nta no kubabara,
Nta muruho ubayo, nta gahinda.
|
Indirimbo 54 — igice 3
Aho iwawe nta gikuba gicika,
Aho tuzaharindirwa iteka ;
Ituze niwo mugabane wacu,
Tuzishimir’amahoro iteka.
Indirimbo 54 — igice 4
Yesu tugutegereje twishimye ;
Duhanze amaso kuri wowe.
Mucunguzi tebuka utujyane,
Tuzamuranwe nawe mu ijuru.
|
55. Indirimbo 55
Indirimbo 55 — igice 1
Twe turamamaza
Ukuza kwawe ;
Turanakwifuza,
Mukwe udukunda.
Mwami w’ubugingo,
Mukiza mwiza !
Umugeni ati :
Amina ngwino !
Indirimbo 55 — igice 2
Vuba bidatinze
Turagwe ubwiza,
Kuko wanesheje
Tuzanesha pe.
Mwami w’ubugingo,
Mukiza mwiza !
Umugeni ati :
Amina ngwino !
|
56. Indirimbo 56
Indirimbo 56 — igice 1
Twatambikiwe n’umuseke
W’umunezero udashira ;
Mu gihe gito, Nyagasani,
Tuzabumbatirwa nawe. (bis)
Indirimbo 56 — igice 2
Niba igihe kitwihutisha,
Twerekezwa kuri wowe ;
Vuba umubabaro uzashira,
Turuhukire iwawe. (bis)
Indirimbo 56 — igice 3
Mbega umunsi, ubwo mw'ikuzo
Uzabonekera abawe !
Hamwe n'amajwi yo kunesha,
Uzatujyana aho uri. (bis)
|
57. Indirimbo 57
Indirimbo 57 — igice 1
Nyagasani, uhebuje urukundo,
Wowe kuzo ry’ubwiza bwa Data,
Ngwino ! mu bwiza bwawe buhebuje !
Tugutegereje, uva ahera.
Indirimbo 57 — igice 2
Waradukijije, turi abawe,
No mu ijuru tuzagukorera,
Kukubona, Yesu, no gusa nawe,
Kuramya no kugushima iteka.
|
Indirimbo 57 — igice 3
Alleluya ! Mbega ishimwe ryera !
Dore ubukwe bwa Ntama buraje.
Tuzakuririmbira ubudatuza,
Indirimbo nshya, Mukundwa wacu.
|
58. Indirimbo 58
Indirimbo 58 — igice 1
Bwiza bw’ikuzo iteka butagereranywa,
Bwuzuza aher’umucyo n’urukundo !
Turat’ubuntu bwawe butarondoreka,
Wowe wadupfiriye, Ntama w’Imana !
Indirimbo 58 — igice 2
Wiyambuye icyubahiro gikomeye
Wemer’imibabaro n’umusaraba,
Non’ubu washyizwe hejuru y’amajuru,
Yesu, duhanitse amajwi tukuramya.
Indirimbo 58 — igice 3
Duhimbaze Imana Muntu wambay’ikuzo,
Uwazutse kandi atsinze urupfu;
Kristo w’i Nazareti uzagaragara,
Imbere y’ibyaremwe ari mu ikuzo.
|
59. Indirimbo 59
Indirimbo 59 — igice 1
Duhuje umutima, turamy’Imana Data ;
Yishimir’Itek’Indirimbo z’abera.
Twamamaz’urukundo rwe tukiri kw’Isi,
Kandi twishimire mu Mukiza mwiza. (bis)
Indirimbo 59 — igice 2
Duhuje umutima, turamy’Imana Data ;
Kuko twogejwe n’amaraso ya Ntama.
Igikorwa cye kiduhesha kujya ahera,
Kubw’inzira nshya nyayo yaduciriye. (bis)
Indirimbo 59 — igice 3
Duhuje umutima, turamy’Imana Data ;
Umutware yaciye ingoyi z’urupfu :
Twazukiye muri we, twiringizwa nawe
Gushyika iwacu mu gakiz’iteka. (bis)
Indirimbo 59 — igice 4
Duhuje umutima, turamy’Imana Data;
Nyagasani yicay’ahera kubwacu :
Nyuma y’imibabaro yicaye mu ikuzo,
Niyo mahoro yuzuye y’intama ze. (bis)
Indirimbo 59 — igice 5
Duhuje umutima, turamy’Imana Data ;
Dutegereje Yes’uza ava mu ijuru ;
Tuzavanwa mu isi kubw’ubushobozi bwe,
Arashaka ko tubana nawe iteka. (bis)
Indirimbo 59 — igice 6
Ni koko turakwamamaza Mana Data ;
Y’amahoro n’urukundo twiringiye ;
Wowe utumurikira mu ntege nke zacu,
Ntacyo dufite duhabwa byose nawe. (bis)
|
60. Indirimbo 60
Indirimbo 60 — igice 1
Kokw’izina ryawe Yesu ku ndahemuka,
Ni iry’igiciro !
Ritwibuts’ineza, urukundo n’ubuntu,
Mbega agakiza ! (bis)
Indirimbo 60 — igice 2
Mwana w’Isumba byose, ukundwa na Data,
Bwiza bwo mw’ijuru !
Wadushyikirije impano z’Uwiteka,
Zivuye mu mucyo. (bis)
Indirimbo 60 — igice 3
Ku banyabyaha, bakomoka ku bagome
Bakwiriy’urupfu,
Waje kwerekana ineza itavugwa
Y’Iman’ikomeye. (bis)
Indirimbo 60 — igice 4
Ubugingo bwacu n’ubwawe, Mucunguzi :
Ibyacu ni ibyawe.
Cana umuriro, wo mu rukundo rwawe,
Tubeho twizeye. (bis)
|
61. Indirimbo 61
Indirimbo 61 — igice 1
Utubumbatire, Mukiza w’ubugingo !
Mu mahoro yawe.
Ku bw’umwete wawe twongerere imbaraga,
Tuyobore iteka. (bis)
Indirimbo 61 — igice 2
Kuba hafi yawe ni cyo cyifuzo cyacu,
Wowe Emanweli !
Urukundo rwawe ni isoko y’ubugingo,
Kuko ari urw’iteka. (bis)
Indirimbo 61 — igice 3
Shimwa Mucunguzi ! urwo rukundo rwawe
Ntirwivuguruza ;
Watubundikiye munsi y’ibaba ryawe,
Iteka n’iteka. (bis)
|
62. Indirimbo 62
Indirimbo 62 — igice 1
Mu ijuru dufite umubyeyi udukunda,
Amagambo y’ahorahw’iteka :
Imana ikomeye, soko y’ibyiringiro,
Kand’irind’abay’iri mu ijuru, (bis).
Indirimbo 62 — igice 2
Umwana wayo ikunda yitanze ku bwacu,
Yaducunguje amaraso ye.
Yatugeneye ubwiza buhorahw’iteka,
Yesu ubwe niwe nzira y’ijuru, (bis).
|
Indirimbo 62 — igice 3
Ubwenge, ubuntu n’ubushobozi byawe
Bifatanya kutujyana iwawe.
Mana ! Ntuhwema kutwitaho buri gihe:
Uduhozaho amas’iteka, (bis).
Indirimbo 62 — igice 4
Mana nyiri mpuhwe, mutabazi mu kaga,
Gutabarwa, amahoro n’ubuntu
Bikuva mu mutima bitemba nk’uruzi
Kandi ntirujya rukama iteka, (bis).
Indirimbo 62 — igice 5
Kubw’urwo rukundo rwinshi, Twakwitura iki ?
Uduhe imitima yumvira.
Tugaragaze gukiranuka kw’Imana
Mwuka ahamirisha abawe ! (bis)
|
63. Indirimbo 63
Indirimbo 63 — igice 1
Mu cyanya cya Yesu tugenda tumwizeye,
Twishimir’ubuntu bw’Umwungeri mukuru ;
Tunasogongere amazi adakama
Biva ku ntebe ye no mu rukundo rwe.
Indirimbo 63 — igice 2
Turuhuke dutuje mu cyanya gitoshye ;
Ntacyo twanatinya mu bikomeye byose ;
Kuko Yesu Kristo ari kumwe natwe :
Tugume iteka hafi y’Umwungeri.
Indirimbo 63 — igice 3
Anejejwe natwe, yuzuye umunezero ;
Mu ntege nke zacu niho tumushimira,
Mu mbaraga nkeya tuzirindirwamo ;
Ugira icy’ashaka aramushoboza.
|
64. Indirimbo 64
Indirimbo 64 — igice 1
Igikorwa nyacyo cy’iruhuko ry’iteka !
Mu munsi uhoraho ukorerwa n’abawe,
Bagusasa imbere, mu munezero utuje,
Amakamba y’ubwiza bakunamira. (bis)
Indirimbo 64 — igice 2
Tuzitegereza ikuzo ryawe ryinshi,
Ubwiza butagerera – nywa bw’Umukwe ;
Maze turondore ubwiru butavugwa
Bw’ubuntu n’urukundo bitazashira. (bis)
Indirimbo 64 — igice 3
Kuri wowe Yesu, mu mucyo wawe nyawo,
Zuba ry’agakiza rikwiza umucyo,
Itorero ryawe rizarabagirana,
Mw’ikuzo rizaz’ubutungane bwawe. (bis)
Indirimbo 64 — igice 4
Ubwawe uzabona icyo umutima ushaka :
Imbuto zishyitse zo ku musaraba ;
Yesu uzishimira umurimo wakoze,
Urukundo rw’ubumana ruzanyurwa. (bis)
|
65. Indirimbo 65
Indirimbo 65 — igice 1
Imibereh’ihebuje,
Umunezero nyawo,
N’ugutunga Nyagasani,
No kumugandukira.
Indirimbo 65 — igice 2
Urukundo adukunda,
Ntacyaruhungabanya ;
Niwe ubwe watwironkeye,
Tuzahoran’iteka.
Indirimbo 65 — igice 3
Rukundo rudahemuka
Ruduhaza ibyiza :
Niyo soko ihoraho
Itazakam’iteka.
Indirimbo 65 — igice 4
Ashaka ko tumukunda
By’ukuri nta mbereka,
Kuko yadukunze mbere
Urukundo rw’iteka.
|
66. Indirimbo 66
Indirimbo 66 — igice 1
Butunzi butavugwa,
Ncuti idahemuka !
Ni wowe washoboye
Kunesha umwanzi !
Rindira mu mbaraga
Ubugingo bwacu,
Kuko iyo uhari,
Twuzura ibyishimo.
Indirimbo 66 — igice 2
Byishimo by’ubugingo,
Mutsima muzima,
Uhaza ubugingo
Igihe bushonje !
Iyo dutentebutse
Uradutabara ;
No mu bigeragezo
Uratunezeza.
Indirimbo 66 — igice 3
Mukiza wuje ubuntu !
Duhe buri munsi
Tuguhanze amaso
Tukunezererwa.
Bitaguturutseho,
Ubuzima ntabwo ;
Kwishimira ko uhari
Ni iherezo ryiza.
Indirimbo 66 — igice 4
Yesu, butunzi bwacu,
Munezero wacu,
Mu ntege nkeya zacu
Ni wowe uturinda,
Umwanzi ntatwambure
Amahoro yacu,
Ntanadutandukanye
N’ineza ya Data.
|
67. Indirimbo 67
Indirimbo 67 — igice 1
Ni wowe watubohoye,
Mukiza, ukomeye !
Mu gutukwa no mu kaga,
Uraduhumuriza.
Indirimbo 67 — igice 2
Ubuntu bwawe bukiza
Bwasohoye muri twe ;
None ubu turi abawe,
Yesu,Mukwe w’abera.
Indirimbo 67 — igice 3
Waduhaye ubugingo ,
Rek’imitima iteka,
Ikorere wowe gusa,
Mu rukundo yishimye.
|
68. Indirimbo 68
|
Indirimbo 68 — igice 1
|
Yesu, utwuzuze
Urukundo rwawe,
Utuvugutire
Amanywa n’ijoro.
Mukiza uhebuje,
Ubu uri mu ijuru,
Ni wigarurire
Imitima yacu,
Ku bwawe Mukiza,
Ihore igushaka.
|
Indirimbo 68 — igice 2
Kubwo abawe twese
Waracunagujwe,
Uranababazwa !
Ndets’uba ikivume.
Mukiza ukomeye,
Mbega urukundo !
Imitima yacu,
Iragusingiza,
Ikakwamamaza,
Iteka n’iteka !
Indirimbo 68 — igice 3
Uradusabira,
Twese uri ahera ;
Uragiza Imana
Twe ntama ukunda.
Mwungeri mukuru,
Utubumbatiye,
Imitima yacu
Iragirwe nawe,
Tuguhaye byose,
Mu mahoro Yesu !
Indirimbo 68 — igice 4
Uhaz’umukumbi
Ibyiza by’ubuntu.
Turi intore zawe :
Tuzakwirebera.
Mwungeri uhebuje
Utajya uhinduka,
Reka urukundo
Rwuzure imitima !
Rumurika iteka,
Mu mitima yacu !
|
69. Indirimbo 69
Indirimbo 69 — igice 1
Nyagasani, ubuntu n’ukuri ;
Bizamuka bigera iyo mu bicu ;
Urukundo rwawe ruraturenze
Mu kwibwira ibitangaza byawe.
Indirimbo 69 — igice 2
Duhagijwe n’urukundo rwawe,
Tunywereye ku mugezi w’ubuntu,
Utuyobore mu mahoro yawe,
Tugukorera mu bwiyoroshye.
Indirimbo 69 — igice 3
Muri wowe hari isoko nyayo ;
Wowe mucyo ukaba n’urukundo.
Mwuka wawe Data, atuyobore !
Arinde imitima ubudasiba.
|
70. Indirimbo 70
Indirimbo 70 — igice 1
Dutunzwe nawe, Soko y’ineza,
Twishimira mu mucyo wawe,
Tugufite hafi ya Data,
Mbega kuruhuka mu mutima !
Indirimbo 70 — igice 2
Data yadukunze aduha Yesu,
Atuzanira amahoro :
Ibyo kuzuza ubutabera
Ntabwo tuzongera kubibazwa.
|
Indirimbo 70 — igice 3
Mbega guhirwa n’ineza yawe !
Wadukinguriye ijuru ;
N’umutima utuje umukristo
Anezezwa n’uko azagerayo.
Indirimbo 70 — igice 4
Yesu ni kuki tutagukunda ?
Ni wowe witanze ku bwacu,
Wowe w’impuhwe zidashira
Buri munsi zitugenda imbere.
|
71. Indirimbo 71
Indirimbo 71 — igice 1
Nyagasani ! ubuntu bwawe,
Bwiza kandi butaryarya,
Bunyuzuza umunezero,
Uko ngutekerejeho.
Indirimbo 71 — igice 2
Urukundo rudahinduka,
Rusab’umutima wanjye
Kwishimir’umucy’utangaje
W’iyo mirasire yarwo.
Indirimbo 71 — igice 3
Iyab’amaso yanjy’iteka
Yarebag’iyo nyenyeri,
Nshoboza kubw’ineza yawe
Kubona imirasire,
Indirimbo 71 — igice 4
Bityo rero nujujw’ishyaka,
Nagukunda kurushaho
Kandi menye kukwigiraho,
Nakur’uko bikwiriye.
|
Indirimbo 71 — igice 5
Iy’igicu kinkingirije
Simbone ubwiza bwawe,
Iyo cyeyutse, ncuti nziza,
Umurikira nka mbere.
Indirimbo 71 — igice 6
Ntihakagir’icyidutanya,
Unyigishe, Nyagasani,
Intambwe yanjye niteshuka,
Nkugarukir’ako kanya.
Indirimbo 71 — igice 7
Amahoro n’ineza byawe
Nyumvisha agiciro kabyo ;
Komeza ibyiringiro byanjye,
Njyanwe mu bikari byawe.
|
72. Indirimbo 72
Indirimbo 72 — igice 1
Yes’uduhoza ukatwigisha,
Uhari tutakureba,
Kuko Mwuka n’ijambo ryawe
Bihora mu bo watoye.
Indirimbo 72 — igice 2
Twumva ijwi ryawe iteka
Mu nyigisho z’igiciro,
Mwuka yadusobanurira,
Bikagera ku mutima.
Indirimbo 72 — igice 3
Urwibutso rw’uko udukunda
Rukwira rutyo mu bawe.
Mu butayu turagukuza
Dusogonger’iby’ijuru.
|
Indirimbo 72 — igice 4
Koko ijambo ry’ubugingo
Ni nk’iseri ry’Eshikoli,
Ridukomeresha uburyohe
Mu gihugu gikakaye.
Indirimbo 72 — igice 5
Bidatinze umurimo waryo
Uzasozwa ku mukumbi ;
N’amaso ku maso mu mucyo,
Tuganire Ntama wera !
|
73. Indirimbo 73
Indirimbo 73 — igice 1
Wowe utuye mu ijuru,
Mana yuzuy’impuhwe !
Abana bawe mw’iyi si,
Ubareban’impuhwe.
Mana y’ikuzo n’ineza,
Kubwa Mwuka wawe wera,
Utuyobor’iteka.
Indirimbo 73 — igice 2
Tumenya ijwi ryawe ryiza,
Yesu, Mushumba mwiza ,
Waturonkeye ku giti,
Ubugingo bw’iteka.
Kubwa Mwuka w’urukundo,
Buri munsi utugwizaho
Ubundi buntu bushya.
|
Indirimbo 73 — igice 3
Vuba aha tuzakubona
Utamirije ikuzo,
Kandi turi muri wowe
Twishimire kunesha,
Mu gihe cy’iteka ryose,
Tuzavuga ineza yawe,
N’igitambo gikiza.
|
74. Indirimbo 74
Indirimbo 74 — igice 1
Waraje, Mukiza ! uturutse mu ijuru,
Wemera kubana natwe hano mu isi ;
Wicisha bugufi mu rukundo rwawe,
Ngo ukize imitima igikomere cyica.
Indirimbo 74 — igice 2
Kandi bidatinze, tuzateranywa iteka
Mu rugo rwa Data, twinjijweyo na we.
Tuzabana nawe, tubone ubwiza
N’ubuntu nyakuri mu mucyo usesuye.
Indirimbo 74 — igice 3
Kuzwa Nyagasani ! Ibyiringiro nyabyo
Ni umwanya unejeje w’ubugingo bwacu
Aho tuzambikwa, imibiri mishya,
Tuzajyanwa na we, mu buturo bw’iteka.
|
75. Indirimbo 75
Indirimbo 75 — igice 1
Dutere indirimbo ya Dat’ugira neza
Irata ubuntu bwe.
Hagati mu bera izina rye mw’iyi si
Ryamamazwe hose. (bis)
Indirimbo 75 — igice 2
Ni nde waturusha, twebwe abo yaronse,
Kuvuga ineza ye ?
Ninde Malaika wabivuga uko biri
Mu bwiza bw’ijuru ? (bis)
Indirimbo 75 — igice 3
Twamamaze uwo uzaduha gusumba
Abamarayika.
Kuri wowe Data, icyubahiro, ikuzo,
Kubw’uko udukunda ! (bis)
|
76. Indirimbo 76
Indirimbo 76 — igice 1
Bakristo mbega Ibyishimo,
Ubwo tuzirebera
Yesu, umucunguzi wacu
Mu Ijuru Ibudapfa ! (bis)
Indirimbo 76 — igice 2
Kubana nawe mu ijuru,
Dushushanyijwe nawe,
Dufatanyije n’abera
Kukurata iteka ; (bis)
Indirimbo 76 — igice 3
Kukubona uko uri,
No kwitabwaho nawe,
Kwishimira ineza yawe,
Mbega ibyishimo byinshi ! (bis)
|
Indirimbo 76 — igice 4
Abakijijwe bizeye
Baruhukane nawe,
Byo herezo ry’imirimo
Kwa Data iyo mu ijuru. (bis)
Indirimbo 76 — igice 5
Nitwumve ijwi ry’Umukwe
Rihora ritwibutsa :
« Ndaza vuba ! Muhozanye,
Nta kubabara ukundi. » (bis)
Indirimbo 76 — igice 6
Nimwihangane bagenzi !
Nitwubure amaso ;
Dukenyere, dusiganwe :
Twegerey’agakiza. (bis)
|
77. Indirimbo 77
Indirimbo 77 — igice 1
Eza Nyagasani
Ibihe byacu ;
Reka ubugingo
Bukubahishe.
Kubwo kuboneka
Hagati yacu
Dusabwemo twese
Umunezero.
|
Indirimbo 77 — igice 2
Icyaduha iteka
Kukwiringira,
No mu mibabaro
Tugutumbire !
Hahirwa uwibera
Mu ntoki zawe.
Kuko ugufite
Atunze byose.
|
78. Indirimbo 78
Indirimbo 78 — igice 1
Yesu, gihome, gitare,
Mutabazi wanjye !
Ninde mwanzi wampangara
Mbumbatiwe na we ?
Indirimbo 78 — igice 2
Nababariwe n’ubuntu,
Negurirwa ijuru.
Unkikije ububasha,
Nshobozwa nizeye.
Indirimbo 78 — igice 3
Ufite icyo udukirisha,
Wuzuye urukundo.
Mbega amahirwe kuko uri
Umukiza wanjye !
|
79. Indirimbo 79
Indirimbo 79 — igice 1
Kukugenda imbere,
Mukiza wizerwa,
Mu bushizi bw’amanga
Bw’imbaraga zawe ;
Dushaka ibyo ukunda
Mu bikorwa byose :
Ni ubwami bwawe kw’isi,
Ni ibyishimo nyabyo.
Indirimbo 79 — igice 2
Nuko, imbere yawe,
Dushobora iteka,
Kubwa Mwuka w’ubuntu,
Kunyurwa n’ineza.
Turagutegereje,
Mucunguzi wacu !
N’umutima wishimye
Urawunezeza.
|
80. Indirimbo 80
Indirimbo 80 — igice 1
Muri wowe Yesu, negera,
Imana ntatinya, nyuzwe.
Nkayegera ntacyo nishisha,
Nemerewe kujya ahera.
Indirimbo 80 — igice 2
Muri wowe Yesu, ndatuje ;
Nzi ubugwaneza bwawe.
Mpungira mu mutima wawe,
Nacunguwe n’amaraso.
|
Indirimbo 80 — igice 3
Muri wowe Yesu, sintinya
Amakuba mu butayu.
Aho wanciriye inzira,
Ndindwa n’urukundo rwawe.
Indirimbo 80 — igice 4
Muri wowe, sintiny’urupfu,
Ndutegereza ntatinya :
Ubugingo bwawe ni ubwanjye,
Nzongera kubaho nkawe..
|
81. Indirimbo 81
Indirimbo 81 — igice 1
Ni kuri Data w’imicyo
Impano nziza ziva ;
Asubiza amasengesho,
Anezerwa ampa ibyiza.
Indirimbo 81 — igice 2
Mana Data Nyiribambe,
Urankomeza iteka ;
Ubuntu bwawe bumpesha
Kumenya uko unkunda.
Indirimbo 81 — igice 3
Rukundo rutarondorwa
Nkubonye, mu mutima !
Rukundo rudashyikirwa !
Mbega amahirwe ku isi !
Indirimbo 81 — igice 4
Mu buturo bwawe bwera
Mbasha kugusangayo ;
Ndi muzima cyangwa mpfuye,
Nugururiwe ijuru.
|
Indirimbo 81 — igice 5
Ikuzo ni iryawe Data,
Wowe wankunze mbere !
Ndi uw’igiciro cyinshi ;
Nyigarurire wese.
|
82. Indirimbo 82
Indirimbo 82 — igice 1
Hari undi mfite,
Iyo mu ijuru,
Uretse wowe
Mukiza, Mwungeri, Nkoramutima ?
Indirimbo 82 — igice 2
Ninde washaka,
Ninde wabasha,
Ndi mu maganya,
Kunkura mu kaga no kuntabara ?
Indirimbo 82 — igice 3
Mu Mana ikiza,
Mfite amahoro ;
Warampagije ;
Urakiranuka bikanyizeza.
Indirimbo 82 — igice 4
Mbega amahirwe
Yesu, kumenya,
Nk’uko biri ko,
Wowe umpagije, mahoro yanjye !
|
Indirimbo 82 — igice 5
Ako gakiza
Ni intego yanjye,
Nerekejeho ;
Nyagasani Yesu ngahabwa nawe.
Indirimbo 82 — igice 6
Mba mu mahoro,
Kuko nzi neza
Ko no mu rupfu,
Kristo ari igihome, n’ubuhungiro.
|
83. Indirimbo 83
Indirimbo 83 — igice 1
Amagambo yawe yizerwa,
Ntazashiraho na hato ;
N’umutima wanjye uyizera,
Ntacyo uzongera gutinya.
Indirimbo 83 — igice 2
Ndabizi birampumuriza !
Mu ntama zawe ukunda
Nta n’imwe izatereranwa ;
Mwungeri, niko wavuze.
Indirimbo 83 — igice 3
Mu rukundo rwawe uzitaho,
Ziri mu gituza cyawe ;
Yaba iyi si cyangwa ikuzimu,
Nta kizazikuvanaho.
|
84. Indirimbo 84
Indirimbo 84 — igice 1
Nyagasani, unyobora
Ngana muri gakondo ;
Mana ntujya untererana
Mu buntu bwawe bwinshi.
Kubw’ineza ungirira,
Urankunda bihebuje,
Mukiza w’ubugingo.
Indirimbo 84 — igice 2
Ntayobowe no kwizera,
Nta ntege mu bugingo ;
Ni muri wowe Mukiza,
No mu mbaraga zawe,
Mpungira nkanatabarwa ;
Iminsi yose unyereka
Ineza ishamaje.
Indirimbo 84 — igice 3
Kugeza ubwo nzakubona
Mw’ikuzo rihoraho,
Aho nzahamamariza
Urupfu rwancunguye,
Uzambera igihome,
Naba ndiho cyangwa mfuye,
Ibyishimo, kunesha !
|
85. Indirimbo 85
Indirimbo 85 — igice 1
Mutware ugwaneza
Warampfiriye,
Wanguze amaraso
Ku musaraba.
Nar’umunyabyaha, ubu ndi uwawe :
Wangiriy’ubuntu butarondorwa.
Indirimbo 85 — igice 2
Rindira mu mpuhwe
Uyu mutima,
Mu kunezererwa
Iby’amahoro ;
Mfasha mu ntege nke,
Nkiz’amakuba,
Nkomereza hafi
Yawe Mukiza.
|
86. Indirimbo 86
Indirimbo 86 — igice 1
Nzi uwo munezero uhebuje,
Uwo Mwuka wawe anshyiramo ;
Nguwe neza kandi ndanezerewe,
Kuko nzi ko uri umukiza wanjye.
Indirimbo 86 — igice 2
Warankunze jyewe utari ukwiriye,
Kugeza ubwo witanze ku bwanjye ;
Amaraso yawe yaranyogeje,
Nkubereyeho kuko wapfuye.
|
Indirimbo 86 — igice 3
Ni iki kindi nakwifuza ku iyi si,
Kuko unyitaho mu rukundo,
Kuko ubuntu bwawe, mukiza mwiza,
Buri gitondo buranteguza ?
Indirimbo 86 — igice 4
Iyo mpuriye muri uru rugendo,
N’ibigeragezo n’agahinda,
Nakwibagirwa mw’iki gihe gito ;
Ko uwacunguwe atari imfubyi ?
Indirimbo 86 — igice 5
Mukunzi, ni wowe n’impuhwe zawe,
Unyobora intambwe ku yindi ;
Ese nshobora kwicwa n’agahinda
Negereye iwacu mu ijuru !
Indirimbo 86 — igice 6
Ubugingo bwanjye muri iyi nzira,
Busabane nawe, Mana yanjye ;
Nuzuye imbaraga n’umunezero,
Nsongongere gusigwa na Mwuka.
|
87. Indirimbo 87
Indirimbo 87 — igice 1
Yesu niwe gakiza kanjye n’icyo kunywa ;
Yanshyiriye umugabane mu murage we.
Kanguka mutima, hanika uririmbe !
Urate ko Yesu ari umukiza wawe !
Indirimbo 87 — igice 2
Ndi icyigenge, nabaga mu bindi byigenge,
Ariko Nyagasani ambona ari mu ijuru ;
Azanwa no gukiza umunyabyaha :
Nezererwa umukiza mutima wanjye !
Indirimbo 87 — igice 3
Yesu ni byiza kukugiraho igitambo,
Umushumba incuti no gukiranuka !
Mbega amahoro wuzuza umutima !
Nezererwa umukiza mutima wanjye !
|
88. Indirimbo 88
Indirimbo 88 — igice 1
Mukiza, n’ubwo abawe ari abanyantege nke,
Nibo bakwiriye kurata ineza yawe.
Watuguze amaraso y’igiciro,
Turi amahoro tugana gakondo.
Indirimbo 88 — igice 2
Dufite igihe gito nk’abagenzi mu isi,
Twanzwe n’ab’isi ariko dufite Data,
Tugenda mu mahoro kugeza ubwo
Tuzakwirebera imbona nkubone.
|
Indirimbo 88 — igice 3
Kubw’ubuntu bwawe twagenewe ikuzo,
Mu ijuru tuzamamaza gutsinda kwawe,
Tukureba, turamya wowe twizeye,
Nyuma y’imibabaro wadutsindiye.
|
89. Indirimbo 89
Indirimbo 89 — igice 1
Mucunguzi, Rukundo ruhebuje,
Mwungeri mwiza, nzi ijwi ryawe !
Wemeye kubambwa ku musaraba
Kubwo gukunda intama zawe.
Indirimbo 89 — igice 2
Naba mbabaye, ndushye, ncitse intege ?
Unkiza iyo mibabaro vuba,
Undagira mu rwuri rwiza cyane,
Umpaza impano nshya buri munsi.
Indirimbo 89 — igice 3
Ngize inyota unyobora ku ruzi,
Mu budahemuka bwawe bwinshi ;
Nkubonamo isoko idudubiza,
Imara inyota kugeza iteka.
Indirimbo 89 — igice 4
Unsubiza intege mu bugingo :
Mpora mbona urukundo rwawe.
Wankijije umuriro w’iteka,
Unjyana mu buturo bw’ijuru.
|
Indirimbo 89 — igice 5
Gupfa kwawe n’ubuntu bwawe bwinshi,
Byatumye intama zironka ihirwe ;
Mucunguzi mwiza ! Garagariza
Imbaraga mu ntege nke zanjye.
Indirimbo 89 — igice 6
Ku bw’agakiza n’urukundo byawe
Nzaririmba ubwiza n’ineza.
Byiringiro, Mukiza udahemuka !
Unyobora inzira y’amahoro.
|
90. Indirimbo 90
Indirimbo 90 — igice 1
Ko ntashobora, Mana y’agakiza kanjye,
Gukwiza ishimwe ryawe isi n’ijuru,
Ngo bimbere abahamya b’Ishimwe ngushima,
No kubwira ab’isi uko nezerewe !
Indirimbo 90 — igice 2
Nezezwa no kukumva; na rya jambo ryawe
Ryavuze riti : « Habeho umucyo » ukaba,
Ryiyoroshya rinyigisha rimpumuriza,
Riti : « iyi ni yo nzira y’agakiza ».
Indirimbo 90 — igice 3
Nezezwa no kukubwira nciye bugufi,
Nzamura ishimwe no gusaba kwanjye,
Mu mudendezo w’umwana imbere ya Se
Nciye bugufi nk’umuntu imbere yawe.
|
Indirimbo 90 — igice 4
Nezerwa iyo nturije imbere yawe,
N’abacunguwe ndakuramya uyu munsi ;
Ubwo twese twegera intebe y’ubuntu,
Yo soko y’umugisha uva mu rukundo.
Indirimbo 90 — igice 5
Nezezwa no kugira Ikomeye ho Data,
Kristo ho Umukiza, Mwuka Umujyanama !
I kuzimu hatwaye iki, isi yaha iki,
Unezererwa Imana ikiranuka ?
|
91. Indirimbo 91
Indirimbo 91 — igice 1
Bakristo turate tunamamaze twese
Umukiza mwiza !
Twese abakundwa be, akiza, akaduhuza,
Turate umukiza. (bis)
Indirimbo 91 — igice 2
Malayika agose, mu mbaraga ze nyinshi
Abana b’Imana,
Niwe ubarinda akanabatabara
Iyo bugarijwe. (bis)
Indirimbo 91 — igice 3
Yesu tunezezwa no kuba hamwe nawe
Mu Bumana bwawe.
Hahirwa umuntu ukwiringira iteka
Kuko udahemuka ! (bis)
|
92. Indirimbo 92
Indirimbo 92 — igice 1
Ni wowe, Mukiza,
Wo kwiringirwa rwose
Nishingikiriza.
Ukwihangana kwawe
N’impuhwe zawe nyinshi
Bingaragariza,
Uburyo unyitaho.
Indirimbo 92 — igice 2
Mbega uko ari byiza
Kukugiraho Data !
Turi kumwe hose.
Murikirwa n’ubuntu,
Wumva gusenga kwanjye,
Umpozaho amaso,
Ukanankomeza.
Indirimbo 92 — igice 3
Ineza, ubuntu
N’umunezero byawe
Ni ibyanjy’iteka.
Imbere yanjye hari
Inzira y’amahirwe,
Ndetse n’iy’ikuzo
Igana mu ijuru.
Indirimbo 92 — igice 4
Nyobora, umfashe
No mu ntege nke zanjye
Igihe ntaguza.
Impuhwe zawe, Mana,
Imbaraga, ubwenge,
Bigota uwawe
Bikamutabara !
|
93. Indirimbo 93
Indirimbo 93 — igice 1
Ndanezerwa cyane
Iyo nkubona,
Ndebesh’umutima,
Mwami w’abami !
Wimye mu mbaraga
Ku bintu byose,
No kuba uhari,
Ugaca ingoyi.
Indirimbo 93 — igice 2
Ineza ihebuje
Izasendera
Imitima yacu
Duhozwa nawe,
Ku nkombe z’ibyiza
Uturagira,
Tunywera ku ruzi
Ruva ku Mana.
Indirimbo 93 — igice 3
Ni ryari, Mukiza,
Mu bihe byiza,
Urabagirana
Uzatunyura ?
Umugeni ati :
« Ngwino Bugingo,
Mwami w’amahoro,
Ganza iteka. »
|
94. Indirimbo 94
Indirimbo 94 — igice 1
Rukundo ruhebuje iteka
Rwawe Yesu,
Wamennye amaraso Ku bwanjye,
wowe Yesu !
Anyezaho Ibyaha byose,
Ntandukana n’urupfu n’isi,
Akampa gusa nawe iteka
Yesu Kristu.
Indirimbo 94 — igice 2
Ninde umbyutsa iyo nguye ?
Yesu Kristu.
Ninde umfasha mu ntambara ?
Yesu Kristu.
Yesu yaravuze, nzizera
Ko nzajya ndwanira ikuzo rye,
Ingabo, no gutsinda kwanjye,
Yesu Kristu.
Indirimbo 94 — igice 3
Njya kwa Data kandi inzira ni
Yesu Kristu ;
Ndi umunyehirwe, nejejwe na
Yesu Kristu ;
Nubwo mu mibabaro yanjye,
Umutima ujya unyiringiza,
Nkomeza kukwizera wowe
Yesu Kristu.
Indirimbo 94 — igice 4
Nkijijwe nta kindi nkirata
Ni we gusa ;
Mu isi no mu ijuru mbeshwaho
Nawe gusa.
Vuba, ibyo mu isi bizashira !
Nigurukire kure yabyo,
Ngana ubuturo buhoraho,
Nsanga Yesu.
|
95. Indirimbo 95
Indirimbo 95 — igice 1
Yesu, bugingo bwacu, ari mu ijuru,
Umurengezi wacu n’umukwe,
Ni wowe Yesu byiringiro byacu,
Ikuzo n’ibyishimo kuri twe !
Indirimbo 95 — igice 2
Yagiye kudutegurira umwanya ;
Kandi aduh’Umwuka w’ubuntu,
Bivuye ahantu heza ho mu ijuru,
Mu bikorwa byo mu rukundo rwe.
Indirimbo 95 — igice 3
Tumukurikirane ishyaka ryiza ;
Ntidushyire imitima ku by’isi ;
Duhamagarwa n’iyo Mana ikiza,
Kandi turahishiwe mu ijuru.
|
96. Indirimbo 96
Indirimbo 96 — igice 1
Nyagasani iyo nkwibutse,
Nkibuka ubuntu bwawe,
Nkumbura kukwibonera
Uko uri turi kumwe. (bis)
Indirimbo 96 — igice 2
Nubwo ndembejwe, naniwe,
Nkomeje urugendo
Muri ubu butayu bubi,
Bwuzuyemo amalira. (bis)
|
Indirimbo 96 — igice 3
Nubwo abanzi benshi cyane
Bantera mu ntege nke,
N’imitego y’umubisha
Ingota ubudatuza. (bis)
Indirimbo 96 — igice 4
Nyamara nshobora iteka
Kujya ngukurikira,
Ngahora nyuzwe n’ibyiza
Byo mu rukundo rwawe. (bis)
Indirimbo 96 — igice 5
Mukiza gitare cyanjye,
Gukiranuka kwanjye !
Guhora iruhande rwawe
Bihora binezeza. (bis)
Indirimbo 96 — igice 6
Ndakwinginga, Nyagasani,
Nyuzuza ishyaka ryiza !
Ha umugaragu wawe
Guhora yiringirwa. (bis)
Indirimbo 96 — igice 7
Kugeza ubwo abatowe,
Banesheje kubwawe,
Bambaye amakanzu yera,
Bareba ikuzo ryawe ! (bis)
|
97. Indirimbo 97
Indirimbo 97 — igice 1
Mu gihe cy’intege nke
Tureba mu ijuru,
Aho Imana y’impuhwe,
Ibitse ubutunzi.
Twemerewe kwinjira
Mu buturo bwera :
Atubereye Data,
Uduha amahoro.
Indirimbo 97 — igice 2
Mu gihe tubabaye
Tureba mu ijuru,
Aho Kristo azaza ava
Aje mu mbaraga :
Uwo mudahemuka
Araza ajyane abe ;
Umugeni wawe ati :
Ngwino Mukwe, Ngwino.
Indirimbo 97 — igice 3
Ukuzwe Mana Data !
Kuzwa Ntama wera !
Kuri twe nta butindi,
Tureba mu ijuru.
Dukangure ubugingo
N’urukundo byacu ;
Maze umutima wacu
Ugutegereze !
|
98. Indirimbo 98
Indirimbo 98 — igice 1
Shimwa Mana nkuru, wowe wuzuye impuhwe
Watumurikiye turi mu mwijima.
Amahoro uduha
Mu mitima yacu
Ntabwo arondoreka, niyo mpano y’ubuntu.
Indirimbo 98 — igice 2
Ibiteye ubwoba byararangiye kera,
Ubwo Yesu yishyiragaho ibyaha ;
None abana bawe,
Banesha bizeye,
K’ubw’ubuntu bwawe bwabakuyeho ibyaha.
Indirimbo 98 — igice 3
Urukundo rwawe nirwo rutugezaho
Gutabarwa ndetse n’ibyiza bya Mwuka.
Ibyiza by’ijuru
Twarabyeguriwe ;
Ikiganza cyawe cyiraturinda twese.
Indirimbo 98 — igice 4
Tugana intego tuyobore inzira ;
Mu mahoro yawe tugutegereze:
Abakundwa nawe,
Turagana ijuru
Aho watwanditse ukaduha imyanya.
|
99. Indirimbo 99
Indirimbo 99 — igice 1
Nihakuzwe Nyagasani, Imana Data,
Aduhaza ibyiza bye buri munsi ;
Arusha uko ba mama bajya badukunda :
Ntacyagereranywa n’uko adukunda.
Indirimbo 99 — igice 2
Watugaragarije urwo rukundo rwawe,
Mana y’urukundo, mu mpano ikomeye
Y’umucunguzi Yesu, Umwana w’Ikinege,
Urupfu rwe rwatumye tubabarirwa.
Indirimbo 99 — igice 3
Wasutse urukundo, Mana nziza, Mana y’ubwenge,
Mu mitima yacu, kubwa Mwuka wawe ;
Atura muri twe akaduhamiriza
Ubuntu muri Yesu wadukijije.
Indirimbo 99 — igice 4
Ku bw’urukundo, Mukiza udahemuka,
Turinde, kugeza ubw’uzagaruka ;
Tube maso, dusenge tugutegereje,
Tugume iteka mu rukundo rwawe.
|
100. Indirimbo 100
Duhange Yesu amaso :
Vuba umukiza w’Ikuzo
Azaza ava mw’ijuru.
Mu gutegereza guhire,
Umutima wacu ube maso :
Tuniteguye by’ukuri.
Bakristo umukiza araza.
|
101. Indirimbo 101
Indirimbo 101 — igice 1
Dukundwa n’Imana :
Nitunezerwe !
Urukundo rwayo
Ruratugose.
{Tuvuge ikuzo rye,
Tuyishimire ;
Turate kunesha
K’umucunguzi}.
Indirimbo 101 — igice 2
Mana iturinda !
Turi abakene ;
Utubera Data,
Ukatwitaho.
Indirimbo 101 — igice 3
Muri uru rugendo
Turagendana ;
Ukadukomeza
Dutentebutse.
Indirimbo 101 — igice 4
Mwuka utang’ubuntu
Udukomeza,
Araguhishura,
Mukiza wacu !
Indirimbo 101 — igice 5
Byiringiro byacu,
Mana idukunda !
Icyizere cyacu
Ni ineza yawe.
{Tuvuge ikuzo rye,
Tuyishimire ;} etc.
|
102. Indirimbo 102
Indirimbo 102 — igice 1
Tugende twishimye iteka ryose,
Tugana iwabo w’abahiriwe,
Aho Yesu ari adusabira ;
Tugende tugana gakondo yacu ;
Tugende twishimye iteka ryose,
Tugana iwabo w’abahiriwe.
Indirimbo 102 — igice 2
Mu ijuru hazaratwa urukundo :
Mbeg’ibitaramo by’abahire !
Turi mu rusobe rw’amajwi meza
Tugeze muri gakondo iwacu.
Tugende twishimye iteka ryose,
Tugana iwabo w’abahiriwe.
Indirimbo 102 — igice 3
Tugutegereje uva mu ijuru,
Kuko imitima yacu ari iyawe.
« Ngwino Yesu », niko umugeni avuga ;
« Twakire mu ikuzo twateguriwe ».
Aho tuzishima iteka ryose :
Niho iwabo w’abahiriwe.
Indirimbo 102 — igice 4
Tuzabona ihirwe mw’isi nshya,
Tuzaririmba ubwiza bwa Ntama ;
Aho nta marira nta muborogo,
Nta cyaha aho hantu h’igikundiro ;
Hamwe na Yesu, twishimy’iteka,
Mu rukundo rwe tunezerewe !
|
103. Indirimbo 103
Indirimbo 103 — igice 1
Imana ntijy’ihana
Uwayiringiye ;
Niba nanizwa n’isi,
Niyo negamira.
Iman’Idahemuka
Irinda abayo
Kugez’iteka ryose,
Ibaha Ibyiza.
Indirimbo 103 — igice 2
Kuko nziko inkunda,
Ndashaka kuyiha :
Imeny’ibyo nkeneye,
Kurusha’uko mbizi.
Iyo Mana y’ineza
Yankoz’isoni se ?
Oya, n’ibibi bije,
Tuba turi kumwe.
Indirimbo 103 — igice 3
Mu maso hawe Mana
Haramurikira,
Ungirire ubuntu
Mbeho uk’ushaka.
Kuzagera ku munsi
Nzagera iwawe,
Ngendesh’inzira yawe
Mu budahemuka.
|
104. Indirimbo 104
Indirimbo 104 — igice 1
Yesu udukunda nk’uko Dat’agukunda ;
Urukundo rwawe rudukiz’ubutindi,
Rudufasha mu ntege nke.
Watanz’amaraso yaw’atweza ibyaha.
Kubwo kudukunda, wahaze umubiri
Wambaye ku bwacu, Yesu.
Indirimbo 104 — igice 2
Wenda kuwuvamo, mu gihe gikomeye,
Waravuz’uti : « mukundan’uko mbakunda ».
Duhe gukundana nkawe.
Kugira ngo isi imenyere mu bawe
Urukundo rwawe, duhe ubudahwema
Kukurebesha ukwizera !
|
105. Indirimbo 105
Indirimbo 105 — igice 1
Arahirwa uwifuza
Gukurikira Yesu !
Areshywa nawe
Mu Ituze rye,
{Byose bizana
Kunezerwa.} (bis)
Indirimbo 105 — igice 2
Umwungeri uhamagara
Niwe umubatura.
Ni indahemuka
Imwitaho ;
{Imwongerera
Ishyaka rye.} (bis)
Indirimbo 105 — igice 3
Umurindisha ukuboko :
Ni wowe yegamira.
Satan’ateye,
Imbere ye
{Uramukiza,
Akanesha !} (bis)
|
106. Indirimbo 106
Indirimbo 106 — igice 1
Sinzigera nicwa n’inzara,
Nyagasan’ar’Umwungeri.
Ngubwa neza munsi y’inshyimbo
Y’utabasha guhinduka.
Ndabizi, Yesu, wanshyize
Mu ntama zawe ukunda.
Indirimbo 106 — igice 2
Waruhuye umutima wanjye :
Nzi neza ukuntu wankunze.
N’aho nanyura mu muriro
Sinshobora gukongoka.
Uhora umpanze amaso :
Yobora ayanjye akurebe.
Indirimbo 106 — igice 3
Nyagasani, iyo nkwegereye,
Simpagarika umutima :
Ubuntu bwawe ni urutare,
Ni ubuhungiro buhamye.
Warambumbatiye, Yesu ;
Satani ntazankuramo.
|
107. Indirimbo 107
Indirimbo 107 — igice 1
Abera tubeho iteka
Mu rukundo ruduhuje ;
Ni umukiro w’iteka ryose
Kubo Yes’ah’umugisha.
Indirimbo 107 — igice 2
Twanywereye kw’isoko imwe,
N’uko duhuz’umutima;
Dukomez’isiganwa ryiza,
Dutumbiriy’Umukiza.
Indirimbo 107 — igice 3
Nyagasani, twonger’intege ;
No kwizera mu bugingo ;
Maze indirimbo y’ubumwe
Turirimb’iger’iwawe !
|
108. Indirimbo 108
Tunezerwe Bakristo, (bis),
Yesu azagaragaza
Icyubahiro cye mu be.
Mukiza ugiye kuza, (bis)
Kugirango tubane,
No gusohoza kunesha.
|
109. Indirimbo 109
Indirimbo 109 — igice 1
Itorero rinyura
Mu isi ari umugenzi :
Ni ahantu h’amakuba,
N’intambara nyinshi.
Kubw’imbaraga nyinshi,
Yesu azaryishyira
Mu ijuru rinesheje,
Rizabayo iteka. (bis)
Indirimbo 109 — igice 2
Hariho ikiruhuko ;
Intambara ishize,
Twubure amaso yacu,
Kuko Yesu aza.
Niwe Mwana wa Data,
N’Umukiza iteka,
Tunyura muri iyi isi
Tumutegereje. (bis)
Indirimbo 109 — igice 3
Umuseke urakebye ;
Dukanguke twese :
Mu gihe cyidatinze
Tuzabona umukwe.
Tunezerewe cyane
Nitumwishimire,
No kubwa Mwuka Wera
Tuti : « Ngwino Yesu ! » (bis)
|
110. Indirimbo 110
Indirimbo 110 — igice 1
I Kanani tuzabona ryari
Inkombe y’ijuru ?
Ntitwumva Kristu aduhamagarira
Mw’ijuru ?
Twishimiye hafi ye !
Turi mu bwugamo bwe,
Tuzaririmba iteka
Turi mu mahoro.
{Mbega umunezero, wuzuye ! wuzuye !
Mbega umunezero nyuma y’imiruho!
Abera bateranye, iwabo iteka ryose,
Bazaririmb’iteka ngo : nihakuzwe Ntama !}
Indirimbo 110 — igice 2
Abera barimbishijwe
Bazabona ikuzo rye,
Bazuwe n’imbaraga ze,
Bavuga ineza ye.
Bamamaza gutsinda,
N’impongano yabaye,
Dukikije intebe ye,
Tuzamushimira.
Indirimbo 110 — igice 3
Mu ijuru iyo umunyabyaha
Umwe gusa yihannye,
Abamarayika bera,
Basingiza Imana,
Mbega ibyishimo byinshi,
Ubwo azabohora
Umukumbi we akunda
Utsinze urupfu !
|
Indirimbo 110 — igice 4
Kanani iyo tuzabamo,
N’ahasezeranijwe,
Umunsi tuzateranywa
N’Imana idukunda,
Tuzaririmba iteka
Indirimbo inezeza,
Izumvikana mu ijuru
K’umunsi uhoraho.
Indirimbo 110 — igice 5
Kuri uwo munsi ukomeye
Umuseke utambitse,
Twese twibumbiye hamwe
No mu rukundo rwe,
Uwo turamya iteka
Tuzamubwira tuti :
Ntama ni wowe ukwiriye
Ubwami, ububasha !
{ Mbega umunezero, wuzuye, wuzuye !}etc.
|
111. Indirimbo 111
Indirimbo 111 — igice 1
Mana igira neza,
Ubuntu bwawe
Buruta kubaho
Ku wacunguwe.
{Bana bo mu mucyo,
Dushime iteka
Data wacu mwiza,
Niwe Rukundo.}
|
Indirimbo 111 — igice 2
Data,ubuntu bwawe,
Kubo watoye,
Mu buturo bwera,
Ni Yesu gusa.
{Bana bo mu mucyo,} etc.
Indirimbo 111 — igice 3
Kuri twe abagenzi,
Ubuntu bwawe
Bufite imbaraga
Zidukomeza.
{Bana bo mu mucyo,} etc.
Indirimbo 111 — igice 4
Maze muri iyi si,
Mana y’ineza,
Buradusendera
Kugez’iteka !
{Bana bo mu mucyo,} etc.
|
112. Indirimbo 112
Indirimbo 112 — igice 1
Yesu yapfiriye
Hagati y’ababi,
Ababazwa.
Muri abo batatu,
Yari we ntungane,
Kubw’umusaraba
Aranesha.
|
Indirimbo 112 — igice 2
Yesu yarazutse
Yagiye mu ijuru :
Bamureba.
Dore umutware,
Ni umusare wawe ;
Uzi imbaraga ze?
Umwirate.
Indirimbo 112 — igice 3
Yesu azagaruka
Tujyane mu ijuru :
Tube nkawe.
Kuko aza vuba,
Tubeho twirinda :
Buri hafi gucya
Tube maso.
Indirimbo 112 — igice 4
Yesu, tegurira,
Imitima yacu
Kujya iwawe.
Uturwanirire ;
Tugere ku ntego ;
Twishimye, turira
Tube intwari.
Indirimbo 112 — igice 5
Mana rinda abawe !
Buzuzeho ibyiza ;
Bakomeze.
Kuba mu mahoro,
No kugushimira,
Kuyoborwa nawe,
Nibyo ngombwa.
|
Indirimbo 112 — igice 6
Kuramya Imana,
Hose hose
Turi imbere yayo ;
Gukorera Yesu,
Kuvuga ibyiza bye,
Kumukurikira,
Ni byo byacu.
|
113. Indirimbo 113
Indirimbo 113 — igice 1
Ubwo mfite umwanya mu ijuru,
Mw’isi mfite amahoro.
Kure y’imiraba n’inkubi,
Mfite aho ndambika umusaya,
Mu gituza cy’umukiza.
Indirimbo 113 — igice 2
Mu ijuru mu rugo rwa Data,
Muri Yesu mfite byose,
Ubutunzi bwose bw’ahera.
Nyagasani uramurikira ;
Mpabw’ikuzo n’urukundo.
|
114. Indirimbo 114
Indirimbo 114 — igice 1
Tugusanze mu mahoro,
Mu bwiyoroshye Yesu
Aho wemeye kuhaba
Utamenywa n’abantu.
Uri wenyine nta wundi,
Ugira ineza gusa
Mu nzira irabagirana
Umutima w’abera.
|
Indirimbo 114 — igice 2
Mbega ibyiza by’iyo nzira !
N’ubutunzi bw’ineza !
Imana ubwayo ihabona
Urumuri rwo kwera.
None kubw’ubuntu bwawe,
Twavutse ubwa kabiri,
Twagufatah’urugero,
Wowe kwizera kwacu !
Indirimbo 114 — igice 3
N’ubwo umubiri usaza
Ubabazwa uhatwa,
Cyangwa se dusharirirwa
Mu kugukurikira,
Ni wowe turangamiye
N’ubwo dutentebuka,
Ngo tugaragaze, Yesu,
Ubutungane bwawe.
Indirimbo 114 — igice 4
Iherezo ry’iyi nzira
Ni igihugu cy’ubwiza,
Harabagirana ubwiza
Bw’uwo Muntu watsinze.
Nta neng’ah’imbere yawe,
Tukuramya mw’ikuzo,
Yesu, kubwo gusa nawe
Bizaba bitunyuze.
|
115. Indirimbo 115
Indirimbo 115 — igice 1
Mu butayu, ahari inzira yanjye
Ngana mu gihugu nzaturamo,
Nta kwinuba, nta mbaraga binsaba,
Kuko nzaragwa ibyo mu ijuru.
Indirimbo 115 — igice 2
Mucunguzi, Muyobozi nizera,
Nduhura umutwaro wa none ;
Nijoro umucyo wawe umurikire,
Undindire iteka mu rukundo.
Indirimbo 115 — igice 3
Buri munsi, ineza idahemuka
Impa umutsima uva mu ijuru ;
Bugorobye ndyamye mu ibaba ryawe,
Ni wowe wita ku bizaba ejo.
Indirimbo 115 — igice 4
Buhungiro, amazi yawe meza
Atemba ansanga ngo amare inyota ;
Imbaraga z’Umwuka wawe Wera
Zirinde umutima kwivovota.
Indirimbo 115 — igice 5
Bidatinze, imperuka y’urugendo
Izanzanira ikiruhuko ;
Kandi uguhamya kwa Nyagasani
Ni ko kuzandinda gutembanwa.
Indirimbo 115 — igice 6
Murwa wera wo nasezeranijwe,
Umutima uragukumbuye !
Tujyanwe mu munezero w’ijuru,
Mana izina ryawe rihimbazwe !
|
116. Indirimbo 116
Indirimbo 116 — igice 1
Nyagasani niwe mbaraga zanjye :
Natinya nde wangirira nabi ?
Nkomezwa n’imbaraga ze iteka :
Umuntu upfa yantera ubwoba ?
Indirimbo 116 — igice 2
N’ubwo ingabo zanyegera zingose,
Mutima wanjye kuki watinya ?
Naho nabura unkomeza mu byago,
Mfite umukiza unkomeza.
Indirimbo 116 — igice 3
N’ubwo uwambyaye yanyibagirwa,
Sinzigera mpungira ku muntu,
Ishobora byose, Data nizera,
Izankirisha ukuboko kwayo.
Indirimbo 116 — igice 4
Nuko, mutima, mu bihe bigoye,
Tegerez’utabarwe n’Imana.
Umwiringire uko byagenda kose :
Uzakomezwa n’imbaraga ze.
Indirimbo 116 — igice 5
Kristo mahoro n’agakiza kanjye ;
Ni igihome n’umutware wanjye ;
Kubw’urukundo ankunda nzanesha :
Ntacyo ntinya ndi kumwe na Yesu.
|
117. Indirimbo 117
Indirimbo 117 — igice 1
Impuhwe zawe, Yesu,
Mushumba ukomeye,
Zindengera mu kaga,
Zindinda amakuba.
Umpoza ku mutima,
Naniwe narushye ;
Ubugwa neza bwawe
Burambumbatira.
Indirimbo 117 — igice 2
Watobowe ibiganza
N’abana b’abantu !
Bivamo amaraso
Igihe udupfira,
Wakomeje kwibuka
Ibyo wababajwe,
Ibyo biganza byawe
Bitanga umugisha.
Indirimbo 117 — igice 3
Rugero rutiganwa,
Mutima wa Yesu,
Udutabara iteka
Wiyoroshya cyane.
Mutima utuyobora,
Nta guhindagana
Nshaka kukuba hafi,
Warambabarijwe !
|
118. Indirimbo 118
Indirimbo 118 — igice 1
Ninde uzaducira iteka
Twe abahawe ubugingo ?
Ni nde uzanaturega
Twe abatsindishirijwe ?
Ntama w’Imana
Wapfuye akazuka,
Wuzuye umucyo,
Yagiye mw’Ijuru.
Kubw’Intimba n’Intege nke
Arahaguruka ubwe,
Tukarushaho kunesha
Turi mu wadukunze.
Indirimbo 118 — igice 2
Yesu yaraducunguye
Atuvana mu rupfu ;
Twamaze kuzurwa nawe,
Araduhamagara.
Mbega amizero
Yo kuba mu ijuru !
N’ibyiringiro
By’abakunzwe nawe
Ku Mana ihoraho idapfa !
Ni yo nziza ikomeye,
Ishimwe, icyubahiro,
Bibe ibyayo iteka !
Indirimbo 118 — igice 3
Tuzabona ryari umunsi
Ubwo ugomba kuza
Azaza avuye mu ijuru,
Ariwe Yesu Kristo ?
Mbega umunsi,
Tuzaruhukaho !
Mbega igihembo,
Cyo kwizera kwacu !
Bakristo ni igihe gito,
Maze umwami w’ikuzo
Azaza guha ingabo ze
Ugutsinda kw’iteka.
|
119. Indirimbo 119
Indirimbo 119 — igice 1
Twakijijwe isi y’ububata
Hab’umwijima w’icyaha,
Tugana iwacu mu ijuru
Mwuka wawe atuyoboye.
Indirimbo 119 — igice 2
Twiringiye kandi twishimye,
Tugana muri uwo murwa
Aho tuzahorana iteka
Ikuzo n’umunezero.
Indirimbo 119 — igice 3
Aho nta kurira ukundi !
Imihat’inyot’inzara ;
Aho nta byago nta gutaka :
N’umunezero iteka.
Indirimbo 119 — igice 4
Duteraniye ibudapfa,
Mu rukundo n’ibyishimo,
Tuzarata ikuzo ry’iteka,
Rya Ntama wadupfiriye
|
120. Indirimbo 120
Indirimbo 120 — igice 1
Muze, bana b’Imana, tuvome twishimye
Kw’isoko y’ubuntu n’amahoro ;
Tubwirane Ibyiza, twamamaz’ineza
By’umucunguzi udukiza ibibi. (bis)
Indirimbo 120 — igice 2
Tuzakwamamaza, wowe Yesu Mukiza,
Twebwe abazi iby’urukundo rwawe ;
Ibyo wakoreye intore zawe ni byiza :
Tuzashima izina ryawe iteka. (bis)
Indirimbo 120 — igice 3
Turakuramya,Yesu Mukiza udukunda,
Wadukirishije amaraso.
Ku isi turirimb’urukundo rutavugwa,
Urwo tuzaririmba mu ijuru. (bis)
|
121. Indirimbo 121
Indirimbo 121 — igice 1
Mbega kunyurwa n’ibyishimo byinshi
Yesu nagaruka !
Ubwo Itorero rizajyanwa kure,
Risanze umukwe ! (bis)
Indirimbo 121 — igice 2
Mbega umunsi, ubwo imbere ya Data,
Kristo azatujyana,
Ubwo mu Ngoro ye turi mu ikuzo
Azatwinjizayo ! (bis)
|
Indirimbo 121 — igice 3
Nta kindi kizumvikana mu ijuru
Atari indirimbo ;
Zose zitangaze iby’ubuntu bwe
N’iby’urukundo rwe. (bis)
Indirimbo 121 — igice 4
Manuka mu ijuru turakwifuza ;
Ngwino uwo dukunda !
Kuva kera intore ziraniha ngo :
Ngwino Mukwe mwiza ! (bis)
|
122. Indirimbo 122
Indirimbo 122 — igice 1
Abera barwanywa,
Impande zose
Bafit’intege nke
Hano mw’iyi si,
Bariyo mu ijuru,
Ubitayeho,
Mutambyi mukuru
Usumba abandi !
Indirimbo 122 — igice 2
Wuj’igikundiro,
N’ineza nyinshi,
Ntujya wibagirwa
Abacunguwe.
Ni wow’udufasha
Buri ntambara,
Kand’udusabira,
Mukiza wacu !
|
Indirimbo 122 — igice 3
Iyo ducumuye
Urakenyera,
Ibirenge byacu
Ukabitwoza,
Uti : « indahemuka
Ujy’unyigana,
Jye rugero rwiza
Rw’umugaragu ».
Indirimbo 122 — igice 4
Mbuto zo kunesha,
N’izo kwizera,
Abawe mw’ikuzo
Muzibanira,
Mu buturo bwera,
Ku Mana Data,
Urukundo rwawe,
Ruzahoraho !
|
123. Indirimbo 123
Indirimbo 123 — igice 1
Mbega ubuntu kwitw’abavandimwe bawe,
No gutegereza kugaruka kwawe !
Wanadukijije, akaga kacu kose :
Twahawe gukundwa nawe, (2).
Indirimbo 123 — igice 2
Ni wowe watwogeshej’amaraso yawe,
Mu mitima ibabay’uzana amahoro ;
Yesu mutsima wo mu ijuru udutunga,
Uzatubeshahw’iteka, (bis).
|
124. Indirimbo 124
Indirimbo 124 — igice 1
Uwatsinze Shitani n’isi,
Mwana w’Imana ava mu mva :
Iby’ubwoba byo mu mwijima
Byakurikiwe n’ibyiza.
Nta bwoba nta n’umubabaro !
Bera bwoko bwacunguwe,
Hamwe no kunezerwa kwera,
Turirimbe yarazutse !
Indirimbo 124 — igice 2
Mbeg’umuns’uje w’ibyishimo !
Ubw’umubiri uzazuka ;
Uwabibwe ar’uwo kubora,
Uzazuka ar’uw’ikuzo.
Kok’imibiri y’intege nke,
Nk’ako kany’ihabw’ubwiza,
Maze ihindurwe ise nawe,
N’umubiri wawe, Yesu.
Indirimbo 124 — igice 3
Ubu kubw’ubugingo bwawe,
Twarazutse Nyagasani ;
K’ubw’ubuntu butarondorwa,
Twashyizwe iyo mu ijuru ;
Dutegereje umunsi mwiza
Uzabonekana ikuzo,
Twiringiye kunesha kwawe,
Turwana intambara nziza.
|
125. Indirimbo 125
Indirimbo 125 — igice 1
Mu gicuku,ubwo humvikana
Ijwi riti : « Dore umukwe ! »
Ni Yesu murebe araje :
Nimuze tumushagare.
{Itorero ryitegurire
Igihe cy’ubutumire,
Buracya ari umunsi mukuru :
« Dore umukwe, dore umukwe. »}
Indirimbo 125 — igice 2
Ibyo byiringiro bihire
Biduhembura imitima.
Mbega ukuntu tuzanezezwa
No kuzabana na Yesu !
Itorero ryitegurire...
{Itorero ryitegurire} etc.
Indirimbo 125 — igice 3
Abasinziriye muri we
Bazumva ijwi rye nkatwe ;
Tujyanwe nabo kure y’isi,
Gusanganira Umukwe.
{Itorero ryitegurire} etc.
|
126. Indirimbo 126
Indirimbo 126 — igice 1
Ni byiza gukunda Imana nka data,
Kuyisanga dutinyutse rwose,
No kuba mw’Iyi si y’Imibabaro,
Tuyobowe na Mwuka w’Imana !
Indirimbo 126 — igice 2
Mbeg’ibyiza kugira buri gihe
Inshuti nziz’iduhumuriza,
No kubasha kwegera Nyagasani,
No gutabarwa nawe mu byago !
Indirimbo 126 — igice 3
Mbeg’ibyiza kwibuk’ubuntu bwawe,
Mu ntege nke no mu mibabaro,
Twibuka ko yafash’umwanya wacu
Nk’umwana w’intama wababajwe !
Indirimbo 126 — igice 4
Ni byiza kwishimira ikuzo ryawe,
Nyagasani, hamwe n’abizeye ;
Dutegereje ko uzagaruka,
Ukaduha ingororano zacu !
Indirimbo 126 — igice 5
Mbeg’igihe imbere yawe Data,
Ubwo abera bari mu bwiza,
Bambaye amakamb’atangirika,
Bakwikubita imbere baramya !
|
127. Indirimbo 127
Indirimbo 127 — igice 1
Ugukiranuka gushyitse,
Mana ikiza, n’ubwiza
Ni nawo mwambaro w’ikuzo
W’umugome wacunguye.
Indirimbo 127 — igice 2
Abagiriwe impuhwe nyinshi,
Wabakungahaje impano,
Dufite ukwizera guhamye
Twiteze umunsi mukuru.
Indirimbo 127 — igice 3
Twebwe intore, ishyanga ryera,
Nta teka tuzacirwaho,
Nta gutinya ndetse nta bwoba :
Twababariwe n’Imana.
Indirimbo 127 — igice 4
Yesu, gukiranuka kwacu,
Wavuze uti : “Ndaza vuba”
Itorero rinezererwe,
Kukubona Mucunguzi !
|
128. Indirimbo 128
Indirimbo 128 — igice 1
Turate ubudasiba
Ineza y’Imana :
Umunezero wayo
Wuzure Imitima !
Agakiza kayo
Kavuye mu ijuru :
Dufite umukiza. (bis)
Indirimbo 128 — igice 2
Mbega ibyishimo byinshi
N’ineza itavugwa !
Imana ibabarira
Uyicumuyeho.
Kubw’ibyaha byacu
No kudutinyura,
Yesu yaritanze. (bis)
Indirimbo 128 — igice 3
Ku ntebe y’ubuntu bwe
Iyo tuharebye,
Tuhabona uruhanga
Rw’umukiza mwiza.
Aradusabira
Aho ari mu ijuru,
Kuko yanesheje. (bis)
Indirimbo 128 — igice 4
Mu kuyobora inzira
Y’abo yacunguye,
Yohereza urumuri
Mu mitima yabo.
Mwuka arayobora,
Ubuntu buduha
Kumenya ibyanditswe. (bis)
Indirimbo 128 — igice 5
Mu gitabo cy’ijuru
Niho yatwanditse ;
Aturarika iteka
Kwishimira impano.
Turinzwe nawe ubwe,
Turiho twizeye,
Turagana ijuru. (bis)
Indirimbo 128 — igice 6
Vuba, yambaye ikuzo,
Azava mu ijuru ;
Asohoje kunesha,
Azatubohora.
Uwo yacunguye,
Uwazuwe nawe,
Amubone uko ari. (bis)
Indirimbo 128 — igice 7
Rukundo ruhebuje,
Mwandu w’abatowe !
Dukundwa n’Umukiza :
Ni iki kindi kandi ?
Tubeho iteka
Kubw’urukundo rwe ;
Tuvuge ibyiza bye ! (bis)
|
129. Indirimbo 129
Indirimbo 129 — igice 1
Twitegure bavandimwe,
Databuja araje.
Dore umukwe aregereje :
Tugiye kumubona ! (bis)
Indirimbo 129 — igice 2
Bidatinze, azaganza
Hamwe n’itorero rye ;
N’ibw’azaritamiriza
Ubwiza yateguye. (bis)
Indirimbo 129 — igice 3
Ntutinye, mukumbi muto,
Witaweho na Data.
Umusaraba wa Ntama
Ub’ibendera ryawe. (bis)
Indirimbo 129 — igice 4
Nubwo isi ikurwanya,
Bikubera ubwiza ;
Urukundo no kwizera
Biduhesha kunesha. (bis)
Indirimbo 129 — igice 5
Himbazwa, Yesu Mukiza !
Ni ibyiringiro byacu.
Hahirwa ufite umutima
Umuramy’umukuza ! (bis)
|
130. Indirimbo 130
Indirimbo 130 — igice 1
Data, turakwerekezaho
Amaboko n’Imitima ;
Turagutura amasengesho,
Tugukunda, tutakuryarya,
Nk’abakuramya by’ukuri.
Indirimbo 130 — igice 2
Turiyumva imbere yawe
Nk’abeguriwe uwo ukunda,
Abagiriwe ubuntu nawe,
Dufite umwanya muri wowe,
Nka Yesu n’abo akunda.
Indirimbo 130 — igice 3
Bityo intege nke z’abo ukunda,
Zitunihisha iteka,
Zidutera kugutabaza,
Kubwa Mwuka w’isezerano,
Mu ntege nke, tugashima.
Indirimbo 130 — igice 4
Udukomeza mu rugendo,
Tugusanga wowe, Yesu,
Ni wowe gutabarwa kwacu,
Soko y’amazi y’ubugingo
N’ifunguro ry’abatowe.
|
131. Indirimbo 131
Indirimbo 131 — igice 1
Mu gitondo kare, Yesu, turagushima.
Amanywa n’Ijoro,uratubumbatiye.
Ku bana bawe Ineza yawe ntikama,
Urwo udukunda ntirucogora namba.
Indirimbo 131 — igice 2
Duhora duhanze amas’ubuntu bwawe :
Uduhe none umutsima wo mu ijuru ;
Dutegereje gutabarwa nawe gusa ;
Dutwikirw’iteka n’ikiganza cyawe.
Indirimbo 131 — igice 3
Mwuka waw’ahor’atwigisha, atuyobora,
Ku bw’ijambo ryawe ridukoreramo !
Dukomejwe na Mwuka nta n’umwe utinya,
Kandi tuzahora tunesha ku bwawe.
Indirimbo 131 — igice 4
Mw’iyi si tur’abagenzi n’abimukira,
Tuzaruhukira mu buturo bwera.
Mw’ijuru ryawe, Nyagasani Mana Data,
Tuzinjizwa n’urukundo rwawe rwinshi.
Indirimbo 131 — igice 5
Turindish’amahoro mu rugendo rwacu,
Kugeza mw’ihirwe, dutanye n’ibibi,
Ubwo tuzanezererwa hamwe byuzuye,
Twinjijwe na Yesu mu buruhukiro.
|
132. Indirimbo 132
Indirimbo 132 — igice 1
Nta gihombo, nta nyungu mu butayu,
Nta cyo guhitamo no kwifuza :
Nta gihuru, nta n’Icyatsi gitoshye,
Nta soko yo kumara Inyota.
Indirimbo 132 — igice 2
Muri ubwo butayu nta buhungiro,
Nta n’aho kurambika umusaya,
Mbese ubwo nadindizwa n’ubusa
Ndi hafi yo kugera ku ntego ?
Indirimbo 132 — igice 3
Muri ubwo butayu mpazi inzira :
N’iy’ineza, ubuntu no kwizera,
Nyicamo ntatinya, ntashidikanya,
Kuko wayinciriye, Mukiza ;
Indirimbo 132 — igice 4
Inzira isendereye umunezero,
N’ubwo inyura habi, ni amahoro ;
Inzira y’umugisha, inkura mu isi
Ikangeza ku Mana ariyo So.
Indirimbo 132 — igice 5
Aho nta kwifuza nta n’imirimo,
Wadutunganyirije kubayo,
Nzanezererwa kuruhuka iteka,
Mu buturo bwera hamwe nawe.
|
133. Indirimbo 133
Indirimbo 133 — igice 1
Mwungeri we, uturagiye
Wadushyize mu rukundo ;
Utwitaho uturinda Inzara,
Watugize Intama zawe.
Indirimbo 133 — igice 2
Nyagasani, niba isi mbi
Itatanya abo ukunda…
Imbere yawe turi umwe
Bikomotse kuri wowe.
Indirimbo 133 — igice 3
Dukundane urutaryarya ;
Tumukikije tube umwe.
Mwuka Wera, Mwana na Data,
Tubahuriyeho twese.
|
134. Indirimbo 134
Indirimbo 134 — igice 1
Kukuba hafi nka Mariya,
Amasaha agahita
Mu ituze sinizirikane,
Yesu, nkagutega amatwi.
Indirimbo 134 — igice 2
Kukuba hafi mu gahinda,
K’ubw’ibindushya nkaronka
Ubutoni n’ineza byawe,
N’ubugwaneza bimpoza.
|
Indirimbo 134 — igice 3
Ngasuka ku birenge byawe,
Mukiza wasuzuguwe,
Umubavu mwiza utavanze
Wo mu rwabya rwamenetse ;
Indirimbo 134 — igice 4
Kuramya kwiza k’ugukunda,
Mubav’usabye ijuru,
Wabikiwe umwanya uhebuje
W’igitambo gitunganye...
Indirimbo 134 — igice 5
Nyagasani nkugume hafi,
Ijwi ryanjye hano kw’isi
Rirate hamwe nab’ijuru,
Umwana w’Imana wishwe !
|
135. Indirimbo 135
Indirimbo 135 — igice 1
Turirimbire mu ndirimbo nziza,
Iby’Umucunguzi !
Ubuntu bwizerwa,
Buhora ari bushya,
Buramurika.
Arakomeye ni mwiza :
Kuzwa Mukiza ! (bis)
Indirimbo 135 — igice 2
Turirimbire mu ndirimbo nziza,
Iby’Umucunguzi !
Intebe y’ubuntu
Ni icyicaro nyacyo
Cy’uwaruhijwe.
Arakomeye ni mwiza
Kuzwa Mukiza ! (bis)
|
Indirimbo 135 — igice 3
Turirimbire mu ndirimbo nziza,
Iby’Umucunguzi !
Yesu mu bwiza bwe,
Ni nawe kunesha
N’umunezero.
Arakomeye ni mwiza
Kuzwa Mukiza ! (bis)
|
136. Indirimbo 136
Indirimbo 136 — igice 1
Kuzwa Mana, Ububasha,
Ishimw’icyubahiro,
Urukundo no gushima,
Ni ibya Krist’Umukiza !
Indirimbo 136 — igice 2
Yesu wamenny’amaraso,
Utamirizw’amahwa,
Uburakari bw’Imana
Uremererwa nabwo.
Indirimbo 136 — igice 3
Imibabaro ni iyawe,
Urupfu no guhanwa !
Naho kuri tw’agakiza
N’imbabazi z’ibyaha.
Indirimbo 136 — igice 4
Kuzwa Mana, ububasha,
Ishimw’icyubahiro,
Urukundo no gushima,
Ni ibya Krist’Umukiza !
|
137. Indirimbo 137
Indirimbo 137 — igice 1
Bana b’Imana, ntore zayo
Zateganyirijw’Ijuru,
Turi Imbere y’umuremyi,
Turirimba n’Ibyishimo.
Indirimbo 137 — igice 2
Twari abo gucirwah’iteka,
Dupfuye tuziz’ibyaha ;
Mu kaga katagira ingano
Niho we ubwe yadukuye.
Indirimbo 137 — igice 3
Twacunguwe na Yesu Kristu,
Kubwac’arapf’arazuka,
Mwuka we Wer’atugezaho
Impano z’urukundo rwe.
Indirimbo 137 — igice 4
Muri Yesu tumwita Data ;
W’atwit’abana b’akunda ;
Buri munsi kubw’ubuntu bwe
Twumv’uko atwitayeho.
Indirimbo 137 — igice 5
Nta kintu cyadutandukanya
N’urukundo rwe rw’iteka ;
Ntacyo mw’isi cyangwa mw’ijuru
Cyadutandukanya narwo.
Indirimbo 137 — igice 6
Umurage mwiza w’ijuru
Twaronse kubw’amaraso,
Ni umugabane wacu mwiza
Hafi ye iteka ryose.
|
Indirimbo 137 — igice 7
Kuzwa kubw’ibyo byiringiro,
Tebuts’uwo munsi Data,
Ubw’Umwana wawe ukunda
Azatujyana mu ijuru.
|
138. Indirimbo 138
Indirimbo 138 — igice 1
Kubw’Imana yacu umurimo urashyitse ;
Ibyo yatubwiye, azabisohoza.
Imana izadufasha ! (bis)
Niyo Mana yacu, (ter)
Niyo bwihisho nyabwo.
Indirimbo 138 — igice 2
Nyagasani Imana, adukunda iteka :
Ibyo atugirira ntibizashiraho ;
Azatugeza ku ntego, (bis)
Niwe twiringiye, (ter)
Munezero uhebuje.
Indirimbo 138 — igice 3
Amenya uko abanzi bacu bose bangana.
Araturwanira akadutsindira ;
Azatsindisha imbaraga ! (bis)
Abanzi, imbere ye, (ter)
Bahunge nk’igicucu.
Indirimbo 138 — igice 4
Imibiri ipfa izayiha kunesha ;
Tuzi ko vuba aha azayihindura
Ubwo impanda izavuga ! (bis)
Kubo yacunguye, (ter)
Hazaganza ikuzo.
|
Indirimbo 138 — igice 5
Duhimbaze Data, duhimbaze Imana,
Idushyigikiye ; umubisha ninde ?
Ninde wadutandukanya ? (bis)
Tunezeze iteka, (ter)
Yesu udutsindira.
|
139. Indirimbo 139
Indirimbo 139 — igice 1
Ni ryari tuzishima bitavugwa
Turi kumw’ubudatandukana,
Tukureba, yewe Mukiza mwiza,
Mu buturo bw’amahoro yawe ?
Indirimbo 139 — igice 2
Agahe gato kadutandukanya,
Katwiringiza twubuye amaso ;
Burenda gucya igihe kirihuta :
Vuba Yes’uzaz’uva mw’ijuru.
Indirimbo 139 — igice 3
Imyak’igihumbi ikuber’ubusa,
Kuri twe ijoro rirenda gucya ;
Ni ryari rizashira Nyagasani ?
Inyenyeri y’igitondo ikaka ,
Indirimbo 139 — igice 4
Turi maso, turwana mu ntege nke,
Dutegereza ko iza mw’ikuzo ;
Muri tw’iyo nyenyeri y’ibyishimo
Ikwiragiza umucyo wayo.
|
Indirimbo 139 — igice 5
Ibyerekana iryo kuzo ry’iteka
Byongera kwifuza kukubona ;
Ni wowe umutim’uhamagara :
Hinguka uze Byiringiro byacu !
|
140. Indirimbo 140
Indirimbo 140 — igice 1
Waratwitambiye, Nyagasani Mukiza,
Twuzuze umurava tugukoreshereze
Imitima n’imibiri.
N’ubw’intege ari nke, ujya uduha kugenda,
Tuyobowe nawe kandi kubwawe, Yesu,
Turushishweho kunesha.
Indirimbo 140 — igice 2
Twumvishe iteka, uburyo ari byiza,
Ku Mwana w’Imana, ukwishingikirije,
Agukunda agukorera !
Kubaho ni Kristo, ibyo bibe intego
Y’abo wacunguye, buri wese abivuge
Kandi bisohozwe nabo.
|
141. Indirimbo 141
Indirimbo 141 — igice 1
Nishimye kandi niringiye,
Ndakwegera, Mucunguzi.
Nzi urukundo rwawe rwinshi,
Rukiza iteka umugome ;
Ni wowe gusa niringira,
Ni wowe gusa unezeza.
Indirimbo 141 — igice 2
Ndi mu rugendo, ngana ijuru,
Aho nzarurangiriza.
Kubwa Mwuka isoko ibeshaho
Impembura ntentebutse ;
Imbaraga zanjye mu byago
Ziri mu kuboko kwawe.
Indirimbo 141 — igice 3
Ku manywa, uramurikira ;
Nijoro ukanduhura.
Mu gitondo, uranyobora,
Ukanyereka inzira ;
Buri gihe uko bwije Data,
Untegurira iby’ejo.
Indirimbo 141 — igice 4
Bityo nkabona iherezo
Ry’urugendo rwanjye ku isi,
Kandi ntegereje nshikamye
Umurage wo mu ijuru ;
N’ubwo nazajya mu gituro
Nzazuka mfite ikuzo.
|
142. Indirimbo 142
Indirimbo 142 — igice 1
Abo wacunguye ba hose,
Ubitaho mu rukundo,
Mu buntu bwawe Nyagasani
Uhor’ugaba Impano.
Itorero rikwiringiye,
Rigupfukamira hose ;
Mu kwiringira uzarihaza :
Nyagasani tuzabana.
Indirimbo 142 — igice 2
Ibyo wadusezeranyije,
Nyagasani urabyibuka ;
Mwuka araduhumuriza,
Ayobora neza abawe.
Duhe kugendera mu mucyo,
Turindire hafi yawe,
Mu guseng’ Itorero ryawe
Rikunezererwe Yesu !
|
143. Indirimbo 143
Indirimbo 143 — igice 1
Warankunze, wowe Mana Mubyeyi,
Wowe,Yesu Kristo.
Kuruta uko umubyeyi akunda
Umwana yitaho, (bis).
Indirimbo 143 — igice 2
Ndagukunda, Mana igir’impuhwe,
Wabanje kunkunda.
Ndagukunda, wowe ujya umfasha,
Ngabo inkingira, (bis)
|
Indirimbo 143 — igice 3
Warankunze, Soko y’ubuntu bwose,
Mvano y’agakiza.
Warankunze urampindukirira,
Unjyana kwa Data, (bis).
Indirimbo 143 — igice 4
Ndagukunda : ugukunda ndabizi
Ntabwo azigunga.
Warankunze : nanjye urwanjye rukundo
Rubeshwaho nawe, (bis).
|
144. Indirimbo 144
Indirimbo 144 — igice 1
Kuri wowe watwigishije
Ijambo ry’ukuri kwawe,
Kuri wowe watwumvishije
Urukundo rwawe rwinshi,
Indirimbo 144 — igice 2
Kuri wowe ubashisha umuntu
Kuraganwa n’abizeye
Mu mucyo utagereranywa
Aho uzabana n’abawe,
Indirimbo 144 — igice 3
Kuri wowe mu buntu bwawe
Watunyaze ukomeye,
Ukatuvana mu bubata
Bw’umwijima n’ubw’urupfu,
|
Indirimbo 144 — igice 4
Kuri wowe Mana na Data,
Watwijyaniye burundu
Mu bwami, mu buturo bwiza
Bwa Yesu Umwana ukunda,
Indirimbo 144 — igice 5
Kuri wowe icyubahiro,
Mana idukunda y’ukuri,
Ufite imbaraga, ubutunzi
Mu bihe by’iteka ryose !
Indirimbo 144 — igice 6
Ukunesha kwawe Mukiza
Kwaturonkeye ihirwe,
Tuguhaye ikuzo Yesu ;
Turakuramya Mukiza
|
145. Indirimbo 145
Indirimbo 145 — igice 1
Intama za Yesu, izo ukunda cyane,
Zimenya ijwi ryawe, zikagukurikira ;
Wowe uziyobor’ukaziha ibyiza ;
Wujuje urukundo mu mitima yazo.
Indirimbo 145 — igice 2
Nta n’icyo zibura mu rwuri rwawe rwiza ;
Nta cyazihabura uri hafi Mwungeri.
Uhora uzitaho ukazirengera ;
Uko uziragira kurazinezeza
|
146. Indirimbo 146
Indirimbo 146 — igice 1
Ibindwanya byo mu isi,
Iyo umuyaga
Uzikuye imiraba,
Byampungabanya se ?
Oya ntabwo natinya :
Ndi kumwe na Yesu,
Kandi kubana nawe
Bimara ubwoba.
Indirimbo 146 — igice 2
Hari ubwo njya nshoberwa
Ndebesheje amaso ?
Byose urabyeyura,
Mukiza w’ikuzo !
Iyo ndengeje amaso
Mbona ubwiza bwawe :
Nkomezwa n’uko undeba,
Ukankungahaza.
Indirimbo 146 — igice 3
Iyo mbuze imbaraga
Ndi no mu makuba,
Ese simpora iteka
Mu maboko yawe ?
Ninde wantandukanya
N’urukundo rwawe ?
Ndindiwe muri wowe
Ntacyankangaranya.
Indirimbo 146 — igice 4
Undangirije byose :
Nzi urukundo rwawe
N’ubuntu bwawe bwinshi
Buzambaho iteka.
Muri uru rugendo,
Ndi umusuhuke,
Umbera umugabane
Kandi ntuhinduka.
|
147. Indirimbo 147
Indirimbo 147 — igice 1
Soko idakama,
Gakiza k’isi,
Kristo yamennye amaraso.
Igihano cye
Nicyo gitambo
Gikiza umunyabyaha.
Indirimbo 147 — igice 2
Byishimo byinshi !
Yesu ni inzira
Igana ku ntego nyayo.
Yesu arakiza ;
Nta muntu n’umwe
Abasha kwima agakiza.
|
148. Indirimbo 148
Indirimbo 148 — igice 1
Ni wowe utanga umunezero Mukiza.
Watwigishije indirimbo y’ibyishimo ;
Uduhaza ineza yawe buri munsi,
Kandi ushaka kuyikomeza iteka.
Indirimbo 148 — igice 2
Dore twasobanukiwe n’ububi bw’isi,
Ubwo twagendaga nk’abana b’umujinya ;
Duhunga indoro n’ubuntu bwawe Yesu,
Turushaho kuzimira kure yawe.
Indirimbo 148 — igice 3
Nyagasani waraje uratubohora,
Turuhukira imbere y’urukundo rwawe.
Twishimiye ubuntu bwawe butwigisha
Ko dufite agakiza n’amahoro !
|
Indirimbo 148 — igice 4
Urwo rukundo rwinshi rutumenyesha ko
Umutima wacu ukwiriye kukuramya.
Yobora uwo mutima kugana ijuru
Aho watubikiye ubutunzi bwacu.
|
149. Indirimbo 149
Indirimbo 149 — igice 1
Yesu arahamagara :
Tumusange !
Ni mwiza wo kwizerwa,
N’umufasha.
Agakiza atanga
Ntawe ujya akambura.
Yuzuye impuhwe nyinshi,
N’umugisha.
Indirimbo 149 — igice 2
Akunda bihebuje:
Umukiza
Yaritanze we ubwe,
Kubw’ababi.
Amanitswe ku giti
Yaremeye arapfa ;
Yewe mutima wanjye ;
Mwiringire
|
150. Indirimbo 150
Indirimbo 150 — igice 1
Kuronka agakiza ! Mbega inkuru nziza
Ku bari mu byaha !
Yomora Imitima, uruguma runini,
Igakiza ubwoba ! (bis)
Indirimbo 150 — igice 2
Kuronka agakiza ! Nibyumvikane neza
Hose muri iyi si !
Nyagasani abawe, abacunguwe bose
Tukuririmbire ! (bis)
Indirimbo 150 — igice 3
Kuronka agakiza ! Imibabaro yawe
Yazanye amahirwe :
N’umutima unyuzwe turata impuhwe zawe,
Mana yacu ikiza, (bis).
Indirimbo 150 — igice 4
Kuzwa Ntama Wera ! Imbaraga gushimwa,
N’ibyo uwababajwe
Akabambwa agapfa kugirango adukize !
Twe turakuramya ! (bis)
|
151. Indirimbo 151
Indirimbo 151 — igice 1
Nyagasani wankunze mbere y’uko umucyo
Uvira mu isanzure waremye ubwawe,
Mbere y’uko Izuba rinyura aharyo,
Rikameza ubugingo ku byaremwe byose.
Mana warankunze ! (bis)
Indirimbo 151 — igice 2
Mana warankunze, ubwo ku musaraba,
Twabonye umubiri wa Yesu upfuye;
Kugira ngo ankiz’umuriro w’iteka,
Umwana wawe yishyizehw’ibyaha byacu
Mana warankunze ! (bis)
Indirimbo 151 — igice 3
Uzankunda iteka ! Isi cyangwa Shitani
Ntibyahagarika urwo rukundo rwinshi ;
Ahar’ibibi hasendereye ubuntu :
Reka ngukunde Mana urukundo wankunze,
Wowe unkunda iteka ! (bis)
|
152. Indirimbo 152
Indirimbo 152 — igice 1
Mana urabagirana Mw’Ijambo ryawe ;
Niryo butunzi bukomeye ku bawe ;
Ni Ijwi ry’Inshuti Ikomeza Igahumuriza ;
Ni urwandiko rw’urukundo rwo mu Ijuru.
Indirimbo 152 — igice 2
Iyo turusoma dusubizwamo intege,
Umutima wacu uruhuwe imitwaro.
Ni isoko idakama tuvomamo ubuzima,
Ni uruzi rw’amazi y’ubuntu akiza.
|
Indirimbo 152 — igice 3
Mwebwe abaganyira mu mayira yo mu isi,
Mujarajaza imitima, mwihebye,
Nimuze muronke amahoro abonekera,
Mu butumwa bwiza no mu rukundo rwe.
|
153. Indirimbo 153
Indirimbo 153 — igice 1
Mutege amatwi mwese inkuru nziza :
Yesu Kristu yaradupfiriye !
Umwizera wese afite ubugingo :
Agakiza ni impano y’Imana. (bis)
Indirimbo 153 — igice 2
Mwebwe muruhijwe n’ibyaha byanyu,
Mudatinyuka kureba Imana :
Musange Kristu abahishurire
Imana yamwohereje mu isi. (bis)
Indirimbo 153 — igice 3
Yemwe nimwakire iyo Nkuru nziza
Mwuka abwira imitima yanyu !
Ni Yesu wenyine ukiza, agahoza :
Nimusange iyo Mana ikiza. (bis)
|
154. Indirimbo 154
Indirimbo 154 — igice 1
N’umutima umwe, abakundwa bawe
Baririmba urukundo rwawe rwinshi ;
Inama zawe zose ntizikuka,
N’imigambi yawe ntihinduka.
Indirimbo 154 — igice 2
Umunsi uraje, Mana y’ukuri,
Isi n’ijuru bikuve imbere ;
Abera , urwibutso rw’ubuntu bwawe,
Bazahoraho iteka n’iteka.
Indirimbo 154 — igice 3
Umunsi uraje !... Ngwino Yesu !
Ngwino usohoze agakiza mu ikuzo !
Ngwino urupfu rumirwe no kunesha,
Ukoranye abawe mu ijuru !
|
155. Indirimbo 155
Indirimbo 155 — igice 1
Mwana ukundwa, munezero w’Imana,
Huriro ry’urukundo rwa Data,
Wigiz’umuntu uratwitangira
Twamenye urwo rukundo rw’iteka.
Indirimbo 155 — igice 2
Soko y’umucyo utagir’iherezo,
Mucyo w’Imana urabagirana,
Mu mucyo wawe duhabw’ubugingo
Umwijim’ugahunga muri twe.
|
Indirimbo 155 — igice 3
Wireherezaho abacumuye,
Mwana w’umuntu watubambiwe,
Wamennye amaraso, soko idakama,
Yoz’iteka, agakiz’uwizera.
Indirimbo 155 — igice 4
Wowe huriro ry’ikuzo n’ubwiza,
Ntama utamirij’icyubahiro,
Ibyaremwe byose birakurata ;
Intore zawe zirakuramya.
|
156. Indirimbo 156
Indirimbo 156 — igice 1
Kukureba duhanganye,
Kumva ijwi ry’urukundo
Ritwitaho ku bw’ubuntu,
Ryatuyoboye iteka ;
Indirimbo 156 — igice 2
Uturangaje imbere,
Twambaye ibyera cyane
Byererana nk’urubura
Mu rumuri rw’izuba ;
Indirimbo 156 — igice 3
Nta mwijima, tudatana !
Hafi yawe, Umugeni
Azerekana ububasha
N’ubuntu bwawe bwose.
|
Indirimbo 156 — igice 4
Niwe mbuto y’urukundo,
Azabonwa uwo munsi,
Ubwo azaba akikijwe
N’urukundo rw’iteka.
Indirimbo 156 — igice 5
Urwo rukundo turamya
Tudashyikira neza,
Rwazanywe n’umusaraba
Wawe rutugeraho.
Indirimbo 156 — igice 6
Koko ukuzura kwarwo,
Gukomezwa na Mwuka,
Akatumara inyota
Tukuzura ibyishimo.
Indirimbo 156 — igice 7
Kugera ku munsi ucyeye,
Twifuza mu kwizera,
Ubwo umugabane wacu
Ari ugukunda Yesu.
|
157. Indirimbo 157
Indirimbo 157 — igice 1
Ubwo uzaza, Yesu uri mu bubasha,
Abasinziriye bazazuka,
Nko guhumbya bahite bazamurwa,
Ubageze kwa Data mu Ikuzo.
|
Indirimbo 157 — igice 2
Natwe abakiri bazima ku isi,
Butunzi buhishe wishakiye,
Mu ijoro, tunari maso dusenga,
Tugutegereje nk’umukiza.
Indirimbo 157 — igice 3
Ukwicuza, kurira, kubabara,
Ntibizwi mu gihugu cy’ijuru :
Kuba uhari, Yesu, birahagije ;
Ni amahoro n’ituze mu Mana.
Indirimbo 157 — igice 4
Tumaze kwakirwa mu nzu ya Data,
Bana b’Imana, bwoko buramya,
Tugukikije, ahera mu ijuru
Turi abami ndetse n’abatambyi.
Indirimbo 157 — igice 5
Mbega urukundo rutarondoreka
Ruhuza ubuntu bwawe n’ukuri !
Wasanze umunyabyaha w’imbata,
Mu isi mbi yagomeye Imana..
Indirimbo 157 — igice 6
Usiga ubwiza bwawe budashira,
Uramanuka ujya no mu rupfu,
Ku musaraba, Mwami w’ubugingo,
Wapfuye rubi uzir’ibyaha.
Indirimbo 157 — igice 7
Dukomere nshuti, twubure amaso ;
Bene Data, umukwe Yesu araje !
Aturarikiye ibirori byera ;
Tuzaruhukira mu rukundo !
|
158. Indirimbo 158
Indirimbo 158 — igice 1
Zina ryiza rigaragaza,
Mu isi yuzuye umwijima,
Mu bwiza bwayo budashira,
Imana itari yabonwa !
Indirimbo 158 — igice 2
Zina ry’uwiyoroshya wanzwe
Wuzuye impuhwe ku bwacu,
Mbata yemeye kwikorera
Umutwaro uremereye ,
Indirimbo 158 — igice 3
Zina ryiza rinakomeye
Gisubizo cyo kwizera ;
Ubu iryo zina rihuza
Abawe bagukikije ;
Indirimbo 158 — igice 4
Zina ry’ubutware Imana
Data izegurira byose ;
Ijuru, ikuzimu, isi
Bizaryikubita imbere,
Indirimbo 158 — igice 5
Zina rishya, ryo mugabane
W’abacunguwe batsinze,
Zina Itorero iteka
Rizitwa mu ijuru rishya ;
Indirimbo 158 — igice 6
Yesu Zina ritarondorwa,
Zina ry’Imana ikomeye,
N’irya Ntama Mukiza w’isi,
N’irya Muntu wanazutse ;
|
Indirimbo 158 — igice 7
Inyenyeri yo mu museke,
Zuba ritumurikira ;
Habwa ikuzo, zina ry’umucyo,
Shimwa zina ry’urukundo !
|
159. Indirimbo 159
Indirimbo 159 — igice 1
Mana, watwigishije indirimbo inezeza,
Imitima yacu irakwitaba none ;
Twakwibagirwa dute intege nke zacu
Ngo tubone kwamamaza urukundo rwawe
N’ineza yawe ihoraho iteka ryose ?
Indirimbo 159 — igice 2
Ubwo twari kure yawe turi mu kaga,
Mu mwijima tutizeye gutabarwa,
Twahise tumurikirwa n’umucyo wawe :
Yesu aduhishurira izina ryawe Data
N’ineza yawe nyinshi y’iteka ryose.
Indirimbo 159 — igice 3
Mana ikiza ubuntu bwawe buhebuje
Ntibwigeze bugira ikibutangira,
Butugira inama bukanadushoboza,
Tuzakwamamaza mu ndirimbo y’iteka,
N’ineza yawe ihoraho iteka ryose !
|
160. Indirimbo 160
Indirimbo 160 — igice 1
Hafi y’intebe y’Imana,
Imyuka itegereje ikuzo,
Rya Yesu wadupfiriye,
Iruhukiye mu kunesha.
Ariko mu mukumbi we,
Uwo akunda bitangaje,
Baririmbira mu isi bati :
Shimwa ntama, shimwa ntama !
Indirimbo 160 — igice 2
Duteranyirijwe hamwe,
Dushime umwami w’ubugingo,
Niwe mfura mu bapfuye ;
Mu mibabaro ye itavugwa,
Yikoreye ibyaha byacu,
Biremerera ubugingo bwe,
Imana imuteye umugongo :
Shimwa Ntama, shimwa Ntama !
Indirimbo 160 — igice 3
Niwe mutambyi mukuru
Uri mu mucyo utegerwa,
Kandi nawe mucunguzi,
Utuvuganira ku Mana.
Twashyizweho ikimenyetso,
Dufite umwuka w’ubugingo
Uvugisha itorero riti :
Shimwa Ntama, Shimwa Ntama !
Indirimbo 160 — igice 4
Vuba umukwe wo mu ijuru,
Nkuko yadusezeranyije,
Azaza atujyane twese.
Tuzabana nawe iteka,
Turirimba indirimbo nshya
Mu murage mwiza w’ijuru.
Nibwo tuzavuga iteka ngo :
Shimwa Ntama, shimwa Ntama !
|
161. Indirimbo 161
Indirimbo 161 — igice 1
Duteranijwe n’urukundo,
Twebwe, abakundwa nawe.
Ku bwa Mwuka, turaje twese
Kukuramya, Mana ikiza !
Indirimbo 161 — igice 2
Kuba uhari ni ineza nyinshi ;
Udukunda urudashira ;
Abo ukunda bose ubaha
Kuruhuka n’amahoro.
Indirimbo 161 — igice 3
Turagushimisha imitima,
N’amajwi yacu uyu munsi,
Yamamaza umurimo wawe,
Ikuzo no kuza kwawe
|
162. Indirimbo 162
Indirimbo 162 — igice 1
Noneho urugo rw’ikuzo rurakinguwe,
Abera batsinze, mu majwi yo kunesha,
Binjirana naYesu, Umukwe n’Umwami !
Indirimbo 162 — igice 2
Ijuru ryose ryumvikanamo indirimbo,
Ijoro rishize, kurira, kubabara
Biciwe iteka, nta gutinya ukundi !
Indirimbo 162 — igice 3
Mu bicu humvikana ijwi rihamagara,
Abakobwa baza, buzuye umunezero,
Bitwaje amatara, ngo bakire umukwe.
Indirimbo 162 — igice 4
Nawe, ku bw’igihembo cy’ubudahemuka,
Abakingurira urugo ruhoraho,
Azabakira mu munsi mukuru we
|
163. Indirimbo 163
Indirimbo 163 — igice 1
Araje, araj’avuye mw’ikuzo,
Kristo Mukiza wadupfiriye :
Abera bamamaza kunesha kwe,
Bo bumvis’ijwi rye kuva kera,
– Alleluya ! – (bis)
Bazashagara umwami w’abami.
Indirimbo 163 — igice 2
We mvano y’ibyiringiro by’iteka,
Mu bwiz’agaruts’ava mu ijuru.
Ubw’abakunzi be bari mu kaga,
Bazasangira na we ikuzo.
Aleluya ! (bis)
Amaso yose azamubona.
Indirimbo 163 — igice 3
Dore mu bwiza aracyafit’inkovu
Z’amakuba yagize ku bwacu.
We huriro ry’ibisingizo byera,
Abera baramya bapfukamye.
Aleluya ! (bis)
Araje Ntama, Umukiza Umukwe !
Indirimbo 163 — igice 4
Yes’Umugen’araguhamagara ;
Hamwe na Mwuka Wer’ati : « Ngwino » !
Wigaragaze mu ikuzo ry’iteka
Wambay’ubwiz’ushimwa n’abawe!
Aleluya ! (bis)
Amina Nyagasan’uti : « Ndaje ».
|
164. Indirimbo 164
Indirimbo 164 — igice 1
Yesu, Mwana ukundwa na Data,
Waciye buguf’uraza,
Ku bana bo mu mucyo twese
Izina ryawe ni iryera !
Indirimbo 164 — igice 2
Yesu, ntawe uhwanye nawe,
Ni wowe kuri wenyine ;
Byose muri wowe ukuzwa,
Ni urukundo, gukomera.
Indirimbo 164 — igice 3
Kuv’ubu, mu budahemuka,
Tubeho ku bwawe Yesu,
Tuguturan’umwet’iteka
Ishimwe ryera ry’abawe !
|
165. Indirimbo 165
Indirimbo 165 — igice 1
Imbata z’icyaha, twagenderaga mu isi,
Twazimiye, nta byiringiro, nta Mana,
Ubona tugenda mu mwijima ukabije,
Kugirang’udukize,wavuy’ahera.
Indirimbo 165 — igice 2
Watwitangiye ku musaraba w’isoni,
Data yaguhanishij’uburakari :
Gutereranwa no gupfa bikugeraho,
Washaririwe n’urubanza rw’Imana.
|
Indirimbo 165 — igice 3
None twakijijwe n’ubuntu budashira,
Mu rukundo twishimye tujya mu ijuru
Dutuje twizeye, kuko umurimo wawe
Waduciriye inzira ijya mu ijuru.
Indirimbo 165 — igice 4
Turagusingiza, mu rukundo dushima,
Mukiza tukwerekejehw’imitima.
Twiteguy’umunsi wo kubohorwa kwacu,
Ubonwa n’amaso yo kwizera kwacu.
|
166. Indirimbo 166
Indirimbo 166 — igice 1
Yesu yaje avuye mu ijuru,
Araza, Araza.
Yabaye igitambo abishaka,
Arapfa, Arapfa.
Maze asubira mu ikuzo
Ry’Imana, Ry’Imana.
Indirimbo 166 — igice 2
Nkubona mu ntebe ya cyami
Uganje, Uganje,
Ntama wabaye ikivume
Ku giti, Ku giti,
Wamamajwe n’Imana ubwayo
Umwami, Umwami.
Indirimbo 166 — igice 3
Kuko vuba tuzakubona
Ku bicu, Ku bicu.
Twifuza Mukiza, Mwigisha
W’ikuzo, W’ikuzo,
Kugukunda, kugukorera
Iteka, Iteka.
Indirimbo 166 — igice 4
Maze uko tugenda mu isi
Bimenywe, Bimenywe
Ko tugukurikiye Yesu,
Mu iyi si, Mu iyi si,
Mu byishimo no mu makuba,
Turwana, Turwana.
Indirimbo 166 — igice 5
Dore umuseke uratambitse,
Ni ukuri, Ni ukuri :
Izuba riritamuruye
Hirya iyo, Hirya iyo,
Mu mpinga murebe igitondo
Kiraje ! Kiraje !
|
167. Indirimbo 167
Indirimbo 167 — igice 1
Yewe Mucy’utavugwa,
Bwiza budahinduka,
Ubw’abera bazanezererw’Imana !
Byishimo bitavugwa,
Ubwo mu maso hayo
Hazabarasira, mu mahor’iteka ! (bis)
Indirimbo 167 — igice 2
Iteka ryos’umucyo
Wo mu rugo rwa Data !
Umwijima wahunz’umucyo w’amanywa.
Ndets’iyo kure y’isi,
Kubaho kwacu kwose,
Tuzanezerwa mu rukundo hafi ye. (bis)
|
168. Indirimbo 168
Indirimbo 168 — igice 1
Kuzwa Yesu, Mukiza,
Hakuzwe igikorwa cyawe !
Abatowe, n’umwete,
Mu mahoro ahebuje,
Bateraniye hamwe
Bakwamamaza,Yesu.
Indirimbo 168 — igice 2
N’umutima wishimye,
Wowe gitambo cy’ibyaha,
Ntama wadutsindiye,
Turavuga tukwibuka.
Twese duhuje amajwi
Dushimye ibyo wakoze.
|
169. Indirimbo 169
Indirimbo 169 — igice 1
Kukurata Mwana wa Data
Indirimbo y’Ijuru n’Isi
Izazamukira mu ngoro
Iteka, Iteka.
Indirimbo 169 — igice 2
Amaso yawe azamurika,
Mu mitima yuzuye ubuntu,
Uyiharire yose yose
Iteka, Iteka.
Indirimbo 169 — igice 3
Imibabaro yawe ikiza,
Kunesha kwawe guhoraho
Abawe bakuvuge ibigwi
Iteka, Iteka.
Indirimbo 169 — igice 3
Itorero risa na Yesu,
Rihamya ikuzo ritangaje,
Rizaririmba ubuntu bwinshi
Iteka, Iteka.
|
170. Indirimbo 170
Indirimbo 170 — igice 1
Mukiza ! Mukiza !
Wowe Mana ikomeye,
Wowe Nyir’ikuzo ryinshi
Ihuriro ry’ubwiza,
Itorero rikuramye ;
Wararyiyeguriye
Riguzwe ! Riguzwe !
Indirimbo 170 — igice 2
Mukiza ! Mukiza !
Tuyobore Mwungeri.
Ibyiza udushakaho
N’umutwaro woroshye ;
Udukunda, udutinyura :
Dutungishe urukundo
Iteka ! Iteka
|
171. Indirimbo 171
Indirimbo 171 — igice 1
O Mukiza ! O soko Idakama
Y’Ibyiza byos’Ineza n’ubuntu !
Muri wowe turamya huzuyemo
Ubutunzi bwose bwo mu ijuru.
Indirimbo 171 — igice 2
Kubwo gukiz’intama yazimiye,
Nta mbarag’uzigama ku bwayo ;
Yari igiye gupfira mu butayu
Unezezwa no kuyiterura.
Indirimbo 171 — igice 3
Mushumba mwiz’ineza yaw’iteka
Izayicyur’iwaw’umuns’umwe.
Uyiwara ku bitugu bihamye ;
Uyikuyakuya n’urukundo.
|
172. Indirimbo 172
Indirimbo 172 — igice 1
Ese Mana, byashoboka ko umuntu buntu,
Umuntu wanduye nkanjye,
Yahinduka umwana wawe akakwita Data,
Ukanamwiyegereza ?
Indirimbo 172 — igice 2
Koko urukundo rwawe mu migambi myiza,
Kubwo kudukiza urupfu
Wahanye Umwana wawe ukunda mu makuba
Yo mu rubanza n’urupfu.
Indirimbo 172 — igice 3
Yesu ukundwa nawe, we byishimo byawe,
Umwe nawe mu migambi,
Yitambaho ubwe igitambo gishyitse
Kugirango akize ababi.
Indirimbo 172 — igice 4
Nta kindi ijisho rizabona kiruta iki :
Umusaraba wabambweho
Umwami w’ubugingo igihe cy’umwijima
Imana ihana icyaha.
Indirimbo 172 — igice 5
Abamarayika barunguruka mu isi
Bari guhinda umushyitsi,
Ngo bapfukamire ubwiru butangaje
Bw’uko kwicisha bugufi.
Indirimbo 172 — igice 6
Natwe abacunguwe, ubwoko bwawe bwera
Abo ufite ku mutima,
Twe mbuto z’ibyo wakoze ntituzabasha
Kugushim’uko bikwiye !
|
173. Indirimbo 173
Indirimbo 173 — igice 1
Yesu wacurits’umutwe :
Wahets’umutwaro ;
Mu kwishyur’umwenda wanjye,
Uranyitangira.
{Nta kibi
Kikintegeka ;
Nta mutwaro mfite !} (bis)
Indirimbo 173 — igice 2
Igikombe cy’umujinya
Kiranaseseka.
Maze urakiranguza
Ntiwansigarije.
{Igikombe,
Kubabazwa,
Ni agakiza kanjye !} (bis)
Indirimbo 173 — igice 3
Warapfuye ndabohorwa ;
Kandi mpfana nawe.
Waratsinz’urambohora
None mbana nawe.
{Kuza kwawe
Mu kirere
Ni ikuzo kuri njye !} (bis)
|
174. Indirimbo 174
Indirimbo 174 — igice 1
Nyenyeri ihebuje
Imurikira,
Inkoni inyobora,
Mugat’untunga,
Riba ry’ubugingo,
Mucy’unyobora
Hariya ku nkombe :
Byose ni wowe.
Indirimbo 174 — igice 2
Ninde wasa nawe,
Yesu Mukiza ?
Iyo nagirijwe
Uranyakira,
Byiringiro byiza
Bimfash’iteka,
Amahoro yanjye
Nyahabwa na we.
Indirimbo 174 — igice 3
Ubw’uzagaruka
Nzumv’ijwi ryawe
Rimpamagara ngo :
Ninze mu ijuru.
Nzaba nitwaj’iki ?
Nzemerwa nande ?
Nkinguriw’urugi !
Mbikesha wowe !
|
175. Indirimbo 175
Indirimbo 175 — igice 1
Ijuru ryagendereye isi :
Emanuel adusanga.
Man’ab’umuntu ! Mbega ubwiru !
Abe bamupfukamire !
Indirimbo 175 — igice 2
Rukundo rudasobanurwa,
Mwana w’Imana, Muremyi,
Yaje muri twe abanyabyaha
Ari umugaragu nyawe.
Indirimbo 175 — igice 3
Urwo rukundo rwiyoroshya
Rwamanutse bikabije;
Umwana w’umuntu yitanga,
Apfira abagome bose.
Indirimbo 175 — igice 4
Ni uwuhe mubavu utavanze
Abawe bakakwituye ?
Impumuro y’ishimwe ryacu
Si urukundo rwawe Yesu ?
Indirimbo 175 — igice 5
Ijuru ryagendereye isi :
Emanuel adusanga,
Man’ab’umuntu ! Mbega ubwiru !
Abe bamupfukamire !
|
176. Indirimbo 176
Indirimbo 176 — igice 1
Uciye bugufi cyane,
Mu nzira iruhije,
Wasuzuguwe n’ab’isi
Warayirarikaga ;
Mutabazi udukunda
W’impuhwe ukiranuka,
Kuri iyi si ikiranirwa
Watanze Ibyiza byinshi.
Indirimbo 176 — igice 2
Mbega ! ubutunzi duhabwa
N’umutima udukunda !
Imana iwuhishuramo
Urumuri no kwera ;
Natwe ubuntu butwuzuye,
Turi abana b’Imana,
Tunyura mu nzira yawe
Mu rukundo nk’urwawe.
Indirimbo 176 — igice 3
Dutukwa dusharirirwa,
Mu ntimba n’imiruho,
N’ubwo umubiri usaza,
Utubere urugero
Rudukomeze iteka,
No mu ntege nke zacu
Tugaragaze ishusho
Y’ubutungane bwawe !
Indirimbo 176 — igice 4
Bidatinze tuzicazwa
Mu birori by’ahera,
Aho uzabonwa n’abawe
Ntama w’Imana ukuzwa !
Turimbishijwe ubwiza,
Dusangiye ikuzo,
Nyagasani tuzanyurwa
No gushushanywa nawe.
|
177. Indirimbo 177
Indirimbo 177 — igice 1
Mucunguzi mwiza,
Ubu Itorero
Riraniha cyane.
Ngwino tebuka !
Nyenyeri imurika,
No mu mitima,
Ntihakingirizwe
Ubwiza bwawe !
Indirimbo 177 — igice 2
Munsi w’ibyishimo
By’intore zawe,
Kwizera gutatse !
Ngwino Mukiza !
Itorero ryawe
Rizagera aho
Ryemerwa iteka
Mu rugo rwiza
|
178. Indirimbo 178
Indirimbo 178 — igice 1
Turata urukundo ruhebuje rwa Yesu.
Niwe butunzi bwacu araduhagije,
Umucyo we urasira Isanzure ryose,
Ugaragaza urukundo rudasaza.
Urwo rukundo rurerure bitavugwa.
Rugera kure rugasumba n’Ijuru.
Uhereye kera mbere y’uko Isi Iremwa,
Nyagasani waradukunze ! – Ushimwe !
Indirimbo 178 — igice 2
Wavuye mu ijuru ahuzuye amashimwe,
Wowe Mwana uhoraho utatse ubwiza,
Muremyi mwiza uramywa n’abamarayika,
Uza ubwawe hagati mu banyabyaha.
Kugira ngo udushyitse mu rugo rwa Data,
Wiyanze ubwawe n’ababi barakwanga,
Mushumba ugwaneza ubonye akaga kacu,
Nyagasani waradushatse ! – Ushimwe !
|
Indirimbo 178 — igice 3
Wanyuze mu nzira wenyine utereranywe
Utanga ubutunzi bw’ineza y’Imana,
N’ubuntu kuri bose kandi igitangaje
N’umuntu yarakwanze mu buhumyi bwe.
Washenguwe no kwangwa ntiwanabyitaho
Utumbira intego y’urukundo rwinshi
Ntacyazitiye umurimo w’ubuntu bwawe.
Nyagasani waraturonse ! – Ushimwe !
Indirimbo 178 — igice 4
Igihe kigeze umunsi w’ikibunda
Mu nzira iruhije uhetse umusaraba
Mucunguzi utamirijwe ikamba ry’amahwa
Baragututse baguha urw’amenyo !
Wanzwe kubwacu ubambwa i Kaluvali,
Wanyoye ibisharira uraduhanirwa
Uhabwa igihano gikabije cy’icyaha;
Nyagasani uradukiza ! – Ushimwe !
Indirimbo 178 — igice 5
Twifuza kuririmba mu buzima bwose
Urukundo rwawe rutagereranywa !
Ubwo tuzahindurwa n’imbaraga zawe,
Tuzaba dushyitse ku munsi w’izuka,
Nibwo tuzakubona wicaye ku ntebe
Nshuti idahemuka wowe Yesu ukiza,
Abawe banaga amakamba imbere yawe,
Nyagasani turakuramya ! – Ushimwe !
|
179. Indirimbo 179
Indirimbo 179 — igice 1
Yesu udukunda,
Agiye kuza,
Kujyana abe.
Ngwino, Yesu,
Wowe mizero
Yacu twese. (bis)
Indirimbo 179 — igice 2
Mu ngoro yera
Y’Imana Data,
N’Umwana we,
Twishimiye
Mu mucyo mwinshi
Mu rugo rwe ! (bis)
Indirimbo 179 — igice 3
Kubw’umurimo
N’umwanya ukwiye,
Mu gituza
Cyawe Mukwe,
Tuzaruhuka
Bidashira ! (bis)
Indirimbo 179 — igice 4
Tuzaruhuka
Nta kirogoya
Tugufite,
Dushobora,
Byose bishize,
Kukubona ! (bis)
Indirimbo 179 — igice 5
Bwiza bw’Imana,
Mwigisha mwiza,
Mu by’ukuri
Tuzamenya
Iteka ryose
Ko udukunda ! (bis)
|
180. Indirimbo 180
Indirimbo 180 — igice 1
Urumve Torero rikundwa,
Yaj’Umukwe !
Dukomez’amatara acanye,
Yaj’Umukwe !
Dor’igicuku kiranishye ;
Ubu ntabwo turamubona
Atumuritse mu mutima :
Yaj’Umukwe !
Indirimbo 180 — igice 2
Urusaku rurumvikana :
Dore Umukwe !
Nta joro nta gutegereza,
Dore Umukwe !
Umv’ukw’impand’ihamagara
Iturarikir’ibirori.
Ngo “Torero uriteguye ?”
Dore Umukwe !
|
181. Indirimbo 181
Indirimbo 181 — igice 1
O ! Mbega ibyishimo iyo mu ijuru,
Mw’ijwi ry’ukomeye uhoraho
Havuyemo umucyo !
Yabambye ijuru n’ukuboko kwe,
Ubwo mu bubasha bukomeye
Yaremaga iy’isi !
Indirimbo 181 — igice 2
O ! Mbega ibyishimo iyo mu ijuru,
Ubwo ino mu isi Yesu, Emanweli,
Avutse mu ntege nke !
Abamarayika bati : « Kuzwa
Nyagasani amahoro abe mu isi ! »
Banezerewe cyane.
Indirimbo 181 — igice 3
O ! Mbega ibyishimo iyo mu ijuru,
Iyo umunyabyaha umwe yitabye
Yesu umuhamagara,
Ibyaha abikurwaho burundu !
Ahabwa ubugingo n’amahoro,
Akamubumbatira.
Indirimbo 181 — igice 4
O ! Mbega ibyishimo iyo mu ijuru,
Ubwo abera b’umunsi uhoraho,
Bazaza kwicarana
Hafi ya Yesu bishimye iteka,
Baririmba urukundo rwe rwiza
N’ubuntu butavugwa !
|
182. Indirimbo 182
Indirimbo 182 — igice 1
Soko y’umucyo n’ubugingo,
Soko y’ubuntu bwo bwizerwa,
Ituz’amahirwe, amahoro,
Twabisanze muri wowe.
Indirimbo 182 — igice 2
Soko y’urukundo y’iteka,
Idudubiz’iva ahera,
Idusendereza iteka,
Ukuzura k’ubumana !
Indirimbo 182 — igice 3
Hahirw’uwatewe ku ruzi,
Ku nkomb’ari igiti cyera,
Gishora imizi, kandi kinywa
Amazi yarwo iteka !
Indirimbo 182 — igice 4
Ararumbuka aker’imbuto ;
Akomera buri munsi:
Hahirwa umuntu kuri iyi si,
Unywera kuri iyo soko !
|
183. Indirimbo 183
Indirimbo 183 — igice 1
Soko y’ubuntu idakama,
Yesu Mushumba wizerwa,
Urw’udukunda ntirushira ;
Kuri twe ntujya uhinduka.
Naho ndetse ikigeragezo
Cyadutera buri munsi,
Uhembura mu mitima
Kwizera, n’ibyiringiro.
|
Indirimbo 183 — igice 2
Haj’iherezo rya byose ;
Ibyiza ntibihoraho.
Guhirwa kw’iteka kuraje,
Aho ibigeragezo
Bizasimburwa n’ibyishimo
By’umunsi w’ikiruhuko.
Hazavaho ibyiringiro
Kwizera, uretse urukundo.
|
184. Indirimbo 184
Indirimbo 184 — igice 1
Iyo nitegereza ngusingiza,
Uko umurimo wawe utangaje,
Ijuru, ukwezi n’inyenyeri
Washyize ahabyo n’ubwenge bwawe,
Indirimbo 184 — igice 2
Ngitangaye, ndanyurwa ndibwira nti :
Umuntu ni iki, Mana isumba byose !
Ngo ineza yawe imwibuke,
Akaburirwa n’ubuntu bwawe ?
Indirimbo 184 — igice 3
Asumbwa gato n’abamarayika
Bamamaza ikuzo ryawe mu ijuru ;
Kandi wamutamirije ikuzo
Unamukikiza icyubahiro.
Indirimbo 184 — igice 4
Wamugize umutware w’ibyaremwe
Ibyo amaboko yawe yiremeye ;
Mana, ibyo byose uzabishyira,
Munsi y’ibirenge by’uwo Mwami.
|
185. Indirimbo 185
Indirimbo 185 — igice 1
Ngwino Mukiza !
Kuko isi y’akaga,
Yuzuye ibibi,
Dore umutima
Ntuhabwa namba
Ikiruhuko.
Umuseke uraje ;
Ngwino unjyane ;
Nshatse kugusanga,
Ruhuko ryanjye !
Indirimbo 185 — igice 2
Ntama w’ikuzo,
Nzakwitegereza
Uri mu mahoro
Utats’ubuntu.
Uko udukunda,
Uri mw’ijuru,
Aho Data atuye,
Udusukeho
Umucyo we utuje.
Ruhuko ryanjye !
Indirimbo 185 — igice 3
Ruhuko ryiza
Riva mu rukundo,
Uzampa ibyishimo
Iteka ryose !
Mbega guhirwa !
Kukwikundira,
Mpawe gusa nawe,
Nzanyurwa nabyo.
Mucunguzi mwiza,
Ruhuko ryanjye !
|
186. Indirimbo 186
Indirimbo 186 — igice 1
Rukundo rwa Yesu, riba ridudubiza
Rimara inyota, (bis)
Nta kintu cyakamya amazi agira neza.
Nzaryoherwa iteka n’ubwiza bwawe bwinshi,
Rukundo rwa Yesu ! (bis)
Indirimbo 186 — igice 2
Rukundo rwa Yesu, urampagije rwose.
Amahoro, ihirwe, (bis)
Nkubonamo byose. Ukanansusurutsa,
Mbasha kwihangana, mu ntambara, gucyahwa,
Rukundo rwa Yesu ! (bis)
Indirimbo 186 — igice 3
Rukundo rwa Yesu, nzabona bisesuye
Kuganza k’ubwiza, (bis).
Mu rugo rwa Data, ndangije urugendo,
Nzaba mpanze amaso namamaza iteka
Urukundo rwawe ! (bis)
|
187. Indirimbo 187
Indirimbo 187 — igice 1
Hamwe nawe iteka iyo mu nzu ya Data,
Yesu, Mucunguzi, witanze kubwanjye !
Mana y’amahoro, n’urukundo n’umucyo ;
Turi kumwe iteka ! (bis)
Indirimbo 187 — igice 2
Hari umurwa, wera umurikisha ikuzo
Wa wundi abawe bareba bizeye,
Nzarya no ku mbuto y’ubuntu bwawe Mana,
Turi kumwe iteka ! (bis)
|
188. Indirimbo 188
Indirimbo 188 — igice 1
Mukiza Soko, y’ubugingo,
Ubwo nari kure yawe,
Numvise ijwi rirarikira
Ababi ubukwe bw’Umwami.
Kuva ubwo, mu mahoro yawe,
Nuhagiwe n’amaraso,
Nsogongera ubuntu bw’Imana
Y’urukundo yankijije.
Indirimbo 188 — igice 2
Muri uyu mwijima uruhije,
Unkomeza mu kwizera
Unjyana mu bwihisho nyabwo,
Mushumba mwiza unyitaho.
Iyo ikibi kigwiriye,
Ubwo wenda kugaruka,
Nguhimbariza ineza yawe,
Ko unyitaho mu rukundo.
Indirimbo 188 — igice 3
Bidatinze mu nzu ya Data,
Uzakira uwacunguwe,
Ngo ahishurirwe ubwiru bwawe
Bw’ineza n’ubuntu byawe.
Ubwo niho mu rugo rwawe
Hamwe n’umukumbi wawe,
Nzamamariza mu ndirimbo
Ubwiza bwa Ntama Wera !
|
189. Indirimbo 189
Indirimbo 189 — igice 1
N’amahirwe kukumenya,
Wowe utajya uhinduka,
Mukiza, mwigisha, Mana,
Mutabazi Mwungeri !
Indirimbo 189 — igice 2
Ntabwo inzar’izanyica :
Untegurira byose.
Umpumuriza n’inshyimbo,
Nizeye k’unyitaho.
Indirimbo 189 — igice 3
Mu gikombe cy’umwijima,
Uba uri hafi yanjye,
Umutima uhumurizwa
No kumva turi kumwe.
Indirimbo 189 — igice 4
Mu buturo bwo mu ijuru
Aho nzakirwa vuba,
Ngo nkwirebere mu mucyo,
Mwungeri ukomeye.
Indirimbo 189 — igice 5
N’amahirwe kukumenya,
Wowe utajya uhinduka,
Mukiza, mwigisha, Mana,
Mutabazi, Mwungeri !
|
190. Indirimbo 190
Indirimbo 190 — igice 1
Mw’ubu butayu bwumye
Butagira inzira,
Umuyobozi wanjye,
Nibwo yanyuzemo.
Ampa kwegera Data ;
Niwe munezero,
None ntakiri mu isi
Cyabasha kundeshya.
Indirimbo 190 — igice 2
Niwe kwizera kwanjye.
Niwe nyungu yanjye,
Iyo mukurikiye,
Nta gihombo ngira ?
Niba ibyo muri iyi si
Bije kunzitira,
Imbaraga ze nyinshi
Nizo zibindinda.
Indirimbo 190 — igice 3
Hahirwa, uwabohotse,
Ugana mu ijuru,
Nzaririmba kuri ya
Ndirimbo y’iteka.
Imibabaro yanjye,
Ntimbuza kwizera.
Kugeragezwa kwanjye
Kumpesha umugisha.
Indirimbo 190 — igice 4
Mu rugendo rugufi
Urwo natangiye,
Niba niha nkarira,
Ese binca intege ?
Oya, ubuntu bwawe
Nibwo mpungiraho ;
Mpumurizwa n’inkoni,
Na ya nshyimbo byawe.
Indirimbo 190 — igice 5
Yesu, mutsima untunga
Umbeshaho mu isi,
Unkomeresha ibyawe
Buri ntambwe yose.
Kugira ngo nse nawe,
Nzakubona vuba
Mu ikuzo rihebuje,
Kandi nzakuramya !
|
191. Indirimbo 191
Indirimbo 191 — igice 1
Mu maso hawe, Mukiza,
Abera bazabona
Inseko y’ubuntu bwawe
N’umucyo w’ububasha.
Indirimbo 191 — igice 2
Kuzamuka k’umutima
Mu isanzure ry’ijuru,
Yesu, wakwenda kwegera
Hafi y’umwenda wawe ;
Indirimbo 191 — igice 3
N’igisingizo gishyitse
Cy’abatsindishirijwe
N’umubavu utavanze
Ugusigw’ibirenge.
Indirimbo 191 — igice 4
Ku isi hagiye kubaho
Umunsi amahanga
Azagana ingoro yawe
Azanye amaturo,
Indirimbo 191 — igice 5
No kunywera ku masoko
Aturuka ahera,
Amazi yayo yuhira
Yerusaremu yera.
Indirimbo 191 — igice 6
Hazumvikana ubutitsa,
Aho i bwami kwa Ntama,
Indirimbo y’ibyishimo,
N’urukundo rw’iteka !
Indirimbo 191 — igice 7
Itorero rigukunda,
Mu ishyaka ricecetse,
Rizanaga ikamba ryaryo
Imbere yawe Yesu !
|
192. Indirimbo 192
Indirimbo 192 — igice 1
Mu bihe byose kandi hose,
Ndi ku mababa y’ikizu,
Nishingikiriza ku Mana
Y’imbaraga n’urukundo ;
No mu rugendo rwanjye rwose
Ruri hafi yo gusozwa
Mfite ikintera ubutwari
N’umutima we ukunda.
Indirimbo 192 — igice 2
Inkuba zirasa hejuru ;
Mbona umurabyo mu ijuru ;
Sintinya inkubi y’umuyaga
Ntwikiriwe n’ibaba rye.
Mw’ubwo buhungiro butuje,
N’aho umwanzi anyibasira,
Nkomeza umunezero utuje
Mu gicucu cy’Ikomeye.
Indirimbo 192 — igice 3
Umurwa wera urahingutse,
Aho uzanyinjiza vuba.
Muri urwo rugo rw’ikuzo,
Nta kizinga nta kinegu,
Umugeni wawe akubone
Adakingirijwe iteka ;
Avuge imbaraga n’ineza
By’Imana igira ubuntu.
|
193. Indirimbo 193
Indirimbo 193 — igice 1
Ukuboneka kwa Yesu
Kuzakwira mu isanzure ;
Azageza ububasha bwe
Ku nkombe zose z’inyanja.
Indirimbo 193 — igice 2
Hose ingoyi zizacika ;
Habe amahoro, urukundo ;
Nta bukene, nta miruho ,
Nta cyuya kur’uwo munsi.
Indirimbo 193 — igice 3
Hashimwe ineza ye nyinshi !
Niko abera bazavuga.
Ndetse azanahimbazwa
N’akanwa k’abana bato.
Indirimbo 193 — igice 4
Ku ngoma ye y’agakiza
Urupfu ntiruzaganza,
Turindwa n’igicucu cye
Gitwikire intore ze.
Indirimbo 193 — igice 5
Isi izahabwa umugisha
Isi izabyishimira.
Abantu mu bwiyoroshye
Bapfukamire imbere ye.
|
194. Indirimbo 194
Indirimbo 194 — igice 1
« Dore ndaza vuba : mutegereze ndaje ! »
Uwaducunguye niko abivuga.
Alleluya ! Alleluya ! (bis)
Ngwino Nyagasani, (ter)
Mu mucyo utangaje.
Indirimbo 194 — igice 2
Isi, umubiri, wa mwanzi ukomeye,
Ni rwa rupfu rwawe rwabidukijije ;
Alleluya ! Alleluya ! (bis)
Ngwino Nyagasani, (ter)
Ni wowe twiringiye.
Indirimbo 194 — igice 3
Ku isi tuhabona kugeragezwa kwinshi,
Ariko mu ijuru nta kuruha ukundi.
Alleluya ! Alleluya ! (bis)
Ngwino Nyagasani, (ter)
Gutwara ubwoko bwawe.
|
195. Indirimbo 195
Indirimbo 195 — igice 1
Ninde se twagana ? iyi isi irashira,
Itwarwa n’umubi, yuzuye ibinyoma.
Ese twakubaka kuri uyu musenyi ?
Oya, nta munezero ujya uhaboneka.
Indirimbo 195 — igice 2
Twajya gushakira ubumenyi bw’Imana
Y’ukuri, umucyo n’urukundo kuri nde ?
Waduha amahoro no kudashidikanya,
Ubwo tugenda turemerewe cyane ?
Indirimbo 195 — igice 3
Ninde se twagana ? Soko ihora ari nshya
Iduhemburira imitima ikakaye,
Amagambo yawe ni ubugingo bw’iteka :
Tuyigira ku birenge byawe byiza.
Indirimbo 195 — igice 4
Ninde se twagana ? Ijwi ryawe rikundwa
Ritubwira riti : mwitinya mwizere !
Uduhanagura amarira, uduhoza :
Ninde se twagana, niba atari wowe ?
|
196. Indirimbo 196
Indirimbo 196 — igice 1
Mana ikomeye, mu maboko yawe,
Iteka uturind’inkubi y’umuyaga ;
Kuko tur’abawe wanatubereye,
Imana, y’ubuhungiro bwacu iteka.
Indirimbo 196 — igice 2
Tubon’imisozi itigita igwa,
Umuraba ukomeye, usuma uteye ubwoba,
Nta kiwutangira – nta cyahungabanya
Umutima wiyoroshya ukakwisunga.
Indirimbo 196 — igice 3
Mbese ntiwavuze ko utajya uhinduka ?
Ijambo ry’ukuri ry’iteka ridakuka,
Riradukomeza rikatuyobora,
Ntirinyeganyega iyo byose bihirima.
|
197. Indirimbo 197
Indirimbo 197 — igice 1
Ruhukiro, gakondo yera,
Buturo bwiza bw’abera,
Murwa dukunda wa zahabu,
Nshaka kukunezererwa.
Nduhukiye ! muri Yesu,
Nta kuruha, nta gahinda.
Indirimbo 197 — igice 2
Nzajyayo, nkijijwe n’ubuntu,
Untegererej’ahera.
Uti nakuboneye umwanya
Muri paradizo nishwe.
Nduhukiye ! muri Yesu,
Nta kuruha, nta gahinda.
|
198. Indirimbo 198
Indirimbo 198 — igice 1
Turi mu bwato twambuka,
Bera, bwoko bw’ijuru.
Umuseke uratambitse ;
Umucyo uratangaje.
Indirimbo 198 — igice 2
Dore : inkombe imaze
Kugaragara kure ;
Nshuti, tugire ubutwari,
Tugiye kuruhuka.
Indirimbo 198 — igice 3
Niduterwa n’umuyaga,
Ntidutinye amakuba,
Mu bwato bwacu hicaye ;
Umugenzi w’ijuru.
Indirimbo 198 — igice 4
Uwo mworera mubisha,
Ahatuye urupfu,
Hatuza kw’ijwi rya Data ;
Dusohoye ku cyambu.
Indirimbo 198 — igice 5
Mbeg’umunezero mwinshi
Abe bazamubona,
Ubwo ineza y’ubumana
Izambikwa ubwoko bwe.
Indirimbo 198 — igice 6
Dore : tugeze ku nkombe
Irasiwe n’izuba ;
Nshuti, tugire ubutwari,
Tugiye kuruhuka !
|
199. Indirimbo 199
Indirimbo 199 — igice 1
Ndi hose na Yesu ! Ni we negamira.
Ntidutandukana, kuko mbana nawe !
Kumukurikira, nta mbaraga binsaba :
Ndi hose na Yesu ! Wanciriye Inzira.
Indirimbo 199 — igice 2
Ndi hose na Yesu, N’ubwo uwo Mwungeri
Anyuza mu nzira zirimo ibirushya,
N’ubwo angerageza, akambuza abo nkunda,
Iyo mbuze byose, ni we ubwe nsigarana.
Indirimbo 199 — igice 3
Ndi hose na Yesu, ku zuba ryo mu cyi ;
Ndi hose na Yesu, mu mvura y’itumba ;
Ndi hose na Yesu, umuseke utambitse,
Ndi hose na Yesu, ijoro ringwiriye !
Indirimbo 199 — igice 4
Ndi hose na Yesu ! Nyobowe na Yesu,
Haba mu itanura cyangwa umubabaro,
Ndi mu kiruhuko, ku murimo, naniwe,
Ndi hose na Yesu, njyanwa n’urukundo rwe !
Indirimbo 199 — igice 5
Ndi hose na Yesu ! nta cyankangaranya.
Turi kumwe na we, sintinya urupfu.
Angenda imbere, nkanamukurikira.
Ndi hose na Yesu, mu rupfu no kubaho !
|
200. Indirimbo 200
Indirimbo 200 — igice 1
Ni wowe nihira, Yesu,
Ngushaka buri munsi.
Nifuzanya imbaraga
Ukugaruka kwawe.
Hamwe n’abawe tuti :
« Amina, Yesu, ngwino ! »
Butunzi bwanjye bw’ijuru,
Ni wowe wenyine nshaka.
Indirimbo 200 — igice 2
Nk’uko impala yahagira,
Ishaka amazi yanywa,
Niko, muri ubu butayu
Nihira mu mutima,
Hamwe n’abawe tuti :
« Amina, Yesu, ngwino ! »
Mukiza, wanjye ni ryari
Nzakureba duhanganye ?
Indirimbo 200 — igice 3
Kwishimira ubuntu bwawe,
Mvuga urukundo rwawe,
Kukubona, Nyagasani,
Kubana nawe iteka
Abawe twese tuti :
« Amina Yesu ngwino! »
Subiza gutaka kwanjye,
Kuko ari wowe nshaka.
|
201. Indirimbo 201
Indirimbo 201 — igice 1
Nshuti, nidushikame !
Hari buze vuba
Igitondo gikeye :
Ku mwaro uhoraho
Tugiye gushyika. (bis)
Indirimbo 201 — igice 2
Hano hari imiyaga,
Hari imibabaro,
Ntaho kuruhukira :
Ubwihisho buri he
Bw’imitima yacu ? (bis)
Indirimbo 201 — igice 3
Ku mutima wumvira
Hari icyambu cyiza ;
Ni iruhuko rituje,
Ubwihisho butuje
Mu Mana ikomeye. (bis)
Indirimbo 201 — igice 4
Nshuti, nidushikame !
Hari buze vuba
Igitondo gicyeye :
Ku mwaro uhoraho
Tugiye gushyika. (bis)
|
202. Indirimbo 202
Indirimbo 202 — igice 1
Ku mutim’uruhijwe, ufit’agahinda,
Mu rukundo rwa, Yesu, uraruhuka,
Ni uburuhukiro bw’ubuntu buhoraho
Washats’abanyabyah’urabaruhura.
Indirimbo 202 — igice 2
Turuhuka iyo twicishije bugufi,
Tukikorera, umutwaro w’urukundo,
Tukwigiraho, ubuntu bwawe butunganye,
Twihanganira umutwaro buri munsi.
Indirimbo 202 — igice 3
Ku isi dufite uburuhukiro mu Mana !
Dukurikiye, inzir’irim’umucyo,
Itujyan’iwawe, mu mucyo wo mu ijuru,
Mu kiruhuko cy’iteka cy’abizeye.
|
203. Indirimbo 203
Indirimbo 203 — igice 1
Bugingo, k’utinya ? Mu bihe bikomeye,
Nyagasani Yesu siw’ugukomeza ?
Ubura amaso : n’umutabazi wawe,
Ntabwo yagusiga : Mutima, ntutinye.
Indirimbo 203 — igice 2
N’ubwo nahangana, n’ibyago, n’intambara,
Nkananyuzwa mu ruganda nk’izahabu,
Nyura mu muriro nkanyura no mu mazi,
Ni umukiza iteka, n’ubutunzi, bwanjye.
Indirimbo 203 — igice 3
Oya, sinzatinya. Ari shitan’ar’isi,
Ntibyamvana mu maboko y’Umwungeri.
Aho nezererwa amahoro urukundo,
Aho mparindirwa amakub’iteka.
|
204. Indirimbo 204
Indirimbo 204 — igice 1
Kuri Yesu, ngana gakondo,
Nyobowe na Mwuka Wera ;
Nta bwoba, ni we niringira
Kugeza iteka ryose.
|
Indirimbo 204 — igice 2
Arankomeza, amp’imbaraga
Mu nzira igana mw’ijuru ,
Vuba, ndangije urugendo,
Nzakubona, Emanueli.
Indirimbo 204 — igice 3
Nyamara, mu nzira sinita,
Kubitagira umumaro,
Kandi mw’ituze numva ijwi
Rya Mwuka wawe udukunda.
|
205. Indirimbo 205
Indirimbo 205 — igice 1
Yesu, Nshuti ihebuje,
Inezez’umutima ;
Yesu ni we ubwe unkunda,
Buhungiro Mukiza.
Indirimbo 205 — igice 2
Yesu niwe Mucyo wanjye
Umurikira inzira,
Kugira ngo ntazayoba
Muri uru rugendo.
Indirimbo 205 — igice 3
Ni Yesu Rukundo nyarwo,
Buruhukiro mw’isi ,
Ni we bugingo bw’iteka
Anyobora kwa Data.
Indirimbo 205 — igice 4
Yesu Byiringiro byanjye,
Vuba azava mw’ijuru
Maze anjyane aho ari
Mw’iruhuko ry’iteka.
Indirimbo 205 — igice 5
Mizero, Bungingo bwanjye,
Yesu, Mucyo, Rukundo,
Hano njye nguhesha ikuzo
Ntegereje ko uzaza :
|
206. Indirimbo 206
Indirimbo 206 — igice 1
Kukwiyegurira ukaducir’inzira,
Mana y’urukundo !
Ni wowe soko y’ibyishimo byacu byose
Buri mwanya wose ! (bis)
Indirimbo 206 — igice 2
Ndetse iyo twihebye, ntawo kudutabara,
Ibyago biteye,
Ntahandi duhungir’urets’imbere yawe,
Tukwiyegurira ! (bis)
Indirimbo 206 — igice 3
Kukwiyegurira, twiringiye kunesha,
Tukakwegamira,
Nyuma tukinjizwa nawe mu nzu ya Data,
Byo gihembo cyacu ! (bis)
|
207. Indirimbo 207
Indirimbo 207 — igice 1
Mukiza w’ukuri, bugingo buhoraho,
Riba ryiza ridudubiz’iteka ryose,
Soko itunganye mvano yo kwizera,
Ukwegereye wes’arababarirwa.
|
Indirimbo 207 — igice 2
Iyo umuriro wo mu butay’utwika,
Niyo ikirere cyagurumana cyane,
N’imbaraga zacu zikagabanyuka,
Duhemburwa n’amaz’ava mu rutare.
Indirimbo 207 — igice 3
Vub’aha tuzumva guhamagara kwawe,
Utwinjize mu bwami bwawe bwo mw’ijuru.
Kuko umuseke wabyo utambitse,
Kandi tuzanywa kw’isoko idakama !
|
208. Indirimbo 208
Indirimbo 208 — igice 1
Mana iyo nitegereje
Ibyo waremye byose,
Mbon’isanzure ry’ijuru
Ritwikiriye abantu.
Indirimbo 208 — igice 2
Iyo ndebye ingabo nyinshi
Z’inyenyeri mw’ijuru,
Ufatishij’ububasha
Mu isanzure ry’ijuru,
Indirimbo 208 — igice 3
Menya neza ubuto bwanjye,
N’ubuhangange bwawe,
Menya intege nke zanjye,
Mana wowe muremyi !
Indirimbo 208 — igice 4
Imbere y’amaso yawe
Ndi umunyabicumuro ;
Mbese mbasha kwiringira
Impuhwe zawe nyinshi ?
Indirimbo 208 — igice 5
Nzi neza kw’impuhwe zawe
Zansanze zoroheje,
Zimfata mu buto bwanjye
Maze zikungezaho.
Indirimbo 208 — igice 6
Ukeneye imbabazi
N’uwigiciro cyinshi
Kuruta inyenyeri zose
Zitagira umubare ;
Indirimbo 208 — igice 7
Mu rukundo ruhebuje,
Wampayeho Umukiza
Umwana wawe ukunda,
We munezero wawe !
|
209. Indirimbo 209
Indirimbo 209 — igice 1
Ubwo nzaba ndangije urugendo,
Nkitegerez’imibereho yanjye,
Nd’aharengeye nzasiga kure,
Aho ndebesha amaso Inzira yanjye ;
Mana nta marira nta maganya
Byampagarika umutima wishimye :
Nta kindi cyo kwibukwa keretse,
Urwibutso rw’impuhwe zawe nyinshi.
Indirimbo 209 — igice 2
N’ubwo intambwe zanjye zasize
Amafuti menshi inyuma yanjye ;
Niba inzitizi mu nzira yanjye
Zarandindije mu rugendo rwanjye,
Akenshi cyane aho kumpana,
Ineza n’impuhwe zisendereye,
Nta kindi byansize mu mutima,
Keretse urwibutso rw’impuhwe zawe !
Indirimbo 209 — igice 3
Bidatinze ijoro rizacya :
Aho tugana hazagaragara !
Inzira izamuka igana ahera
Iri hafi gusatira inyenyeri.
Iyo mu ijuru, nanezerewe,
Nzahimbaza urukundo rwawe rwinshi,
Nta kindi nzibuka iyo mu ijuru,
Keretse urwibutso rw’impuhwe zawe !
|
210. Indirimbo 210
Indirimbo 210 igice 1
Tugumane Nyagasani burije,
Dore ijoro riratwugarije ;
Turagusaba kuba hamwe natwe :
Tugumane Yesu, tugumane !
Indirimbo 210 igice 2
Mwigisha tukubahisha imitima ;
Ubereye Itorero umukwe ;
Ni wowe uhembura ubugingo bwacu :
TugumaneYesu, tugumane !
Indirimbo 210 igice 3
Isi mbi n’ibihendo byayo bibi
Nta nyungu uretse kuzinukwa ;
Turifuza ibyishimo bihoraho :
Tugumane Yesu, tugumane !
Indirimbo 210 igice 4
Mu ntambara n’imibabaro byacu,
Mu gihe dutewe n’umubisha,
Udukomeze mu ntege nke zacu :
Tugumane Yesu, tugumane !
Indirimbo 210 igice 5
Mu bwiza bwawe turahishimira ;
No mu marira tukanezerwa.
Waba ugize icyo uduha cyangwa utwatse,
Tugumane Yesu, tugumane !
Indirimbo 210 igice 6
Dukomezwa n’ijwi ryawe Mukiza,
Rigira riti : « Ndikumwe namwe ».
Buri munsi kugera ku iherezo,
Mu rukundo uduhora hafi.
|
211. Indirimbo 211
Indirimbo 211 igice 1
« Birujujwe. » Ubuntu burashyitse.
Humvikanye ijwi ryo kunesha.
Uwabambwe yacuritse umutwe we
Aranesha. Birujujwe.
Indirimbo 211 igice 2
Yaritambye. Yishyira mu mahoro.
Ashimisha Imana bihebuje ;
Ihabwa ikuzo, nayo iramukuza
Ubwo biba, Birujujwe.
Indirimbo 211 igice 3
Umugome, mu gukiranirwa kwe,
Abona imbabazi ku bwa Yesu.
Kubwo kwishyura umwenda ukomeye,
Yaritanze. Birujujwe.
Indirimbo 211 igice 4
Itabura umwenda mo kabiri
Tujya ahera. iducira inzira,
Nshyashya, nzima, igera ahera cyane
Ikinguye. Birujujwe.
Indirimbo 211 igice 5
Ari ijuru rishya ari n’isi nshya
Bizaririmbira mu rukundo.
Shimwa Mana Data, ukuzwe Mwana !
Birujujwe iteka ryose.
|
212. Indirimbo 212
Indirimbo 212 igice 1
Ikuzo ryawe Nyagasani,
Ryaherutse imibabaro.
Abakurebesha ukwizera,
Bakubona uri mu ijuru. (bis)
Indirimbo 212 igice 2
Mu iyi ngando y’igihe gito,
Tubabarizwamo cyane
Twifuza ingando ihoraho
Tuzambikanwa ikuzo. (bis)
Indirimbo 212 igice 3
Mu marira no mu miruho
Tugerwaho n’ijwi ryawe,
Ibanze ry’ibyiza bizaza,
Rivuga ngo « Ndaza vuba. » (bis)
Indirimbo 212 igice 4
Kandi abatoranijwe nawe,
Mu rukundo no kwizera,
Ku bwa Mwuka baruvuga ngo :
« Amina, ngwino, Mukiza ! » (bis)
|
213. Indirimbo 213
Indirimbo 213 igice 1
Aho wababarijwe,
Hamwe n’abagome,
Mukiza wakubiswe
N’Imana itabera.
Ese waziraga iki ?
Kuki wahanywe utyo ?
Wowe gitambo cyera,
Waranarenganye.
Indirimbo 213 igice 2
Waje gukiza abantu ;
Maze barakwanga,
Kamere mbi y’ibyaha
Ibonekera aho.
Wahemuwe n’ab’isi,
Nyagasani wanzwe,
Mu mubabaro mwinshi;
Warashenjaguwe.
Indirimbo 213 igice 3
Nuko igihe kigeze
Uratereranywa,
N’Imana Yera ubwayo
Ikwima amaso.
Bwiru butarondorwa,
Wowe byishimo bye,
Usukwaho umujinya,
Utagabanije.
Indirimbo 213 igice 4
Mucunguzi w’ikuzo,
Wabambwe ku giti,
Upfira abanyabyaha,
Udukiza ibyaha,
Wemera igihano
Cy’ubugome bwacu,
Utuvana ku ngoyi,
Uduha amahoro.
Indirimbo 213 igice 5
Umurimo urashyitse
Binyura Imana,
Watamirijwe ikamba,
Utsinda byuzuye.
Ikuzo n’imbaraga,
Kubahwa n’ubwami,
Ndetse no gushimirwa
N’i ibyawe iteka !
|
214. Indirimbo 214
Indirimbo 214 igice 1
Umwana wawe, Mana Data,
Ari mw’Ijuru ari mw’Isi,
Yanyuz’umutima wawe.
Yesu yitanze h’Igitambo,
Byishimo byawe bihebuje,
Non’ubu yambitsw’Ikuzo.
Uruhanga rwe rwerekana
Kurabagirana kwawe,
Umucyo uva mu buntu bwawe,
Kuguhishura byuzuye.
Indirimbo 214 igice 2
Mbere y’uko isi iremwa,
Wateguye, ubuntu bw’iteka,
Ntama utagir’inenge.
Niba yarahanywe ku bwacu,
Ni umubavu uhumura neza
Wazamuwe iyo mu ijuru !
Ukundwa, nawe aritanga,
Asohoza iby’ushaka ;
Ku musaraba abirangije
Aguhesh’ikuz’iteka.
Indirimbo 214 igice 3
Yazamuwe ahera mw’ijuru,
Iburyo bwawe Mana Data,
Yahicaye anesheje.
Vuba azatwara Itorero :
Iryo yaguze igiciro,
Azaryishyira mw’ijuru.
Hafi ye rirabagirana,
Ritatse ubwiza bwe bwinshi,
Rizaririmba gutsinda kwe
Kugez’iteka n’iteka.
|
215. Indirimbo 215
Indirimbo 215 igice 1
Mana, turarata ikuzo
Ry’uwaje kuri iyi si
Kugirango aduhindure,
Abamwumvira iteka. (bis)
Indirimbo 215 igice 2
Mbega ukuntu ari byiza, Data,
Ko Umwana wawe ukunda !
Muri we imitima yibuka
Ubwiza bwawe bw’iteka. (bis)
Indirimbo 215 igice 3
Yabaye umugwaneza rwose,
Yicisha bugufi cyane ;
Mu gihe atereranwa n’abe,
Yabaye igitangaza ! (bis)
Indirimbo 215 igice 4
Haba mu rupfu, mu buzima,
Yarakunejeje rwose,
Yaraje, buntu budashira,
Arababazwa arapfa. (bis)
Indirimbo 215 igice 5
Yanzwe nabo muri iyi si
Maze abambwa n’abantu.
Yaguhesheje ikuzo, Data,
Nawe uramwubahisha. (bis)
Indirimbo 215 igice 6
Vuba nitwinjizwa n’ubuntu
Mu buruhukiro bwera,
Tuzabona ubwiza bwe bwinshi,
Tumuramye iteka ryose. (bis)
|
216. Indirimbo 216
Indirimbo 216 — igice 1
Nyagasani umunsi w’ikuzo uraje
Ubw’uzatwerekan’Imbere ya Data,
Uzishimir’Ibiva mu kunesha kwawe,
Ugaragiwe n’abawe. (bis)
Indirimbo 216 — igice 2
Abera mu ikuzo umugeni ateguwe,
Ntama uzabinjiza mu bukwe bwawe,
Ubicaze mu myanya wabateguriye,
Ubwaw’uzabahereza. (bis)
Indirimbo 216 — igice 3
Mu bikari by’ijur’aho dusiganirwa,
Aho kuva kera watwifurizaga,
Tubon’ubwiza bwawe burabagirana,
N’inkovu zo mu biganza. (bis)
Indirimbo 216 — igice 4
Mu buntu bwinshi tuzabonam’ubutunzi,
Umukiro mwinshi cyan’utangirika,
Ikuzo, igihamya cy’amasezerano,
Bizakwerekanirwamo. (bis)
Indirimbo 216 — igice 5
Ikuzo rib’iry’Imana n’umwana wayo,
Iry’umwana w’umuntu, Ntama w’Imana !
Ugaragarize mu bawe Nyagasani
Ubwiza bw’ahera hawe. (bis)
|
217. Indirimbo 217
Indirimbo 217 — igice 1
Umunsi w’ubwob’Iman’iguhana !
Umunsi w’isoni n’urujijo,
Ubwo watwishyuriraga, Mukiza,
Indishyi yo gucungurwa kwacu !
Indirimbo 217 — igice 2
Washakashats’urukundo n’ubwiza,
Ntawameny’umubabaro wawe ;
Umw’agamban’und’akwihakana,
Ntiwabona n’umwe uguhoza.
Indirimbo 217 — igice 3
Waratuje mu mibabaro yawe,
Ubw’abanzi bawe bagukobye
Bagutukaga, banaguhinyura ;
Washenguwe no gusuzugurwa.
Indirimbo 217 — igice 4
Umaze kwiranguz’ibisharira,
Usoje uti : « birarangiye »,
Ukomeye, uneshej’uha Data,
Ubugingo bwawe mu mahoro.
Indirimbo 217 — igice 5
Wasumby’abamarayika, Mukiza,
Iman’inyuzwe iragukuza,
Tukiri kw’isi turirimb’ishimwe,
Tugupfukamiye, tukuramya.
|
218. Indirimbo 218
Indirimbo 218 — igice 1
Turakuramya, Nyagasani,
Washyizwe hejuru cyane.
Mana yatsinze, turarata,
Izina ryawe Iteka.
Ukwiye Ishimwe
Ritagabanyije,
Iteka n’Iteka ryose.
Indirimbo 218 — igice 2
Mwami w’abami w’ububasha,
Uzahishurwa mu bwiza,
Wabaye ino mu mibabaro,
Wanzwe, unatereranywe !
Ukwiye ishimwe,
Ritagabanyije,
Ishimwe iteka n’iteka !
Indirimbo 218 — igice 3
Yesu mugaba w’ubugingo,
Wabambwe ku musaraba,
Mu mubabaro utavugwa,
Upfa urupfu rubi cyane !
Akira ishimwe,
Kuri wowe iteka,
Tuherekeza imitima !
Indirimbo 218 — igice 4
Wuzuye ikuzo n’umucyo,
Uzaza mu bwiza bwawe,
Haba mu ijuru haba ku isi,
Uzaba umwami na Kristu.
Ariko imitima,
Yacu irakurata
Mwana w’Imana, Mukiza !
|
219. Indirimbo 219
Indirimbo 219 — igice 1
Kuzwa, Mukiza udahemuka,
Wadusuye uva mu ijuru,
Uhishe ikuzo rihoraho
Wiyambika ubumuntu.
Indirimbo 219 — igice 2
Mubibyi waciye bugufi
Wabibanaga amarira,
Yesu, warababaye cyane
Muri uko kwitanga kwawe.
Indirimbo 219 — igice 3
Urubuto iyo rubibwe,
Rugapfa nk’uko byanditswe,
Ntabwo ruzaguma rwonyine
Rurushaho kwera nyinshi.
Indirimbo 219 — igice 4
Ubu ibisarurwa bireze
Imbere yawe Mubibyi ;
Uzagarukana ibyishimo,
Ubumbatiye imiba.
Indirimbo 219 — igice 5
Nibwo uzaboneka mu ikuzo
Abawe bagukikije,
Imbuto zose watsindiye,
Ziterane iteka ryose.
|
220. Indirimbo 220
Indirimbo 220 — igice 1
Abagiriwe ubuntu nawe,
Data, dushobora kuza
Tunezerewe, imbere yawe,
Tukuramya tugushima.
Ku bwa Yesu mizero yacu,
Dushima kukuzanira
Ituro ryo kugushimira
Nk’umuntu umwe tukuramya.
Indirimbo 220 — igice 2
Ijoro ry’amakuba akaze
Riba ryaraduhitanye,
Ariko umucyo uratuvira
Utwuzuza amahoro.
Gucungurwa kurasohoye,
Turabona umucunguzi
Utamirije ikuzo ryinshi,
Mu ijuru aho yicaye.
Indirimbo 220 — igice 3
Mbuto zo kunesha kw’iteka,
Twakijijwe na Yesu ubwe,
Turamubona mu ikuzo rye
Aho yakiriwe nawe.
Turakuramya turi ahera
Tuhinjizwa no kwizera,
Mana ikomeye, Mana Data,
Ni wowe dupfukamiye.
|
Indirimbo 220 — igice 4
Bidatinze, mu ijuru, iteka,
Turirimba indirimbo nshya,
Abacunguwe bakuramye
Imbere ya Ntama wera.
Buzuye ibyishimo imbere ye,
Batangarira ubwiza bwe,
Bazamamaza ububasha bwe,
Bazashima n’ineza ye.
|
221. Indirimbo 221
Indirimbo 221 — igice 1
Turashima ubwiza buhoraho
Bw’imigambi y’Imana ikiza,
Isohoza, – Uguhindurwa bashya –
Bwo bushake bwayo.
Indirimbo 221 — igice 2
Mbere y’ukw’icyaha cyinjira mw’isi,
Ntama wari waramuteguye,
Dat’uhoraho, bwenge butavugwa,
Ubwiru bw’Imana !
Indirimbo 221 — igice 3
Yesu yitanze hw’igitambo nyacyo,
Azanish’amahor’amaraso ;
Kubwe wowe Mana uratwakira,
Ni muri we gusa.
Indirimbo 221 — igice 4
Nihakuzwe Yesu, we muganura,
We wazutse atsinze urupfu !
N’umunezero wawe iyo mw’ijuru
Adamu wa nyuma.
Indirimbo 221 — igice 5
Ibyaremwe byose biracyaniha
Bigitegerej’umudendezo ;
Kristo niwe ngwate yo kubohorwa
Mu bubata bw’isi.
Indirimbo 221 — igice 6
Mana yacu, byiringiro bihire !
Mahoro nyayo y’umurwa wera !
Tuzanyurwa no kuba hamwe nawe,
Ku muns’uhoraho.
Indirimbo 221 — igice 7
Tukiri hano kw’isi turaramya
Ntama watsinz’uhoran’ikuzo,
Turagushima wowe, Mana Data,
Kubw’Umwana wawe.
|
222. Indirimbo 222
Indirimbo 222 — igice 1
Mbega umudendenzo w’abana imbere ya Se !
Mugusabana n’abo akunda, Mana
Mu mucyo nyawo babasha gusogongera,
Ubwiza bw’Isano byo mu buntu bwawe.
Indirimbo 222 — igice 2
Twinjira ahera twemewe imbere yawe,
Tuje twese kukuramya uyu munsi,
Tuzirikana, tugutura ku bwa Yesu,
Iri shimwe riva mu rukundo rwawe.
|
Indirimbo 222 — igice 2
Wifuzaga abavandimwe b’umwana wawe :
Data mwiza, watugize abawe iteka.
Dufitanye isano ikomeye n’uwo ukunda,
Ni Yesu uri mu ijuru, muntu wazutse.
Indirimbo 222 — igice 3
Turi umwe n’uwo ukunda, turagusingiza,
Dutebutsa umunsi w’iteka ryose,
Kuko tuzashushanywa na Kristu mu ikuzo,
Tunezerwe iteka imbere yawe.
|
223. Indirimbo 223
Indirimbo 223 — igice 1
Ninde wavuga uko, Yesu,
Wababarijwe abo ukunda,
Mu nzira yo kwumvira kwawe
Yaganaga I Gologota,
N’umubabaro wawe mwinshi
Wapfukamaga winginga,
Waratereranywe, Mukiza,
Mu ntambara I Getsemani.
Indirimbo 223 — igice 2
Wari uzi igihe cy’akaga,
Wagize agahinda, ubwoba,
Wibaza niba bishoboka,
Ko ibyo byaguca kure.
« Ariko hakorwe ibyo ushaka ! »
Mbega kwemera gushyitse
K’umucunguzi kudategwa,
Utunganiwemo byose !
Indirimbo 223 — igice 3
Waje kubahiriza Data,
Kugez’aho upfiriye ;
Ni muri wowe yishimiye,
Mukundwa we, wiyoroshya.
Tugutuye ishimwe ryacu,
Dushima uko kwitanga,
Tuzarata iteka ryose
Uburyo wiyanze cyane.
|
224. Indirimbo 224
Indirimbo 224 — igice 1
Turakuza, Mana, Umwana wawe ukunda,
Uwo ukunda mu bihe by’Iteka ryose ;
Yemeye kwitanga kubera Ikuzo ryawe :
We waje agasohoza ubushake bwawe.
Indirimbo 224 — igice 2
Niwe Mwana uhoraho, mu buhangange bwe,
Afite ubabasha bwose bw’ubumana,
Yisize ubusa anicisha bugufi,
Aguhesha ikuzo ajya ku musaraba.
Indirimbo 224 — igice 3
Mwana w’umuntu wamanitswe i Gologota,
Niwe gitambo gishimwa cyakongowe,
Uwakunzwe nawe yitambaho igitambo,
Gikongorwa gishyitse kinatunganye.
Indirimbo 224 — igice 4
Umutima wanyuzwe n’ubutungane bwa
Ntama wamenywe kera nta nenge afite :
Kuganduka kwe no kwumvira kwe byuzuye,
Bikuganaho nk’umubavu utavanze.
Indirimbo 224 — igice 5
Yatanze ubugingo hw’igitambo cy’ibyaha,
Kristo yerekanye ubumana bwawe,
Akwiriye ikuzo ry’Imana ikiranuka,
Yerekanye urukundo rwawe rwinshi.
Indirimbo 224 — igice 6
Tuzuranwa nawe uratunezererwa,
Turarata imigambi yawe myiza.
Twunzwe n’uwo ukunda n’ubuntu bwawe bwinshi,
Dukomeje kukuramya iyo mu ijuru.
|
225. Indirimbo 225
Kuri wowe udukunda,
Watwogeje ibyaha kubw’amaraso yawe,
Mu maraso , –
Kandi ukaduhindura abami,
N’abatambyi b’Imana Data niyo So ; –
Nuhabwe ikuzo,
Nuhabwe ubutware,
Iteka n’iteka !
Amen ! Amen !
|
226. Indirimbo 226
Indirimbo 226 — igice 1
Ha ! ubugingo bwacu
Kwezwa iteka,
Kwaka k’umuriro,
N’ituze ryinshi,
N’icyizere cyinshi
Ngo dushikame,
Kandi twihangane
Mu buryo bwose.
Indirimbo 226 — igice 2
Duhe gutumbira
Ntama iteka,
We rugero rwiza,
N’iby’urupfu rwe,
Ubuntu bwe bwinshi,
N’urukundo rwe,
Ikuzo ry’iteka,
N’igaruka rye.
Indirimbo 226 — igice 3
Ufatanya natwe
Yesu, turira,
Duhe intwaro zawe
Uzitwambike.
Tugendana nawe
Turi mu mucyo,
Dusenga ubutitsa,
Tukwiringiye !
Indirimbo 226 — igice 4
Nezeza imitima
Ku bw’umurimo,
Ngo tub’ibitambo,
Imbere yawe ;
Tukubahiriza,
Twuzuy’umwete,
Duhuje umutima,
Nawe Mukiza
|
227. Indirimbo 227
Indirimbo 227 — igice 1
Yesu yatuzaniye
Agakiza k’ubuntu ;
Ati : « Ni jyewe Rembo
Muryinjiriremo ».
Yapfuye urupfu rubi,
Ngo atugeze kwa Se,
Kandi tukiri ku isi
Tumenya ijwi rye.
Indirimbo 227 — igice 2
Niwe Mwungeri Mwiza
W’intama ze akunda ;
Niwe ubwe uziragira
Akanazirinda.
Ubugingo ajya aziha
Ni ubw’iteka ryose ;
Zifite umutekano
Ku bw’imbaraga ze.
Indirimbo 227 — igice 3
Ntakizadukoraho
Kimudukuyeho ;
Azanatuyobora
Mu nzira y’ukuri.
Azi intege nke zacu,
Aratwiringiza,
Aduhozaho iteka
Impuhwe ze nyinshi.
Indirimbo 227 — igice 4
Tunezererwe imbere
Y’umwungeri mwiza,
Ubugingo bwe bwinshi
Adusakazamo ;
Kandi tugengwa nawe,
No mu mudendezo,
Tugume tunezerwe
Dusabana nawe.
|
228. Indirimbo 228
Indirimbo 228 — igice 1
Nta mudugudu uhoraho dufite mu isi,
Aho twatura, bakristu,
Aho twatura, bakristu.
Dore iyi ngando yo mu isi irajegajega
Yahirikwa n’umuyaga.
Indirimbo 228 — igice 2
Nta mudugudu uhoraho dufite mu isi,
Kuko iwacu ari mu ijuru,
Kuko iwacu ari mu ijuru.
Bidatinze tuzumva ijwi rikomeye
Ryo kutujyana mu ikuzo.
Indirimbo 228 — igice 3
Nta mudugudu uhoraho dufite mu isi,
Tugiye kuzawubona,
Tugiye kuzawubona.
Dutegereje tuwureba mu kwizera
N’imitima inezerewe.
Indirimbo 228 — igice 4
Hari igihe gito cyo gutegereza
Ngo amarembo yugururwe,
Ngo amarembo yugururwe,
Murwa w’Imana nzima ihoraho iteka,
Aho intore tuzibera.
|
229. Indirimbo 229
Indirimbo 229 — igice 1
Ijambo ryawe ni ubutunzi,
Ni Ukuri kudahinyuka,
Turishyikira mu ntege nke
N’ubwo ritagereranywa.
Indirimbo 229 — igice 2
Dat’ijambo ryawe ririmo
Ubutunzi bw’igiciro,
Mwuka aduhishuriramo
Yesu nzir’ijya mw’ijuru.
Indirimbo 229 — igice 3
Ijambo ryawe, ni ubutumwa,
Buduhesha umunezero,
Amahoro, kudacogora
Dukurikiye umukiza.
Indirimbo 229 — igice 4
Ijambo ryawe, mucyo nyawo,
Ritumurikira inzira
Kugira ngo tubashe, Data,
Kukubahisha aha mu isi.
Indirimbo 229 — igice 5
Ijambo ryawe rikundisha
Imitima yacu Ntama,
Riduhishulira n’ikuzo
Ry’uwo Nyagasani Yesu.
|
230. Indirimbo 230
Indirimbo 230 — igice 1
Byamerera bite uwawe
Mu ntege nke,
Niba adashobora kurindwa
Mu makuba
N’urukundo rudahemuka,
Mana nziza,
No kuba mu mababa yawe
Mu bwihisho ?
Indirimbo 230 — igice 2
Ni umwimukira muri iyi si
Ntabwo atinya.
Agengwa n’Imana y’umucyo
Imukunda.
Ndetse no kuboneka kwawe,
Mana ikiza !
Ni inkingi ye mu mubabaro
Umuvuna.
Indirimbo 230 — igice 3
Naho yaca mu muhengeri,
Muri kumwe ;
Yuzuzwa amahor’akomejwe
N’ukwizera.
Mbega umunezero kwa Data
Nakubona,
Kandi azakuramya mu mucyo,
Murebana !
|
231. Indirimbo 231
Indirimbo 231 — igice 1
« Njye ndaguhagije ». Ijambo ryiza cyane !
Rirahagije kugeza ku iherezo,
Ibanze ryiza ry’umunezero utavugwa
Uwo tunezererwa iteka ryose.
Indirimbo 231 — igice 2
« Njye ndaguhagije ». Mu ntege nkeya cyane,
Mukiza, tubona gutabara kwawe ;
Tubabay’udukomereza ukwizera,
Utwitahw’iteka mu rukundo rwawe.
Indirimbo 231 — igice 3
K’ubwo ubuntu bwawe, vuba mu nzu ya Data,
Tuzaryoherwa n’ibyiza by’umugisha,
Twibuka wa munsi watubwiriye ku isi,
Udusubiza uti : « Njye ndaguhagije ».
|
232. Indirimbo 232
Indirimbo 232 — igice 1
Mu minsi iruhije,
N’iy’imibabaro,
Iyo Imbere ya Data,
Dusuka amarira,
Twe gucika intege,
Tumugandukire.
Twigishwe dupfukamye
N’Imana ikomeye.
Indirimbo 232 — igice 2
Yemera ko turushywa
Ngo iduhe umugisha ;
Ntabwo adukomeretsa
Ngo atubabaze.
Ishami akaragira
Ni naryo yitaho,
Kugira ngo mw’iyi si
Ryere imbuto nyinshi.
Indirimbo 232 — igice 3
Mbega guhana kwiza
Kw’iyo Mana Yera,
Aho ubuntu bw’Imana
Bugwiza imbuto !
Wigisha hano ku isi
Abawe ukunda.
Shimwa mubyeyi mwiza,
Kuko utwitaho !
|
233. Indirimbo 233
Indirimbo 233 — igice 1
Muri iki gicuku, Yesu,
Tuguhaye ibyifuzo ;
Twishimira ibyiza byinshi
Bitunga ukwizera.
Ukugiraneza kwawe
Kuturindira intambwe,
Dusendereye imitima…
N’ubwo tutakureba.
Indirimbo 233 — igice 2
Koko tukumenya cyane,
Mbere utarabambwa
Igihe wari mu nzira,
Ijya ku musaraba.
Itorero tukuramya ,
Utari hano ku isi,
Uri mu ijuru kwa Data,
Aho uzaza uturutse.
Indirimbo 233 — igice 3
Mu kurebesha ukwizera,
Birenga cyane ijuru,
Umugeni akabona
Umukiza w’ikuzo.
Agatwarwa, akaramya,
Yifuza ko agaruka :
Igisigaye kuri we
N’uko mubana iteka.
Indirimbo 233 — igice 4
Tubasha gutegereza
Umunsi uruta iyindi,
Ubwo ijwi ryawe ryiza,
Rizazura abapfuye,
Bakabana n’abariho,
Nibwo tuzanezerwa.
Tuzazamuranwa nabo ;
Yesu tuzakubona.
|
234. Indirimbo 234
Indirimbo 234 — igice 1
Ibyo usezeranya, Mana,
N’Ibyo abawe bisunga.
Ubarindisha Imbaraga,
Bagakomezwa n’ubuntu.
Indirimbo 234 — igice 2
Waduhaye byose, Mana,
Muri Yesu, Mpano nkuru.
Kubwe twinjira ahera,
Tugashima izina ryawe.
Indirimbo 234 — igice 3
Data, uduhe kumenya
Urukundo rwawe rwinshi,
Kandi tutanacogora,
Turate urukundo rwawe.
|
235. Indirimbo 235
Indirimbo 235 — igice 1
Buri munsi, Yesu,
Unyigishe ;
Ndindira umutima
Hafi yawe.
Mu nzira iboneye
Ngendane ukwizera,
Nguhanze amaso,
Mucunguzi !
Indirimbo 235 — igice 2
Mu makuba, Yesu,
Unyigishe ;
Mu nyanja izikuka,
Unyobore.
Koko mu mwijima,
Umpanga amaso,
Unyoboza ineza :
Sinzatinya.
Indirimbo 235 — igice 3
Kubwa Mwuka wawe,
Unyigishe
Kujya nkubahisha,
Aho ngenda.
Kugeza iherezo,
Mu mbaraga zawe,
Uzahore umfashe,
Mucunguzi !
|
236. Indirimbo 236
Indirimbo 236 — igice 1
Ninde wakumenya,
Mana ihoraho,
Nyagasani, Mana
Imana yera ?
Ububasha bwawe
Busumba Ijuru,
Kandi ntacyahwana
N’Izina ryawe.
Indirimbo 236 — igice 2
Uri kure yawe
Waramuciye ?
Oya, wateguye
Ibyacu byose.
Mana idasumbwa,
Idakorwaho,
Uraturarika
Ngo tukwegere.
Indirimbo 236 — igice 3
Yego, Mana Data
Watanze Yesu,
Atubere umucyo,
Aba agakiza.
Amaraso atweza
Ibyaha byacu ;
Dufite ubugingo
Bw’iteka ryose.
Indirimbo 236 — igice 4
Iyo mpano nziza
Ni iy’uwizera ;
Mbega umugabane
Kubyarwa nawe !
Twerekeza amajwi
Mu rugo iwacu,
Twese dushimira
Imana yera.
|
237. Indirimbo 237
Indirimbo 237 — igice 1
Mutima wanjye, turiza ku Mana,
Yesu ahora akuri iruhande.
Mu makuba, mu mazi mu muriro,
Yaraguhetse mu rukundo rwe.
Imana ikwigisha ikugerageza,
Ikwerekeza mu munezero.
Indirimbo 237 — igice 2
Ruhuka wiringire, unezerewe,
Reka Yesu abe ariwe ukwitaho.
Ntabwo yigeze ahwema kugufasha,
Azagukomeza, akuyobore.
Nka kera ijwi rye rifite imbaraga
Rizaturisha imiraba ikaze.
Indirimbo 237 — igice 3
Ruhuka Imana ntizakwibagirwa,
Yesu agiye kugaruka vuba.
Uzasobanukirwa iby’imiruho,
Maze umenye ko byari umugisha.
Himbaza, kandi uhe ikuzo wizeye
Imana igukunda iteka ryose.
|
238. Indirimbo 238
Indirimbo 238 — igice 1
Shimwa Mana idukunda ko washatse mu isi
Abaramya by’ukuri bari imbere yawe !
Kera ntiwihishuriy’abawe none,
Twigijwe hafi n’amaraso ya Yesu.
Indirimbo 238 — igice 2
Yesu rufatiro rw’itorero akunda,
Ni nawe buye rizima ariko ryanzwe,
Ridutangaje ry’igiciro iwawe,
Icyubahiro ni icye mu nzu y’Imana !
Indirimbo 238 — igice 3
Abizeye duteranye mu izina ryawe,
Duhuje umutima tukuririmbira.
Muri ubwo buturo bwera bwa Mwuka,
Hakomoka ishimwe ryuzuye Mana.
|
239. Indirimbo 239
Indirimbo 239 — igice 1
Data imbere yawe, tuzasobanukirwa,
Urwo wakunze buri wese mu ntore ;
Mu bihe byose tuzashima ubuntu bwawe
Twaboneye mu gikorwa cy’Umukiza.
Indirimbo 239 — igice 2
Twabeshejweho n’ibyo waduteguriye,
Biduhesha ubugingo kubwo kwizera ;
Turamamaza ubuntu butarondoreka
Bwatumenye cyera bukaduha ijuru.
Indirimbo 239 — igice 3
Mbega umuteguro w’Imana nyir’ubwenge :
Udushaka mu ikuzo hamwe na Yesu !
Urukundo rwawe rwinshi rwatugeneye
Gukikiza Umwana wawe dusa nawe.
|
Indirimbo 239 — igice 4
Mbega ubutunzi buri mu bwiru bw’Imana
Ubwo tuzarondora iteka ryose,
Mu munezero wuzuye mu nzu ya Data :
Mana izina ryawe rikuzwe iteka !
|
240. Indirimbo 240
Indirimbo 240 — igice 1
Ukwiye ikuzo,
Wowe wazutse !
Gutsinda n’ukwawe
Iteka ryose !
Marayika yaje,
Mu mucyo mwinshi,
Ahirika ibuye
Ry’imva yatsinzwe.
{Yesu w’ikuzo,
Abacunguwe
Barata gutsinda
Kwawe kw’iteka !}
Indirimbo 240 — igice 2
Mahoro ashyitse,
Yesu ahoraho !
Mbeg’umunezero
W’uwamwizeye !
Twuzuye ibyishimo
Tubasha Yesu,
Kwamamaza iteka
Ko wanesheje !
{Yesu w’ikuzo,} etc.
Indirimbo 240 — igice 3
Wafashe umwanya
Hafi y’Imana,
Bidatinze uzaza !
Uva mu ijuru.
Urabagirana,
Uri mu ikuzo,
Wicaye ku ntebe,
Mu cyubahiro.
{Yesu w’ikuzo, } etc.
|
241. Indirimbo 241
Indirimbo 241 — igice 1
Yesu yarazutse pe, Akwiye ishimwe !
Yigaragarije abe, batinda kwemera.
Babonye ibiganza bye n’ibikomere bye,
Maze bahita bumva ijwi ryiringiza.
Indirimbo 241 — igice 2
Yesu ati « Amahoro » ! Abari hagati,
Bakimutangariye, buzura ibyishimo.
Hagati ya babiri baramya mu kuri,
Nka kera ab’ahari ku bamwubahisha
Indirimbo 241 — igice 3
Kristo yatsinze urupfu : N’imbaraga nyinshi !
Turarata Mukiza, umurimo ushyitse.
Witambyeho igitambo, kinyura Imana ;
Utsinze haboneka, ikuzo rya Data.
Indirimbo 241 — igice 4
Impanda izavuga, ubwo uzagaruka
Itorero ryitabe ijwi ryawe rizwi,
Duhinduwe bashyashya, twese dusa nawe,
Tuzakubona Ntama, Mukiza ushimwa.
Indirimbo 241 — igice 5
Yesu Mukiza wacu, Mwami w’ubugingo,
Ni wowe ubohora, mu rupfu n’ibyarwo.
Yewe rupfu urihe ? Kunesha kurihe ?
Tukuramya duhuje, Mukiza w’ikuzo.
|
242. Indirimbo 242
Indirimbo 242 — igice 1
Ntakinanira ukwizera
Iyo kwiringiye Imana ;
Kubona ibitagaragara,
Kubasha kwakira impano,
Kunezererwa ibyiringirwa
Mbere y’uku bisohora ;
Kunyura mu butayu bubi,
Umutima uri mu ijuru.
Indirimbo 242 — igice 2
Ukwizera kunesha byose,
Guhomba byose kunguka,
Kuririmba mu mibabaro,
Kuganza no mu makuba ;
Gufite ibyasezeranijwe
Bituma kudacogora,
Kwumvira kutanavogerwa,
Gufite ukuri konyine.
Indirimbo 242 — igice 3
Mu gihe cy’abizera cyera,
Higaragaje ukwizera ;
Mureb’ingabo mu rugendo
Uzigabye ari mu ijuru ;
Kwariho kuva cyera cyane,
N’ab’ikigihe turimo,
Dushobora kujyanwa ubu,
Gusoz’umuhamagaro.
Indirimbo 242 — igice 4
Ukwizera guhamya cyane :
Gutsinda isi n’urupfu ;
Igituma gukora ibyo,
N’umusaraba wa Yesu.
Ariko vuba aha ku bicu,
Tuzamusanga, bakristu ;
Tuzabona ibyo twiringiye,
Ni Yesu Kristu we ubwe.
|
243. Indirimbo 243
Indirimbo 243 — igice 1
Hariho inzira y’umucyo,
Gutekana n’amahoro,
Ikadufasha mu rugendo,
Tunezerewe, dutuje.
Indirimbo 243 — igice 2
N’inzira yera ifunganye,
Kure y’icyaha n’iy’isi,
Aho urukundo rwatsinze :
Yes’ubwe yayinyuzemo.
Indirimbo 243 — igice 3
N’inzira hano mur’iyi si,
Tweretswe n’urukundo rwe,
Ah’umucyo wo mu maso he
Urabagiran’iteka.
Indirimbo 243 — igice 4
Tugeze hafi y’intebe ye,
Dutandukanye n’iyi si,
Byos’aho birabagirana
Ikuzo rya Nyagasani.
|
Indirimbo 243 — igice 5
Fat’ukuboko kwa Yesu,
We wankijij’ibyaha.
Igitare n’igihome…
|
244. Indirimbo 244
Indirimbo 244 — igice 1
Nko mu mugani w’abakobwa icumi,
Nyagasani, turasinziriye !
K’ubwo kwibagirwa ijambo ryawe,
Benshi mu bawe bacitse intege.
Ariko dukomanzwe mu mutima,
Turagutakira dupfukamye !
Yesu, dukize kutita ku byawe ;
Dukangure, Yesu, dukangure !
Indirimbo 244 — igice 2
Twarangajwe n’ibintu by’iyi si mbi,
Twese twibagiwe inshuro nyinshi
Icya ngombwa kiruta ibindi, Kristu,
Kukwegera no kwigishwa nawe !
Mwuka Wera adukangurira ko
Uza vuba, Mukwe wo mw’ijuru !
Turi maso, dutegereje ko uza :
Dukangure, Yesu, dukangure !
Indirimbo 244 — igice 3
Ntacyo twabashije kukungukira,
Kuko twatabye itaranto yacu !
Umucyo wacu ntabwo wamuritse
Ngo ubashe kwirukana umwijima.
Icyaduha, muri aka gahe gato,
Kugukorera no kwera imbuto
Kugeza ubwo tuzinjira iwawe.
Dukangure, Yesu, dukangure !
|
245. Indirimbo 245
Indirimbo 245 — igice 1
Mbega agaciro ka Yesu
Imbere y’Imana Data !
Kugenda twubaha Imana
Bidutunga buri munsi.
Indirimbo 245 — igice 2
Mu rugendo rwe rwo mw’iy’isi,
Yishimiye kukubaha.
Kuva avutse kugeza abambwe,
Yahoraga akunezeza.
Indirimbo 245 — igice 3
Umwana wawe yahishuye
Ubuntu n’ukuri, Mana ;
Mu bwiza bwawe busesuye,
Niho wigaragarije.
Indirimbo 245 — igice 4
Yabay’igitambo gikwiye,
Gupfa kw’umubavu mwiza
W’uwera muri kamere ye,
Aganduka bisesuye.
Indirimbo 245 — igice 5
Utamirije ikuzo ryinshi,
Ni nawe byishimo byawe ;
Niwe ubwe waduteguriye
Umwanya mu ijuru aho ari.
|
246. Indirimbo 246
Indirimbo 246 — igice 1
Imbaraga n’ubwugamo,
By’uwakijijwe ni ibihe ?
Ni iki gihamya ubupfura bwe,
Ingabo ye n’igihome cye,
Mu makuba no mu byago ?
Ni Ijambo rya Nyagasani.
Indirimbo 246 — igice 2
Inkota y’amugi abiri
Izahana abanyabyaha,
Imena ingabo, ihinguranyan
Mu ngingo no mu misokoron
Ihishura ibihishwe ?
Ni Ijambo rya Nyagasani.
Indirimbo 246 — igice 3
Ninde uvugana ineza,
Nk’umuyaga uhuha utuje ?
Uririmba ibyo kwiringirwa,
Iby’urukundo n’amahoro,
Mu minsi y’imibabaro ?
Ni Ijambo rya Nyagasani.
Indirimbo 246 — igice 4
Ijambo rye rinyuzure,
Soko yo kwizera kwanjye,
Ngabo ikomeye ku rugamba,
Nkingi y’umutima ubabaye !
Icyampa ngahora nesha
Kubw’Ijambo ry’Umukiza !
|
247. Indirimbo 247
Indirimbo 247 — igice 1
Nyagasani Yesu turagutegereje,
Kurusha abarinzi bacyesha ijoro,
Mu mitima yacu hamurits’inyenyeri
Irabagirana ubumana bwawe.
Indirimbo 247 — igice 2
Nyagasani wanzwe, ukuzwa n’Imana So,
Nawe utegereje uwo munsi mwiza
Ntama, Mukwe Wera, utegura ibirori,
Tugusaba ibiva mu rukundo rwawe.
Indirimbo 247 — igice 3
Itorero ryawe rirakuramya Kristo,
Ritegereje ko ryaba hafi yawe.
Mwuka asakaza mu mutima ukanguwe
Indirimbo nziza : zo kwizera kwacu.
Indirimbo 247 — igice 4
Ubutunzi bwawe, buhishwe hano mw’isi
Ngwino ubujyane iwawe mw’ijuru,
Kandi urimbishe ikamba rya zahabu,
Isaro ry’ubwiza bukubonekaho !
|
248. Indirimbo 248
Indirimbo 248 — igice 1
Hafi yawe, Mana,
Hafi yawe !
Nicyo nkwifuzaho :
Hafi yawe !
Iyo ibigeragezo
Binyuzuriranyeho,
Ube hafi yanjye !
Nicyo nsaba !
Indirimbo 248 — igice 2
Hafi yawe gusa,
Nyagasani !
Nkomeza mu kaga,
Umbe hafi !
Mu gihe nagirijwe
N’ubwinshi bw’amakuba,
Nkomeze nkwegere,
Nyagasani !
Indirimbo 248 — igice 3
Hafi yawe iteka,
Hafi yawe !
Uhore untabara,
Unkomeze.
Satan’iy’atontomye,
Urampumuriza pe
Hafi yawe,Yesu,
Hafi yawe !
Indirimbo 248 — igice 4
Hafi yawe, Mana,
Ndi mu nzira !
Ube hafi yanjye
Unkomeze.
Mugenzi, ukomere !
Uri hafi kwambuka.
Hafi yawe Data,
Hafi yawe.
|
249. Indirimbo 249
Indirimbo 249 — igice 1
Mana nkuru ! ikomeye, uranzi neza ;
Warandondoye uri mu ijuru.
Hari aho nahungira umucyo wawe ?
Aho mba ndi hose urambona.
Indirimbo 249 — igice 2
Naba ngenda cyangwa naba mpagaze,
Undindisha ukuboko kwawe ;
Ntarasohora ijambo mu kanwa,
Umenya ibyo nibwira byose.
Indirimbo 249 — igice 3
Naho nahungira ku mpera y’isi,
N’aho nahungira ikuzimu,
Cyangwa se mu ijuru, Mana y’umucyo,
Wahansanga ukamurikira.
Indirimbo 249 — igice 4
Kubwo kwizera, nkwegera ndatinya :
Yesu yanshunguje urukundo rwe ;
Angeza imbere y’ubwiza bwawe,
Nkuweho gukiranirwa kose.
Indirimbo 249 — igice 5
Ngerageza , Mana idahemuka,
Ndondora umutima maze unyeze ;
Maze unyobore mu nzira y’iteka
Umpe kuguhesha icyubahiro.
|
250. Indirimbo 250
Indirimbo 250 — igice 1
Hari ubwato bugendera,
Mu kiyaga butuje ;
Bwigira imbere buhoro
Munsi y’ijuru ryiza.
Mu kany’umuyag’uzana
Igicu kibuditse,
{Kandi imiraba uzamuye,
Ihindisha umushyitsi.} (bis)
Indirimbo 250 — igice 2
Abagenzi bariheba
Babura icyo bakora ;
Bacitse intege bihebye,
Babuze ibyiringiro.
Ariko hari ubarinda
Nubwo asinziriye,
{Ni ngombwa kumukangura ?
Mbese si inshuti yabo ?} (bis)
Indirimbo 250 — igice 3
Mwigisha ntubyitayeho ?
Dore tugiye gupfa !
Wowe ushobora byose,
Dutabare udukize !
Aherako arabegera,
Aturisha umuyaga !
{Abacyahana urukundo
Kubwo kwizera guke.} (bis)
Indirimbo 250 — igice 4
Kenshi, mu buzima bwacu,
Imitima iriheba,
Nubwo Yesu adusabira,
Akaduhumuriza.
Twiringire ineza ye :
Ntazigera ahinduka,
{Iyo intama ze zihebye
Niwe mushumba wazo.} (bis)
|
251. Indirimbo 251
Indirimbo 251 — igice 1
Wowe ugenda utagira iyo ujya !
Uhunga Imana kure nta mpamvu,
Ntushak’amahoro y’inkuru nziza ?
Mwana uzimiye garuka iwanyu !
Indirimbo 251 — igice 2
Igihe kirashira vuba cyane ;
Ariko ushobora gukizwa ;
Haguruka vuba uniringiye,
Mwana uzimiye garuka iwanyu !
Indirimbo 251 — igice 3
Ngwino uhabwe ikanzu iruta izindi,
Ukire imibabaro yose.
Ngwino mu munezero uhoraho ;
Mwana uzimiye garuka iwanyu !
|
252. Indirimbo 252
Indirimbo 252 — igice 1
Mwebwe mubuze amahoro,
Muze musange Yesu ;
Ineza ye n’urukundo
Ntawe bijya biheza.
Iyo akubabariye
Wuzura umunezero
Ubwoba bugahunga :
Kuzwa, kuzwa, Yesu !
Indirimbo 252 — igice 2
Mwe mwigunze mubabaye,
Yesu arabakunda ;
Niwe wiyiziye ubwe
Gukiza abigunze.
Iyo akubabariye
Wuzura umunezero ;
Ukareka kwigunga :
Kuzwa, kuzwa, Yesu !
Indirimbo 252 — igice 3
Mwebwe muhinda umushyitsi
Mutinyishwa n’urupfu,
Musange Umucunguzi
Yaruhinduye ubusa.
Tuzabanaho nawe,
Tuzimana ingoma,
Hatakiriho urupfu :
Kuzwa, kuzwa, Yesu !
|
253. Indirimbo 253
Indirimbo 253 — igice 1
Humvikanye Ijambo
Ry’agakiza,
Ni Yesu ugushaka,
Umusange !
Ibyaha byawe byinshi,
Bigutey’ubwoba
Ntutinde ntunatinye
Sanga Yesu !
Indirimbo 253 — igice 2
Murebe i Karuvari
Agupfira,
Akuber’impongano
Arabambwa
Izere amaraso
Yeza uwanduye,
Gira ibyiringiro !
Sanga Yesu !
Indirimbo 253 — igice 3
Yesu atanga impano
Y’ubuntu bwe.
Ihesha umunyabyaha
Imbabazi.
Igihe kirihuta,
Ubutagaruka.
Dor’igihe cy’ubuntu,
Sanga Yesu !
Indirimbo 253 — igice 4
Ngwino vuba witinda
Ngwino ubu ;
Hateguwe agakiza,
Sanga Yesu !
Numwemer’ukizera,
Urababarirwa ;
Uririmbe uti : Kuzwa
Kuzwa, Yesu !
|
254. Indirimbo 254
Indirimbo 254 — igice 1
Yesu araguhamagara :
Ng’aguh’umunezero,
We ntabwo ajya ahemuka
Kuko ari Imana Ikiza.
Musange, musange !
Musange nonaha.
Indirimbo 254 — igice 2
Mbese ni kuki uzuyaza ?
Uhereye kera kose
Wanze kumutega amatwi ;
Ntukomeze gutinda.
Musange, musange !
Musange nonaha.
Indirimbo 254 — igice 3
Akuzaniye imbabazi,
N’ubuntu udakwiriye,
N’amahoro adashira,
Ijuru n’amahirwe.
Musange, musange !
Musange, nonaha.
|
255. Indirimbo 255
Indirimbo 255 — igice 1
Hari igihe ! Ub’Umwana w’Imana,
Araguh’ubugingo buhoraho.
Ni Yesu ! mwitabe !
Ngwino winjire ubu !
Indirimbo 255 — igice 2
Hateguwe umwanya w’ibirori ;
Abatumirwa bagiye mu bukwe.
Nawe uze, mwitabe !
Ngwino winjire ubu !
Indirimbo 255 — igice 3
Umuryango, uragukinguriwe,
Kubw’Umukiza ubasha kwinjira.
Nawe uze, mwitabe !
Ngwino, winjire ubu !
Indirimbo 255 — igice 4
Mbese ejo uzi icyo buzacyana ?
Benshi bazakomangira ubusa !
Batane iteka !
Ngwino winjire ubu !
Indirimbo 255 — igice 5
Ntuzuyaze kwakira ubuntu bwe,
Uyu munsi haracyari umwanya.
None ubu musange !
Ngwino winjire ubu !
|
256. Indirimbo 256
Indirimbo 256 — igice 1
Niwumve uko uhagarikwa,
None mu nzira urimo,
Ugenda wubitse umutwe,
Utibuka iherezo.
{Garukira Imana Ikiza,
Uronk’umunezero.
Ntaw’Imana itakira,
siwe Mana ikiza se ?}
Indirimbo 256 — igice 2
Yesu araguhamagara.
Nta gahato, mu buntu ;
Azahana abinangira
Bakanga imbabazi ze.
{Garukira Imana ikiza,} etc.
Indirimbo 256 — igice 3
Kugera i Karuvari
Ni wowe yaje ashaka ;
Yababajwe bikomeye
Atubera impongano.
{Garukira Imana ikiza,} etc.
Indirimbo 256 — igice 4
Iryo jwi riragutota :
Izere Yesu none !
N’umwiringiza umutima,
Urabona amahoro !
{Garukira Imana ikiza,} etc.
|
257. Indirimbo 257
Indirimbo 257 — igice 1
Urumva ? Yesu ati : « ngwino !»,
Aragutegereje.
Iryo jwi ridahinyuka
Warirwanyije kenshi.
{Igihe gihita vuba ;
Ukingurire Yesu.
Wumvire Icyo akubwira ;
Banguka, ntukererwe !}
Indirimbo 257 — igice 2
Ubupfu bwo muri iyi si,
N’ibishukana byayo,
Bimaze igihe kinini
Biguhumye umutima.
{Igihe gihita vuba,} etc.
Indirimbo 257 — igice 3
Kubwo gukunda umugome,
Yesu yemeye gupfa ;
Uwo mukiza uhebuje,
Ni wowe yabambiwe.
{Igihe gihita vuba,} etc.
Indirimbo 257 — igice 4
N’ubu aracyakomanga ;
Kingurira Umukiza,
Maze umuseke usesuye
Uzagutambikira.
{Igihe gihita vuba,} etc.
|
Indirimbo 257 — igice 5
N’ubu umukiza arahari ;
Ntutegereze iby’ejo.
None n’umunsi w’ubuntu :
Dore ateze amaboko.
{Igihe gihita vuba,} etc.
|
258. Indirimbo 258
Indirimbo 258 — igice 1
Nj’uko ndi ntacyo nitwaje,
Cyeretse amaraso yawe
N’ijwi ryawe rindarika,
Ntama wera, ndaje ! ndaje !
Indirimbo 258 — igice 2
Nje uko ndi ntentebutse,
Nshidikanya igihe cyose,
Ndwana n’isi mfite ubwoba,
Ntama wera, ndaje ! ndaje !
Indirimbo 258 — igice 3
Nje uko ndi... warankunze
Maze umbera impongano.
Mbasha kub’uwawe none,
Ntama wera, ndaje ! ndaje !
|
259. Indirimbo 259
Indirimbo 259 — igice 1
Umukiza arakomanga :
Kingura ! kingura none !
Akuzaniye agakiza :
Kingura ! kingura none !
Akuzaniye ubuntu bwe ;
Arashaka umwanya Iwawe ;
Igihe gihita vuba ;
Kingura ! kingura none !
Indirimbo 259 — igice 2
Kingura ! arababarira :
Kingura, kingura none !
Akira impano atanga :
Kingura, kingura none !
Reka ibidatunganye ;
Ashaka kukubohora ;
Yuzuza amasezerano :
Kingura, kingura none !
|
260. Indirimbo 260
Indirimbo 260 — igice 1
Yesu umwana w’Imana yaje muri iyi si,
Gushaka no gukiza abazimiye ;
Abasha kukuruhura Intimba zawe,
Uramuzi ? (bis)
Indirimbo 260 — igice 2
Uzi ibyo yababajwe I Karuvariyo,
N’uko yihanganiye umusaraba ?
Uzi ko kubwo urupfu rwe yakwishyuriye
Icyo cyaha ? (bis)
Indirimbo 260 — igice 3
Ese uzi agaciro k’amaraso yeza
Akuraho ibyaha byawe iteka ?
Uzi ko agutsindishiriza akuzanira
Amahoro ? (bis)
Indirimbo 260 — igice 4
Niba utarabona ubuntu n’imbaraga
Bya Ntama w’Imana wabambwe ku giti,
Tebuka umusange urabohorwa byuzuye.
Niwizere ! (bis)
Indirimbo 260 — igice 5
Akira imbabazi, agakiza n’ubugingo ;
Bibonerwa mu kwizera amaraso ye ;
Hano mu isi umukurikire mu nzira
Iboneye ! (bis)
Indirimbo 260 — igice 6
Umukiza arakurarika umwitabe ;
Ngwino wumve umunezero aha abe ;
Mwitabe uyu munsi kuko igihe cyihuta...
Umwizere ! (bis)
|
261. Indirimbo 261
Indirimbo 261 — igice 1
Iyo mumenya Umukiza wanjye !
N’Inshuti idahana Irut’Izindi.
Itwitah’Isenga Ikatwingingira.
Ni yo nanjye mwese mbifuriza !
{Umukiza ukunda, Mumushakeho
Ubucuti nyabwo n’ubuhungiro.}
Indirimbo 261 — igice 2
Iyo mumenya amahoro yimbitse
Umukiza yashyize muri njye !
Ni ayo mw’ijuru isi ntijya iyatanga,
Adudubiza ava i Gologota.
{Umukiza ukunda, } etc.
Indirimbo 261 — igice 3
Iyo mumenya ibyiringiro byanjye
Biva ku Mana iri mw’ijuru !
Mbeg’uk’ijwi ryayo rihumuriza,
N’indoro yayo ikanezeza !
{Umukiza ukunda, } etc.
Indirimbo 261 — igice 4
Nimumenya uburyo Yesu abakunda,
N’ubury’umutwaro we woroshye,
Nuko ntimwiharir’ubwo butunzi,
Mwamamaze ibyo yabakoreye !
{Umukiza ukunda, } etc.
|
262. Indirimbo 262
Indirimbo 262 — igice 1
Murwa wera wa zahabu !
Ninde uzakwinjiramo ?
Mbese ninde uzemerwa,
Kujya hafi y’Imana ?
Indirimbo 262 — igice 2
Umunyabyaha wogejwe
Mu maraso ya Kristu,
Ni we uzinjira iwawe :
Akijijwe, yejejwe.
Indirimbo 262 — igice 3
Ashimishijwe no kwera,
Azinjira mu ijuru ;
Azashimishwa iteka,
N’ineza y’Umukiza.
Indirimbo 262 — igice 4
Azitegereza ikuzo
Rya Ntama wera wishwe ;
Azaririmba gutsinda
Mu munezero iteka.
Indirimbo 262 — igice 5
Ikuzo ni ry’udukunda !
Imbaraga,ubutware !
Yesu ashyirwe hejuru
Ubuzira herezo !
|
263. Indirimbo 263
Indirimbo 263 — igice 1
Musange Umukiza ubakunda,
Niwe witanze ku giti ;
We ubwe arashaka kubakira,
Nimwe ategereje.
{Mbega umunsi mwiza, Mukiza,
Ubwo uzatubumbatira,
Mu buturo bw’Imana Data
Tuzahaboneka !}
Indirimbo 263 — igice 2
Ubu arabahamagara ;
Arabaha umunezero.
Muhe uwo mutima utumvira ;
Akiza byuzuye.
{Mbega umunsi mwiza, Mukiza, } etc.
Indirimbo 263 — igice 3
Igihe kirahita vuba ;
Ninde wamenya iby’ejo ?
Umukiza ari mu iyi mbaga ;
Ateze amaboko !
{Mbega umunsi mwiza, Mukiza, } etc.
|
264. Indirimbo 264
Indirimbo 264 — igice 1
Ngwino wowe urira,
Sanga umukiza.
Mu gihe ubabaye
Mubwire byose ;
Mubwire udatinya :
Yesu Umukiza
Yumva Ibikugoye.
None wirira !
Indirimbo 264 — igice 2
Ngwino, kubw'ineza
Ni uwo kwizerwa
Amara agahinda,
Ndetse n'akaga.
Yita ku barushye
Akabahoza.
Izere ijambo rye
Kandi wirira.
Indirimbo 264 — igice 3
Maze, k'uruhijwe,
Umumenyeshe
Ubuntu bw'Imana,
N'uko idukunda.
Mubwire yizere
Yesu Umukiza.
Aramunezeza :
Ntarire ukundi !
|
265. Indirimbo 265
Indirimbo 265 — igice 1
Muri iyi si no mu ijuru,
Nta zina nk’irya Yesu,
Nta nirindi rinezeza
Nk’iry’uwadupfiriye.
{Izina ! Izina !
Ry’Umwana uhoraho !
Izina ! Izina
Ariryo Emanueli !}
Indirimbo 265 — igice 2
Naho umuntu yakomera,
Akanamenyekana,
Izina ryose bamwita,
Yesu aramuhebuza.
{Izina ! Izina !} etc.
Indirimbo 265 — igice 3
Mu mibabaro arampoza ,
Ajya andinda kwiheba ;
Asubizamo ubutwari
Mu mutima ubabaye.
{Izina ! Izina !} etc.
Indirimbo 265 — igice 4
Mbega umunezero mwinshi
Yuzuza umunyabyaha !
Nta numwe wo muri iyi isi
Wagereranwa nawo.
{Izina ! Izina !} etc.
|
266. Indirimbo 266
Indirimbo 266 — igice 1
Musange umwami w’ubugingo,
Nimusange Nyagasani !
Niw’ubararik’uyu munsi
Kubw’ijambo n’umwuka we.
Uwiringira Ineza ye
Ntazigera amuhana. (bis)
Indirimbo 266 — igice 2
Yesu, gukiranuka kwacu,
Yadukinguriye ijuru ;
Kuko yitanzehw’igitambo
Apfira ibyaha byacu.
Uwiringira ineza ye
Ntazigera amuhana. (bis)
Indirimbo 266 — igice 3
Nimuze rero mwiringiye
Maze mwakire ubugingo ;
Mukijijwe n’imbaraga ze,
Muzanezerwa iteka.
Uwiringira ineza ye
Ntazigera amuhana. (bis)
|
267. Indirimbo 267
Indirimbo 267 — igice 1
Hari igitare cy’iteka,
Cyateguriwe urushye,
Nk’ubwugamo buturinda,
Bwashinzwe mu miraba.
{Igitare n’igihome,
Ubwihisho bundinda,
Ubuhungiro mu kaga,
Ni Yesu, Mucunguzi.}
Indirimbo 267 — igice 2
Umuraba urahorera ;
N’umuyaga urahuha :
Kristo ubwe niwe shingiro
Ry’ikiringiro cyanjye.
{Igitare n’igihome,} etc.
Indirimbo 267 — igice 3
N’ubwo amahindu yakabya
Hanacuze umwijima ;
Mu mvura nyinshi ndatuza,
Ntegereje umuseke.
{Igitare n’igihome,} etc.
Indirimbo 267 — igice 4
Muri ayo mahindu menshi,
Wabonye ubwo bwugamo ?
Fata ukuboko kwa Yesu
We wankijije ibyaha.
{Igitare n’igihome,} etc.
|
268. Indirimbo 268
Indirimbo 268 — igice 1
Yesu, Umukiza wanjye,
Nkuruhukiraho !
Mbese ku munyabyaha
Hakwiye iki kindi ?
Ayobowe n’umucyo,
Mu rukundo rwawe,
Agana Inzu ya Data
Umunsi ku wundi
{Yesu Umukiza wanjye,
Nkuruhukiraho !
Mbese ku munyabyaha
Ngo abe mu byishimo ?}
Indirimbo 268 — igice 2
Mu nkubi y’umuyaga
Umba hafi iteka,
Unsubizamo intege
Ukanankomeza ;
Ni mu mutima wawe
Mbonera ubwihisho ;
Na Satani wirushya
Ntabwo yankuramo.
{Yesu Umukiza wanjye,} etc.
Indirimbo 268 — igice 3
Muri wowe ndanesha,
Mfite n’amahoro ;
Nzaguhesha ikuzo
Iteka n’iteka.
Niba isoko y’iby’isi
Inezeza ikama,
Urampagije iteka
Ndiho cyangwa mfuye !
{Yesu Umukiza wanjye,} etc.
|
269. Indirimbo 269
Indirimbo 269 — igice 1
Munyabyaha ngwino,
Sang’umukiza ;
Ateze amaboko,
Tinyuka ugende.
Niwe ukurarika :
None mwitabe ;
Niba ushidikanya,
Murebe abambwe.
Indirimbo 269 — igice 2
Yaragucunguye ;
Aragupfira ;
Emera ubuntu bwe
Wizeye gusa.
Uhabwe ubugingo
Bw’iteka ryose ;
Yabaye impongano
Y’icyaha cyose.
Indirimbo 269 — igice 3
Yes’ashaka kuba
Uwaw’iteka.
Akumenyesheje
Urukundo rwe.
Ngwino wiringiye ;
Agukomeze,
Niwe byiringiro,
Niwe butunzi !
|
270. Indirimbo 270
Indirimbo 270 — igice 1
Ese, uhereye, ubu ufite
Ibyiringiro bihoraho ?
Waronse udashidikanya,
Ukuramirwa na Yesu ?
Njye mfite Umukiza ;
Niwe umpagije.
Njye mfite umukiza ;
Ni nawe byiringiro byanjye.
Indirimbo 270 — igice 2
Igihe utentebutse,
Igihe ubuze umunezero,
Ese uhumurizwa nande ?
N’iyihe nshuti uba ufite ?
Njye mfite Umukiza ;
Niwe umpagije.
Njye mfite Umukiza ;
Mbega uko ijambo rye ari ryiza !
Indirimbo 270 — igice 3
Haba none cyangwa cyera,
Iyo wigunze ubabaye,
Ushaririwe n’ubuzima,
Ese ukomezwa nande ?
Njye mfite Umukiza ;
Niwe umpagije.
Njye mfite Umukiza ,
Niwe nishingikirizaho.
Indirimbo 270 — igice 4
Iyaba wari wishyize
Mu maboko ya Yesu Kristu !
Ukemera kwakira ubuntu !
Nshuti musang’uzabaho/
Njye mfite Umukiza ;
Niwe umpagije.
Njye mfite Umukiza ;
Hahirwa umurangamiye !
|
271. Indirimbo 271
Indirimbo 271 — igice 1
Sanga Yesu, Sanga Yesu :
araguhamagara !
Wakomeje kwinangira,
None ubu musange !
Indirimbo 271 — igice 2
Ko agukunda, Ko agukunda,
ko agukunda none !
Aragushaka uko uri,
None ubu musange !
Indirimbo 271 — igice 3
N’imbabazi, N’imbabazi,
k’umusanze wese.
Akira agakiza atanga ;
None aha musange !
Indirimbo 271 — igice 4
Yoza ibyaha, Yoza ibyaha,
uko byasa kose.
Uyu ni umunsi w’ubuntu ;
None aha musange !
|